RFL
Kigali

Mu myaka 25 iri imbere, izuba rishobora kuzacana inshuro 3 kurusha uko ricana ubu

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/05/2018 6:17
0


Abashakashatsi bo mu gihugu cy’u Bwongereza baratangaza ko akayunguruzo k’izuba kazwi nka Ozone gakomeje kwangirika ,ibishobora kuzatuma mu myaka 25 iri imbere imirasire y’izuba igera ku isi ishobora kuzikuba inshuro 3.



Mu bushakashatsi bushya, abashakashatsi bemeza ko izuba muri rusange rizashwanyuka mu myaka miliyali 10 iri imbere ,ariko mu gihe ikirere cyakomeza kwanduzwa n’ibyuka biturutse ku isi,iyi myaka ishobora kugabanuka. Aba bashakashatsi bahamya ko kubera umuvuduko w’inganda nyinshi zikomeje kwiyongera cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, mu myaka 25 gusa isi izaba yakira imirasire y’ubushyuye n’urumuri rwinshi bitutse ku zuba inshuro 3 kurusha uko izuba ricana kuri ubu.

Porofeseri Albert Zijlstra umuhanga mu bumenyi bw’ikirere umwe mu bakoze ubu bushakashatsi akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Manchester mu Bwongereza yemeza ko n'ubwo izuba ari rito ariko uko akayuguruzo karyo gakomeza kwangirika bituma uko ryizengurutsa rita inzira risanzwe rifite ndetse rigatangira no kugira imyobo itera urumuri n’ubushyuye ritanga bigenda byiyongera umunsi ku munsi.

Aba bahanga mu by’ubumenyi bw’isi basaba za Guverinom kurushaho gutera ibiti no gutuza abantu ahantu hamwe, ahandi hagaharirwa icyanya cy’ibimera kugira ngo imyuka iri mu kirere igabanurwe n’ibyo bimera biyihinduramo ibibitunga (photosynthese). Aba bahanga kandi basaba za Guverinoma z’ibihugu gushaka ahandi ziganisha ibyuka bituruka mu nganda birimo Chlorine na Bromine kuko byangiza akayunguruzo k’izuba kazwi nka Ozone kagatangira gutoboka gahoro gahoro.

Ibimera bigabanya bite imyuka yangiza mukirere?

Ibyatsi cyangwa ibimera muri rusange bikurura umwuka uzwi nka Gaz carbonique (CO2)  mu kirere bikawufatanya n’amazi ndetse n’urumuri rw’izuba bigakuramo ibyo birya, ibyitwa photosynthesis mu rurimi rw’icyongereza.

Uyu mwuka wa gaz carbonique (mu rurimi rw’igifaransa) ni wo inganda nyinshi ,imodoka ndetse n’imashini zitandukanya zohereza mu kirere, ni nawo ugenda ukifatanya n’indi myuka mu kirere bigafunga ikirere, ibihe by’imvura n’izuba bigatangira guhindagurika mu duce dutandukanye ku isi, ibi byose bihindukira bikazana ibiza by’imvura nyinshi cyangwa izuba ryinshi.

Source: Nature Astronomy,Independent.co.uk      






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND