RFL
Kigali

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 asaba abantu bose guhagurukira kurwanya ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/12/2017 15:44
0


Kugeza ubu isi yose ihangayikishijwe n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, ni icyorezo benshi bafitiye ubwoba. Perezida Kagame avuga ko ibiyobyabwenge ari icyorezo gikwiye guhagurikurwa kikarwanywa ndetse kikarandurwa burundu. Perezida Kagame yibaza impamvu mu Rwanda iki kibazo cy'ibiyobyabwenge bakivuga bagica hejuru aho kukirandurana n'imizi yacyo.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2017 ubwo yasozaga Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 15 imaze iminsi ibiri ibera muri Kigali Convention Centre, Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda, yavuze ibiyobyabwenge ari icyorezo ku isi hose ndetse kikaba giteye ubwoba.

Mu Rwanda naho yavuze ko iki cyorezo gihari kikaba kibasiye cyane cyane urubyiruko. Perezida Kagame yasabye ko hashakwa uburyo bwo kurwanya ibiyobyabwenge bigacika mu Rwanda. Yagize ati "Dukwiye kureba uko twabirwanya tukabirandura." Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati:

Iki kibazo cy’ibiyobyabwenge, turakivuga tukakinyura hejuru, ni bibi koko, ibiyobyabwenge ni icyorezo ku isi hose giteye ubwoba sinzi impamvu tunakivuga tunyura hejuru. Ni icyorezo, twarakererewe,iyo ubonye aho kigeze usanga muri buri gihugu cyose ndetse hano ubanza ni bya bindi twagiye dusigara inyuma mu majyambere nabyo niba twarasigaye inyuma gato dukwiye kureba uko twabirwanya tukabirandura.

JPEG - 126 kb

Perezida Paul Kagame avuga ko umuntu ibiyobyabwenge byagiye mu maraso, nawe abisangiza undi bakanywana. Yagize ati: "Uwo byagiye mu maraso, abisangiza undi, abisangiza amaraso ye, avoma amaraso ye akayatera mugenzi we,..bakanywana ariko ku zindi mpamvu. Ni ho bigeze, ni ho bikabije. Uwabinyoye, uwabyiteye mu maraso akabaza mugenzi we ati ariko wowe ntacyo wabonye, undi ati oya,..akivomamo,...ibyo turimo tuvuga tunyura."

Perezida Paul Kagame yasabye ko iki kibazo cyahagurukirwa kuko ari icyorezo ku isi. Yagize ati: "Umwana asigaye ajya kwiga mu mashuri yo hanze ugasigara uhangayitse usenga cyane. Usibye ko aba anabisize na hano n’iyo turi kumwe hano naho turasenga ukavuga uti wenda abana b’u Rwanda benshi bizabisimbuke nibura. Ibiyobyabwenge ni icyorezo cyugarije isi yose. Dukwiye kukirwanya ndetse tukabirandura byanze bikunze. Dukwiye kubirwanya mu bato n’abakuru. Ni ibintu bikomeye kandi byo kwitabwaho ku buryo bwihuse."

Perezida Paul Kagame yashimiye abitabiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano anashimira abantu bose batanze ibitekerezo byubaka. Yavuze ko iyi Nama yagenze neza ndetse ikaba ingirakamaro. Ati: "Ndumva mwemeranya nanjye ko iyi Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yagenze neza kandi yabaye ingirakamaro.,..Habaye ibiganiro byinshi biganisha ku ndangagaciro zizadufasha kwihutisha iterambere, ndibwira ko ari iby’ingenzi cyane."

REBA AMAFOTO

Perezida Kagame asuhuza abari mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano

Ange Kagame nawe yitabiriye iyi nama

Madamu Jeannette Kagame mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 15

Hon.Bamporiki mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND