RFL
Kigali

Minisiteri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga (MYICT) yatsindiye igihembo mu ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga muri Afurika

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/02/2015 11:26
0


“Social Media Awards Africa” ni igihembo gitangwa buri mwaka aho ikigo cya Leta cyangwa ikigenga cyagaragaje ingufu mu gusakaza amakuru hifashishijwe imbuga nkoranyambaga ku mugabane wa Afurika gihabwa iki gihembo.



Muri uyu mwaka iki gihembo cyatashye mu Rwanda, kikaba cyarahawe ikigo/Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), kikaba cyaratangiwe I Lagos muri Nigeria mu mpera z’uku kwezi kwa 1.

Ibigo 15 nibyo bihembwa buri mwaka, aho bitoranywa muri 43 biba byageze ku kiciro cya nyuma ibi bikaba biba byatowe mu bigo bigera kuri 935 biba byashyizwe ku rutonde rw’ibihatanira iki gihembo, bikaba bitorwa mu bihugu 26 muri Afurika yose.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana uyobora iyi minisiteri

Avuga ku kamaro ko gukoresha imbuga nkoranyambaga iyi minisiteri yahisemo guha agaciro, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yavuze ko minisiteri ayobora yahisemo ubu buryo mu rwego rwo koroshya isakazamakuru, ndetse bakaba babona byaragize akamaro kuko n’ibitekerezo by’abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa bihita biyigeraho mu buryo bworoshye.

Iyi minisiteri ifite Konti ya Twitter (@MyictRwanda) yafunguwe mu ntangiriro za 2012, ari nayo ikunze kunyuzaho amakuru cyane ikurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 12, ndetse kandi ikaba yaramaze gufungura n’urubuga rwa YouthConnekt Hangout aho urubyiruko runyura ruganira ku bibazo bifite mu nzira zo kubibonera ibisubizo.

Source: Biztechafrica

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND