RFL
Kigali

Mu 1994 kuri iyi tariki Justin Bieber yaravutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/03/2017 9:30
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 9 mu byumweru bigize umwaka tariki ya mbere Werurwe, ukaba ari umunsi wa 60 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 305 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1565: Umujyi wa Rio de Janeiro, ukaba umurwa mukuru w’igihugu cya Brazil warashinzwe.

1803: Leta ya Ohio yabaye leta ya 17 yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1867: Nebraska yabaye leta ya 37 yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, maze umujyi wa Lancaster uhindurirwa izina witwa Lincoln ugirwa umurwa mukuru w’iyi leta.

1873: Uruganda rwa E. Remington and Sons rwo muri Amerika, rwatangiye gukora imashini za mbere zandika.

1893: Umukanishi w’amashanyarazi Nikola Tesla, yatanze bwa mbere mu ruhame ikiganiro cyo kugaragaza uburyo radiyo ikora, cyabereye I St. Louis muri Missouri ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1896: Mu rugamba rw’I Adowa, ingabo za Ethiopia zatsinze iz’abataliyani, bikaba byaratumye intambara ya mbere ubutaliyani bwari bwarateyemo Ethiopia irangira.

1896: Henri Becquerel yavumbuye Radioactivite.

1912: Albert Berry yasimbutse bwa mbere mu mutaka avuye mu ndege, aba umuntu wa mbere ku isi ubikoze.

1947: Ikigega mpuzamahanga cy’imari (FMI) cyatangiye gukora.

1953: Joseph Stalin wari perezida w’uburusiya yafashwe n’indwara y’umutima mu buryo butunguranye, nyuma y’iminsi 4 arapfa.

1954: Mu isuzumwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi, Leta zunze ubumwe za Amerika zateye igisasu cya Megatone 15 ku karwa ka Bikini Atoll gaherereye mu Nyanja ya Pacifika, bikaba byarateye uguhumana kudasanzwe, ndetse kukaba ariko kwa mbere gukomey kwakoze na leta zunze ubumwe za Amerika.

1961: Nyuma yo kubona ubwigenge, igihugu cya Uganda cyakoze amatora yacyo ya mbere.

1992: Bosnia na Herzegovina, yatangaje ubwigenge bwayo kuri Repubulika ya gisosiyaliste ya Yugoslavia.

1995: Urubuga rwa Yahoo! rwarashinzwe.

1998: Filime ya Titanic yabaye filime ya mbere ibashije kwinjiza miliyari imwe y’amadolari ku isi yose, kugeza ubu iri ku mwanya wa 4 muri filime zinjije amafaranga menshi ku isi.

2003: Urukiko mpuzamahanga mpamyabyaha rw’I La Haye rwaratashywe ku mugaragaro.

2006: Urubuga rwa Wikipedia, mu gice cyarwo cy’ururimi rw’icyongereza, rwujuje inkuru ya miliyoni rushyizeho, ikaba ari iya Jordanhill railway station.

Abantu bavutse uyu munsi:

1943: José Ángel Iribar, umutoza w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1952: Martin O'Neill, umutoza w’umupira w’amaguru wo muri Ireland nibwo yavutse.

1954: Ron Howard, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1964: Paul Le Guen, umutoza w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1980: Gennaro Bracigliano, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1980: Djimi Traoré, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamali nibwo yavutse.

1982: Juan Manuel Ortiz, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1983: Daniel Carvalho, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brazil nibwo yavutse.

1983: Chris Hackett, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1985: Andreas Ottl, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1987: Ke$ha, umuhanzikazi w’umunyamerika yabonye izuba.

1987: Sammie, umuhanzi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1989: Carlos Vela, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamegizike nibwo yavutse.

1994: Justin Bieber, umuhanzi w’umunyakanada yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2006: Johnny Jackson, umuvandimwe wa Michael Jackson, akaba yaravuzaga ingoma mu itsinda rya The Jackson 5 yitabye Imana, ku myaka 55 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wahariwe kwirinda kwikomeretsa (Self Injury Awareness Day)

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurinda abaturage b’abasivile ku isi (World Civil Defence Day).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND