Kuri iki cyumweru taliki 30/11/2014 nibwo itsinda Beauty for Ashes ryakoze igitaramo bise “Hari ayandi Mashimwe” cyabereye ku rusengero Christian Life Assembly(CLA). Abitabiriye iki gitaramo bakaba batashye banyuzwe n’uburyo iki gitaramo cyagenze haba mu mitegurire ndetse n’uburyo abahanzi bitwaye ku rubyiniro.
Nkuko byari biteganyijwe iki gitaramo cyagombaga kubera ku rusengero rwa Christian Life Assembly i Nyarutarama, kigatangira ku isaha ya saa kumi zuzuye, kwinjira ari ibihumbi 2000 Frw ku muntu umwe.
Igihe kikaba cyarubahirijwe kuko ku isaha ya saa kumi zirenzeho iminota mike nibwo umushyushyarugamba yari ageze ku rubyiniro(Stage) aha ikaze abitabiriye igitaramo . Ku isaha ya saa kumi n’iminota cumi n’itanu(16h15) nibwo itsinda M.A.D for Christ ryageze ku rubyiniro ribimburira abandi, hakurikiraho itsinda The Blessing .
Umushyushyarugamba ageze ku rubyiniro
Uretse ubutumwa bwo guhimbaza Imana bwanyujijwe mu ndirimbo zinyuranye. Umuyobozi wa Beauty for Ashes , Kavutse Olivier mbere yo gutaramira abari bitabiriye iki gitaramo yabanje kubagezaho ubutumwa bwo mu ijambo ry’Imana.
Kavutse Olivier, umuyobozi wa Beauty for Ashes avuga ishambo ry’Imana
Mu magambo ye yagize ati”Sindi umuvugabutumwa ariko Imana yansabye ko nabwira abantu amagambo yo kubibutsa impamvu y’igitaramo ndetse n’impamvu turirimba duhimbaza” Kavutse yakomeje yibutsa abari bateraniye muri CLA uburibwe n’ akababaro Yesu yagize ku musaraba ubwo yitangaga ngo abana b’abantu ducungurwe. Ibi bikaba bikubiye mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana igice cya 13 kugeza ku cya 17.
Kubwe asanga buri muntu akwiriye kwiyegurira Imana , yo yemeye guhara icyubahiro cyayo ngo abantu dukunde ducungurwe ndetse buri wese akibuka gushima no guhimbaza Imana kuko iyo ataba igitambo cya Yesu witanze ku musaraba ubu tuba turi amateka.
Yaba itsinda Beauty for Ashes, umuhanzi Serge Iyamuremye, ndetse n’umuhanzi Dudu bose baririmbye umuziki w’umwimerere(Full Live) wishimiwe n’abitabiriye iki gitaramo .
Reba hano mu mafoto uko igitaramo cyagenze
Itsinda The Blessings
Abagize itsinda Beauty for Ashes bafatanyije na Amanda(Uri gucuranga Piano)
Serge Iyamuremye ati" Nishimiye kuzakubona Yesu.."
Patient Bizimana mu ndirimbo ye ikundwa na benshi "Menye neza"
Dudu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi
Abantu b'ingeri zinyuranye bari bitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi Uwimana Aimé na we yari yitabiriye iki gitaramo
Amanda ari mu bagize uruhare runini muri iki gitaramo. Aha aragira ari " He is Alive" (Yesu ni muzima)
Uyu musore yagaragaje ubuhanga mu gushushanya ishusho ya Yesu akoresheje amarangi
Umuhanzi Dominic Nick na we yari mu baje gushyigikira Beauty For Ashes
Abitabiriye iki gitaramo bari bafashijwe
Ubwo Patient yaririmbaga indirimbo ye "Menye neza", Kavutse Olivier wo mu itsinda Beauty for Ashes yagiye mu mwuka
Umuhanzi Bright Patrick nawe yaririmbye mu ndirimbo Siriprize ivuguruwe(Remix)
Uku niko abitabiriye igitaramo babyiniye Imana mu ndirimbo Siriprize
Mu gusoza igitaramo , Kavutse Olivier, umuyobozi wa Beauty for Ashes yashimiye ababafashije bose gutegura uwo mugoroba ndetse ashimira by'umwihariko abitabiriye igitaramo ndetse n'ababyeyi b'abahanzi bagize itsinda ryabo. Igitaramo cyarangiye ku isaha ya saa mbiri n'igice z'ijoro(20h30).
Amafoto:Niyonzima Moise na Jean Chris Kitoko
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO