RFL
Kigali

Mu 1962 u Rwanda, Burundi, Jamaica, na Trinidad and Tobago byinjiye mu muryango w’abibumbye: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/09/2017 11:48
0


Uyu munnsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 38 mu byumweru bigize umwaka tariki 18 Nzeli ukaba ari umunsi wa 261 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 104 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1502: Mu rugendo yarimo azenguruka isi, Christopher Colombus yageze mu gihugu cya Honduras muri Amerika y’amajyepfo akaba yari umunyaburayi wa mbere wageze ku butaka bwa Amerika, uru rukaba rwari rwo rugendo rwa nyuma mu ngendo yarimo.

1812: Umuriro wibasiraga umujyi wa Moscow mu Burusiya warazimye, ukaba wari umaze gusenya 3 bya 4 by’umujyi wose.

1851: Ikinyamakuru The New York Times cyasohoye numero yacyo ya mbere kikaba icyo gihe cyaritwaga New York Daily Times.

1919: Mu gihugu cy’ubuholandi, abagore babonye uburenganzira bwo gutora.

1919: Fritz Polland yabaye umwirabura wa mbere muri Amerika mu gukina mu marushanwa y’umwuga mu mukino wa Football yo muri Amerika (Rugby) aho yakiniraga ikipe ya Akron Pros.

1922: Igihugu cya Hongrie cyinjiye mu muryango w’abibumbye, icyo gihe witwaga SDN.

1934: Igihugu cya URSS (Leta y’ubumwe y’abasoviyeti) cyinjiye mu muryango w’abibumbye, icyo gihe witwaga SDN.

1943: Mu gihe cy’intambara y’isi ya 2, Adolf Hitler yategetse ko abayahudi bo muri Danmark bakwirukanwa mu gihugu.

1961: Uwari umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Dag Hammarskjöld yitabye Imana ubwo yari muri Katanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba yaraguye mu mpanuka y’indege yabereye muri icyo gihugu ubwo yari yaje mu gikorwa cyo guhuza Leta n’abari barigometse muri Katanga.

1962: Ibihugu by’u Rwanda, Burundi, Jamaica, na Trinidad and Tobago byinjiye mu muryango w’abibumbye.

1973: Ibihugu bya Bahamas, ubudage bw’iburasirazuba n’ubw’iburengerazuba byinjiye mu muryango w’abibumbye.

2009: Film yari imaze imyaka 72 yose ica kuri televiziyo, ya The Building Light yarasojwe.

2014: Abaturage bo mu gihugu cya Ecosse binjiye mu matora ya kamarampaka agamije gutsindira ubwigenge bw’iki gihugu ku bwami bw’ubwongereza.

Abantu bavutse uyu munsi:

1945: John McAfee, umuhanga mu bya mudasobwa w’umunyamerika ukomoka muri Ecosse, akaba ariwe wakoze porogaramu ya mudasobwa y’ubwirinzi ya McAfee nibwo yavutse.

1946: Billy Drago, umukinnyi wa film w’umunyamerika yabonye izuba.

1959: Mark Romanek, umuyobozi wa film w’umunyamerika wamenyekanye cyane mu mashusho y’indirimbo za Michael Jackson yabonye izuba.

1961: James Gondolfini, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2013.

1969: Cappadonna, umuraperi Rap w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Wu-Tang Clan ni bwo yavutse.

1971: Lance Armstrong, umukinnyi w’umukino wo gusiganwa ku magare w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1971: Jada Pinkett Smith, umukinnyikazi wa film akaba n’umunyamideli w’umunyamerika akaba ari umugore w’igihangange Will Smith yabonye izuba.

1974: Xzibit, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Likwit Crew yabonye izuba.

1974: Sol Campbell, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yabonye izuba.

1976: Ronaldo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyambrazil yabonye izuba.

1984: Jack Carpenter, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1993: Patrick Schwarzenegger, umukinnyi wa film akaba n’umunyamideli w’umunyamerika akaba umuhungu w’igihangange Arnold Schwarzenegger nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1961: Dag Hammarskjöld, umunyasuwede wari umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye yitabye Imana akaba yaraguye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, ku myaka 55 y’amavuko.

1970: Jimi Hendrix, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi wa guitar w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 28 y’amavuko.

2012: Betty Kaunda, umugore wa perezida Kenneth Kaunda wa Zambia yitabye Imana.

2012: Steve Sabol, umuyobozi wa film akanazitunganya w’umunyamerika akaba ariwe washinze inzu itunganya film ya NFL Films yaratabarutse.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kugenzura amazi (World Water Monitoring Day)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND