RFL
Kigali

Mu 1981: Abanyeshuri bigaga i Kibeho batangiye kubonekerwa na Bikira Mariya: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/11/2017 11:29
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 48 mu byumweru bigize umwaka tariki 28 Ugushyingo, ukaba ari umunsi wa 332 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 33 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1520: Umunyaportugal Ferdinand Magellan wakoraga urugendo rwo kuzenguruka isi, yavuye ku butaka bwa Amerika y’amajyepfo, ari kumwe n’ubwato 3 yari ayoboye bagera ku Nyanja ya Pasifika, aba umunyaburayi wa mbere ugeze kuri iyi Nyanja avuye ku Nyanja ya Atlantika.

1814: Ikinyamakuru The Times cyasohotse bwa mbere mu mujyi wa Londres ku mpapuro zasohowe n’imashini yavumbuwe n’abadage Friedrich Koenig na Andreas Friedrich Bauer, bitangiza isohoka ry’ibinyamakuru ku mpapuro bikagera ku bantu benshi.

1821: Igihugu cya Panama cyabonye ubwigenge bwacyo ku gihugu cya Espagne gihita cyinjira mu cyitwwaga Gran Colombia.

1843: Ibirwa bya Hawaii byahawe ubwigenge n’ibihugu by’ubwongereza n’ubufaraansa, gihita cyitwa ubwami bwa Hawaii.

1893: Mu gihugu cya New Zealand, abagore baratoye bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu.

1912: Igihugu cya Albania cyabonye ubwigenge bwacxyo ku bwami bwa Ottoman.

1958: Ibihugu bya Chad, Repubulika ya Kongo Brazza, na Gabon byinjiye mu muryango w’ibihugu by’ubufaransa.

1960: Igihugu cya Mauritania cyabonye ubwigenge ku bufaransa.

1966: Michel Micombero yahiritse ubwami mu Burundi maze ahita yigira perezida wa mbere w’u Burundi.

1975:  Timor y’uburasirazuba yabonye ubwigenge bwayo ku gihugu cya Espagne.

1981: Ibonekerwa ry’I Kibeho: Abanyeshuri bigaga I Kibeho batangiye kubonekerwa na Bikira Mariya.

1991: Ossetia y’amajyepfo yabonye ubwigenge bwayo kuri Georgia.

2002: Igisasu cy’umwiyahuzi cyaturikiye muri hotel y’abayahudi mu mujyi wa Mombasa muri Kenya, mu gihe ikindi gisasu cyari kigamijwe guturitsa indege ya Arkia Israel Airlines 582 kitayifashe. Ibyo bitero byari bigamije Israel.

Abantu bavutse uyu munsi:

1853: Helen Magill White, umugore wa mbere w’umunyamerika wabashije kugera ku mpamyabumenyi y’amashuri ya Ph.D. nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1944.

1929: Berry Gordy, utunganya indirimbo z’amajwi w’umunyamerika, akaba ariwe washinze inzu itunganyaumuziki ya Motown Rec. yamenyekanyemo abahanzi bagiye bakomera ku isi nka Whitney Houston n’abandi nibwo yavutse.

1962: Paul Dinello, umukinnyi wa filime zisekeje w’umunyamerika nibwo yavutse.

1962: Jon Stewart, umukinnyi wa filime zisekeje akaba n’umushushyarugamba w’umunyamerika nibwo yavutse.

1968Dawn Robinson, umuririrmbyikazi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda En Vogue nibwo yavutse.

1972: Paulo Figueiredo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Angola nibwo yavutse.

1974: apl.de.ap, umuraperi w’umunyamerika ukomoka mu gihugu cya Philippines wamenyekanye mu itsinda rya Black Eyed Peas nibwo yavutse.

1974: Styles P, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1977: Marlon Broomes, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1977: Fabio Grosso, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1977: Gavin Rae, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ecosse nibwo yavutse.

1977: DeMya Walker, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1978: Mehdi Nafti, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyatuniziya nibwo yavutse.

1979: Chamillionaire, umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1980: Stuart Taylor, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1981: Brian Tevreden, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

1983: Nelson Haedo Valdez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaparaguay nibwo yavutse.

1984: Trey Songz, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1985: Álvaro Pereira, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Uruguay nibwo yavutse.

1986Mouhamadou Dabo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1988Scarlett Pomers, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1990Dedryck Boyata, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umubiligi nibwo yavutse.

1991: Jessica Robinson, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

741: Papa Gregoire wa 3 yaratashye.

1939: James Naismith, umunyamerika wakomokaga mu gigugu cya Canada akaba ariwe washinze umukino wa Basketball yaratabarutse ku myaka 78 y’amavuko.

2012: José Maria Fidélis dos Santos, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil yitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND