Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya mbere mu byumweru bigize umwaka, tariki 4 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 4 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 362 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1847: Samuel Colt yagurishije imbunda ya mbere nto yo mu bwoko bwa Revolver kuri guverinoma ya Amerika.
1853: Nyuma yo gushimutwa akajyanwa mu bucakara, umwirabura Solomon Northup yongeye kubona ubwigenge nyuma y’imyaka 12 yabumazemo. Northup niwe uvugwa muri filime 12 Years a Slave yahesheje Lupita Nyong’o igihembo cya Oscars.
1896: Utah yabaye Leta ya 45 muri Leta zinjiye mu bumwe bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.
1966: Uguhirika ubutegetsi kwabaye mu cyahoze ari Haute Volta (Burkina Faso y’ubu), bituma inteko ishingamategeko iseswa hashyirwaho itegekonshinga rishya.
1990: Mu gihugu cya Pakistan habaye impanuka ya gari ya Moshi kugeza n’ubu ifatwa nk’iyahitanye imbaga, ikaba ari impanuka ya gari ya moshi 2 zagonganye, abantu 307 bahasiga ubuzima abandi 700 barakomereka.
2010: Burj Khalifa, inzu ya mbere ndende ku isi yarafunguwe ku mugaragaro.
Abantu bavutse uyu munsi:
1643: Isaac Newton, umuhanga mu bugenge no mu mibare w’umwongereza, akaba umwe mu bafatwa nka’ababyeyi b’aya masomo y’ubumenyi nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1727.
1809: Louis Braille, umurezi w’umufaransa, akaba ariwe wavumbuye uburyo bwo kwandika ku bafite ubumuga bwo kutabona buzwi nka Braille nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1852.
1866: Niels Hansen, umuhanga mu bumenyi bw’ibimera, akaba afatwa nk’umwe mu babyeyi b’ubumenyi bw’iyororoka ry’ibimera nibwo yavutse, aza gutabaruka 1950.
1890: Malcolm Wheeler-Nicholson, umwanditsi akanakora imurikabitabo w’umunyamerika, akaba ariwe washinze inzu imurika ibitabo ya DC Comics nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1965.
1900: James Bond, umuhanga mu bumenyi bw’ibiguruka w’umunyamerika, izina rye rikaba rigaruka nk’iryatiwe rikitwa James Bond uzwi muri filime nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1989.
1964: Dot Jones, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika, wamenyekanye nka Shanon Beiste muri filime y’uruhererekane ya Glee nibwo yavutse.
1988: Maximilian Riedmüller, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.
1989: Jeff Gyasi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.
1990: Toni Kroos, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.
1998: Coco Jones, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye muri filime Let it Shine nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
2007: Marais Viljoen wabaye perezida wa 5 wa Afurika y’epfo yaratabaritse ku myaka 92 y’amavuko.
2010: Casey Johnson, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 31 y’amavuko.
2011: Mohamed Bouazizi, umunyatuniziya witwitse akaba ariwe watangije imyigaragambyo yahiritse perezida w’iki gihugu yitabye Imana, ku myaka 27 y’amavuko.
2013: Lassaad Ouertani, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Tuniziya yitabye Imana, ku myaka 33 y’amavuko.
TANGA IGITECYEREZO