Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 44 mu byumweru bigize umwaka tariki 2 Ugushyingo, ukaba ari umunsi wa 307 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 58 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1838: Ikinyamakuru cya The Times of India, kimwe mu binyamakuru bikomeye byandikirwa mu Buhinde mu rurimi rw’icyongereza cyarashinzwe, kikaba cyaritwaga The Bombay Times and Journal of Commerce.
1903: Kibifashijwemo na Leta zunze ubumwe za Amerika, igihugu cya Panama cyitandukanyije na Colombia.
1911: Uruganda rukora imodoka rwa Chevrolet rwinjiye mu bucuruzi bw’imodoka aho rwari ruje guhangana na Ford Model T.
1918: Igihugu cya Pologne cyabonye ubwigenge bwacyo ku Burusiya.
1964: Abaturage batuye umujyi wa Washington D.C. bemerewe gutora mu matora ya perezida ku nshuro ya mbere.
1997: Leta zunze ubumwe za Amerika zafatiye igihano mu by’ubukungu igihugu cya Sudan kubera ibibazo by’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu byarangwaga mu butegetsi bw’iki gihugu.
2013: Ubwirakabiri bwabaye mu bihugu binyuranye bya Afurika, u Burayi n’uburasirazuba bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.
2014: Umuturirwa wa World Trade Center wongeye gufungurwa ku mugaragaro, nyuma yo gusenywa n’ibitero by’abiyahuzi mu 2001. Ukaba warahawe izina rya One World Trade Center.
Abantu bavutse uyu munsi:
1900:Adolf Dassler, umushoramari w’umudage, akaba ariwe washinze uruganda rukora ibikoresho bya siporo rwa ADIDAS nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1978.
1957: Dolph Lundgren, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanga mu mikino njyarugamba w’umunyasuwede yabonye izuba.
1981: Diego López, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Espagne nibwo yavutse.
1995: Kendall Jenner, umunyamideli w’umunyamerika, akaba murumuna wa Kim Kardashian nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1993:Léon Theremin, umunyabugenge w’umurusiya akaba n’umukanishi akaba ariwe wavumbuye icyuma cy’umuziki kizwi nka Theremin yaratabarutse, ku myaka 98 y’amavuko.
1996: Jean-Bédel Bokassa, perezida wa 2 wa Centre-Africa yaratabarutse, ku myaka 75 y’amavuko.
1998: Bob Kane, umwanditsi akaba n’umuhanga mu gushushanya w’umunyamerika, akaba ari mu baremye Batman yitabye Imana, ku myaka 83 y’amavuko.
Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:
Uyu munsi nu umunsi mukuru wa Mutagatifu Winifred
TANGA IGITECYEREZO