RFL
Kigali

Mu 1930 Uruguay yegukanye igikombe cy’isi ku nshuro ya mbere kibaye: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:30/07/2018 12:45
0


Uyu munsi ni ku munsi wa 1 w’icyumweru cya 31 mu byumweru bigize umwaka taliki ya 30 Nyakanga ukaba ari umunsi wa 211 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 154 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

762: Umujyi wa Baghdad ukaba ari umurwa mukuru wa Iraq nibwo washinzwe na caliph Al-Mansur.

1629: Umutingito wibasiye umujyi wa Naples mu butaliyani, uhitana abantu bagera ku 10,000.

1930: Uyu munsi nibwo hakinwe umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru, umukino wakiniwe I Montevideo maze ikipe y’igihugu ya Uruguay iba ariyo igitwara ku nshuro ya mbere kibaye ho.

1975: Jimmy Hoffa, umutwazi w’imodoka nini yaburiye muri parking ya restaurant ya Bloomfield Hills mu mujyi wa Michigan, aho byaje kwemezwa ko yapfuye mu mwaka w’1982, ariko kugeza ubu abantu benshi bakaba bataremera ko yapfuye.

2012: Mu gihugu cy’ubuhinde habaye ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi aho leta 7 ziherereye mu majyaruguru arizo zagezwe ho n’ingaruka n’abantu bagera kuri miliyoni 360 bakabura umuriro.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1863: Henry Ford, umunyamerika w’umucuruzi akaba ariwe washinze ikompanyi ikora imodoka ya Ford Motor Company nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1947.

1947: Francoise Barré-Sinoussi, umufaransakazi w’umunyabumenyi mu by’indwara z’umubiri akaba ariwe wavumbuye agakoko gatera SIDA akaza no kubiherwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel nibwo yabonye izuba.

1947: Arnold Schwarzenegger, umunyamerika ukomoka muri Australia uzwi mu guterura ibyuma, gukina film, muri politiki akaba yaranabaye guverineri wa California nibwo yavutse.

1961: Laurence Fishburne, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1971: GloZell Green, umukinnyi wa film zisekeje w’umunyamerika akaba anafatwa nk’umuntu w’icyubahiro mu rubuga rwa internet nkusanyamashusho rwa YouTube nibwo yavutse.

1977: Diana Bolocco, umunyamidelikazi akaba n’umunyamakurukazi ukomoka muri chili akaba yarabaye nyampinga w’isi mu mwaka w’1987 nibwo yavutse.

1980: Diam’s, Umuhanzikazi w’injyana ya Rap ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa ufite n’inkomoko mu bugereki nibwo yavutse.

1998: Johhny Bennet, umukinnyi wa film ukomoka mu bwongereza nibwo yavutse.

Abantu bapfuye kuri uyu munsi:

579: Papa Bennedict wa mbere nibwo yatashye.

1718: William Penn, umucuruzi w’umwongereza akaba n’umufilozofe akaba ariwe washinze umujyi wa Pennsylvania muri Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yatabarutse.

1898: Otto von Bismarck, umudage wabaye Chancellor wa mbere w’ubudage akaba ariwe wazanye igitekerezo cyo kwigabanya Afurika mu nama yabereye I Viennes muri Autriche nibwo yitabye Imana.

1930: Joan Gamper, Umusuwisi ufite n’ubwenegihugu bwa Espagne akaba umukinnyi w’umupira w’amaguru n’umucuruzi akaba ariwe washinze ikipe ya FC BARCELONA nibwo yatabarutse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND