Kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2017 ni bwo umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yasoje itorero ridasanzwe ry’Indangamirwa ryahuje urubyiruko rugera kuri 523. Abagera kuri 65 bakaba bahise bisabira kwinjira mu gisirikare.
Iri torero rimaze ukwezi ribera mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cy'i Gabiro mu karere ka Gatsibo mu Ntara y ’Iburasirazuba. Mu rubyiruko 523 rwitabiriye itorero ry’Indangamirwa, abasore ni 375 naho akabokwa bakaba ari 148.
Perezida Paul Kagame ni we wasoje iri torero aho yari yaherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Boniface Rucagu, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe n’abandi.
Perezida Kagame na Gen James Kabarebe bari muri ibi birori
Abagera kuri 65 basabye kujya mu gisirikare mu gihe hari abandi basabye kujya mu mutwe w’Inkeragutabara. Abasabye kujya mu gisirikare, Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe yavuze ko bazajya kwiga amasomo ajyanye na Engineering n’ubuvuzi.
Perezida Paul Kagame wari witabiriye ibirori byo gusoza iri torero ry’Indangamirwa, izi ntore zamweretse bimwe mu byo zize mu gihe cy’ukwezi kumwe zimaze muri iki kigo cy’i Gabiro. Bimwe mu byo izi ntore zeretse Perezida Kagame harimo gutanga amabwiriza ya gisirikare mu gihe cyo gutegura urugamba ndetse banamwereka uko bahashya umwanzi.
REBA AMAFOTO MU GUSOZA ITORERO RY'INDANGAMIRWA
Umuhanda werekeza i Gabiro
Itorero Indangamirwa, hano ryari ryiteguye kwerekana ibyo rimaze ukwezi ryiga
Abo mu miryango y'Intore zari mu Itorero ry'Indangamirwa bari batumiwe
Bamwe muri izi Ntore basabye kujya mu gisirikare
Gen James Kabarebe asuhuzanya na Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame
Gen James Kabarebe, Minisitiri w'Ingabo
Gen. Patrick NYAMVUMBA Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda na we yari ahari
Bize gutanga amabwiriza ya gisirikare mu gihe cyo gutegura urugamba
Perezida Kagame yitegereza ibyo Intore zerekanaga
Banigishijwe uko bahashya umwanzi
Boniface Rugacu, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu
Gen James Kabarebe, Minisitiri w'Ingabo
Perezida Kagame aganiriza intore zimaze ukwezi mu itorero ry'Indangamirwa
Perezida Kagame aganiriza abari basoje mu itorero Indatabigwi
Bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'Umukuru w'Igihugu
Bifotoranyije n'abo mu miryango yabo bari bitabiriye ibi birori
KANDA HANO urebe andi mafoto y'iki gikorwa
Niba ufite ibirori cyangwa se ukeneye amafoto meza mu bundi buryo,watwandikira kuri afrifame@gmail.com
AMAFOTO: Sabin Abayo (Afrifame Pictures / Inyarwanda Ltd) & Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO