RFL
Kigali

Mu 1811 Isaac Singer wakoze imashini za Singer zidoda nibwo yavutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/10/2017 10:14
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 43 mu byumweru bigize umwaka tariki 27 ukaba ari umunsi wa 300 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 65 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1275: Umujyi wa Amsterdam mu Buholandi warashinzwe.

1682: Umujyi wa Philadelphia wo muri Pennsylvania warashinzwe.

1961: Ibihugu bya Mauritania na Mongolia byinjiye mu muryango w’abibumbye.

1971: Icyitwaga Kongo mbirigi cyahinduriwe izina cyitwa Zaire, naryo rikaba ryaraje guhinduka nyuma ikitwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

1979: Ibirwa bya Saint Vincent and the Grenadines  byabonye ubwigenge bwabyo ku bwongereza.

1991Turkmenistan yikuye mu bihugu byari bigize leta y’ubuwe bw’abasoviyeti.

Abantu bavutse uyu munsi:

1811: Isaac Singer, umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikigo gikora imashini zidoda zo mu bwoko bwa Singer nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1875.

1858Theodore Roosevelt, perezida wa 26 wa Leta zunze ubumwe za Amerika akaba yaranahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1919.

1981Han Hye-jin, umukinnyikazi wa filime w’umunyakoreya y’epfo wamenyekanye nka So-Seo-no muri filime Jumong nibwo yavutse.

1984: Bam Doyne, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1984: Kelly Osbourne, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1986Matty Pattison, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1988: Evan Turner, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1675Gilles de Roberval, umuhanga mu mibare w’umufaransa akaba yaramenyekanye nk’uwakoze umunzani yaratabarutse ku myaka 73 y’amavuko.

2004Paulo Sérgio Oliveira da Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil yitabye Imana ku myaka 30 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi w’abatagatifu: Abban, Elesbaan na Frumentus.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’umurage w’ibijyanye n’amajwi n’amashusho ku isi (World Day for Audiovisual Heritage).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND