Kigali

Menya byinshi utigeze umenya ku muhanzi Israel Mbonyi ufite indirimbo ziri gukora ku mitima ya benshi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/03/2015 9:16
25


Ku bwo kumva ibihangano bye bakabikunda kandi bataramubona n'amaso yabo dore ko ari umusore watangiriye ubuhanzi hanze y'igihugu cy'u Rwanda, Israel Mbonyi yaganiriye na inyaRwanda.com, tukaba tugiye kubagezaho byinshi kuri we biri bubafashe kumenya uyu muhanzi uwo ari we.



Nyuma y’uko hagiye humvikana abahanzi batandukanye imbere mu gihugu cy’u Rwanda, baririrmbira Imana ndetse bakanakundwa cyane kubera imbaraga rimwe na rimwe usanga bashyira mu kumenyekanisha ibihangano byabo, umuhanzi Israel Mbonyi wiga mu Buhinde yatunguwe cyane no kuba indirimbo ze zikunzwe kandi nta mbaraga nyinshi yabishyizemo, akaba abishimira Imana.

Mu kiganiro twagiranye na Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi, yaduhamirije ko yatunguwe na byinshi ubwo atari mu Rwanda nko kumva indirimbo ze zikunzwe na benshi mu Rwanda kandi nta kidasanzwe yakoze ngo zimenyekane ndetse no kuba yahabwa igihembo adahari.

Mu magambo ye yagize ati: "Natunguwe no kubwirwa ko nahawe Groove Award ya Best Diaspora, ntungurwa n’ukuntu izi ndirimbo zakunzwe cyane, bitandukanye n’ahantu twazikoreye n’uburyo twazikoze. It wasn't proffessional kabisa (Nta bunyamwuga bwarimo rwose)."

Israel Mbonyi azwi mu indirimbo "Uri number One", "Yankuyeho Urubanza", "Ku migezi", "Ndanyuzwe", "Nzibyo Nibwira", "Ku musaraba", "Agasambi" na "Hari mpamvu .

Israel Mbonyi

Umuhanzi Israel Mbonyi aririmba anicurangira

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wa inyaRwanda.com, Israel Mbonyi ubu ubarizwa mu gihugu cy’u Buhinde yadutangarije byinshi ku bijyanye n'uko yiyumva nyuma yo kumva indirimbo ze ziri gufasha imitima ya benshi hano mu Rwanda ndetse tuboneraho kumubaza ibijyanye n’urugendo rwe mu buhanzi.

Iki ni cyo kiganiro twagiranye:

InyaRwanda.com: Mwatangira mutwibwira

Israel Mbonyi: Amazina yanjye nitwa Israel Mbonyicaymbu, ndi Umunyarwanda ariko nkaba niga mu gihugu cy'u Buhinde mazeyo imyaka 4. Niga Pharmacy mu mwaka wa nyuma, nkaba nzasoza amashuri mu kwezi kwa Gicurasi 2015.

InyaRwanda.com: Israel Mbonyicyambu, yavutse ryari, avukira ahagana hehe?

Israel Mbonyi: Navutse ku itariki 20/05/1992, mvukira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (R.D.Congo) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bita Uvira.

InyaRwanda.com: Ubwo bivuze ko waba warakuriye muri Congo, ese mwaba mwarageze mu Rwanda ryari?

Israel Mbonyi: Twageze mu Rwanda muri 1997, muri Congo nahabaye igihe gito, nabwo cyari igihe kigoye ariko iyindi myaka yose nayibaye mu Rwanda.

InyaRwanda.com: Iyo uri mu Rwanda ubarizwa mu rihe torero?

Israel Mbonyi: Dutuye ku Kimironko n'ababyeyi banjye. Twese dusengera muri Evangelical Restoration Church kwa Apotre Masasu.

InyaRwanda.com: Ese waba warigeze uririmba muri korali?

Israel Mbonyi: Yeeeee, ni zo nakuriyemo, nari umucuranzi gusa ariko sinagiraga amahirwe yo gutera indirimbo.

InyaRwanda.com: Waririmbye nko mu zihe korali?

Israel Mbonyi: Korali yitwa Intumwa za Yesu, Groupe de Louange iherereye i Nyanza aho nize amashuri yisumbuye (Secondaire) n’irindi tsinda ryitwa Amani. Ahenshi ni ku ishuri nkiga mba mu kigo (internat).

InyaRwanda.com: Wabonye amahirwe yo kuririmba bwa mbere ryari?

Israel Mbonyi: Ubusanzwe nari nsanzwe mpimba indirimbo nkaziha abantu cyangwa amakorali afite uburyo yaririmba, ariko igihe natangiye kuririmba ni igihe nari ndangije amashuri yisumbuye mbere yo kuza kwiga mu Buhinde.

InyaRwanda.com: Zimwe mu ndirimbo waba warahaye abantu yaba amakorali cyangwa abahanzi zikaba zikunzwe ni izihe kugeza ubu?

Israel Mbonyi: Ntabwo zakunzwe kuko inyinshi ntizasohotse, twaraziririmbaga gusa mu mashuri n’ahandi.

InyaRwanda.com: Nonese ko watubwiye ko wacurangaga, kumva ko wakwiyandikira indirimbo ukayiririmba byakujemo gute?

Israel Mbonyi: Hewe [Yewe], simbizi, gusa kuva kera numvaga nzaririmba ariko nkumva ntazi aho bizaturuka, icyakora nsanzwe ndyama nkarota indirimbo rimwe na rimwe. Nakunze kujya mu matsinda menshi aririmba ariko twatangira kuzamuka bikazamo umwiryane, bigasenyuka cyangwa tugatandukanywa n’impamvu nyinshi zihariye.

Rero umunsi umwe ni bwo nafashe gitari yanjye yari nko muri 2010 ndavuga ngo ngiye gutangira kuririmbira Imana njyenyine. Kubera ko numvaga ko ntabireka nubwo abandi batamfasha, kuva uwo munsi natangiye gusenga no gucuranga gitari yanjye, gahoro gahoro nagiye mbona amahishurirwa atandukanye ku ndirimbo nkajya nandika kugeza nubu.

Israel Mbonyi

Umuhanzi Israel Mbonyi ari kuminuza mu Buhinde

 InyaRwanda.com: Amwe muri ayo matsinda wagiye ubamo ni ayahe?

Israel Mbonyi: Amani, Juniors, Praisers, Hopers n'ayandi, ayo yose ntabwo agikora.

InyaRwanda.com: Ni iyihe ndirimbo ya mbere wagize mu iyerekwa ukaza kuyikora no muri studio, igasohoka?

Israel Mbonyi: "Yankuyeho urubanza", ni indirimbo itangira kuri CD yanjye.

InyaRwanda.com: Nonese indirimbo zawe ziri kumvikana mu Rwanda hose kugeza ubu waba warazikoreye mu Rwanda cyangwa wazikoreye mu Buhinde?

Israel Mbonyi: Nazikoreye hano mu Buhinde mu nzu bisanzwe hamwe n’inshuti yanjye yitwa Bruce Higiro, nta studio, twazikoreye mu cyumba kuri laptop n’utundi dukoresho duto duciriritse cyane, uko ni ko kuri.

InyaRwanda.com: Ni ukuvuga ko zakozwe na Bruce se cyangwa ni wowe wazikoreye, Bruce arakunganira?

Israel Mbonyi: Ni Bruce wazikoze ndamwunganira.

InyaRwanda.com: None izi ndirimbo zaje kugera mu Rwanda gute ko utari uhari?

Israel Mbonyi: Kugeza ubu nanjye ni cyo kibazo nibaza kikanyobera, ni Imana yabikoze kuko sinzi nanjye nasanze ari uko byagenze gusa.

InyaRwanda.com: Nta n’umuntu uguhagarariye mu Rwanda se ushinzwe kumenyekanisha ibihangano byawe?

Israel Mbonyi: Nyuma ni bwo naje kubona inshuti zitandukanye bampagararira, mfite umujyanama wanje dusanganwe Bruce Higiro nkaba ndi no mu muryango wa Urugero Family.

InyaRwanda.com: None utekereza ko ari bo baba batuma ibihangano byawe bigera kuri benshi mu Rwanda?

Israel Mbonyi: Oya ntabwo ari bo rwose kuko bo tumenyanye vuba cyane, ntabwo ari bo. Gusa nabo hari byinshi byiza bateganya kumfasha mu bihe biri imbere.

InyaRwanda.com: None iyo uri mu Buhinde inshuti zawe ziri mu Rwanda zikubwira ko ibihangano byawe biri gutanga iyihe sura?

Israel Mbonyi: Bambwira ko indirimbo zabagezeho kandi ko ari nziza bazikunze cyane  nkumva nshimye Imana kuko byarantunguye nanjye.

 InyaRwanda.com: Kugeza ubu umaze gukora indirimbo zingahe?

Israel Mbonyi: Indirirmbo 8.

InyaRwanda.com: Zaba ari zo zizagaragara kuri album yawe ya mbere cyangwa uteganya kuzongera?

Israel Mbonyi: Nizo zigagaragara kuri Album ya mbere.

InyaRwanda.com: Waba usigaje igihe kingana gute ngo ugaruke mu Rwanda?

Israel Mbonyi: Amezi 2 gusa, mu mpera z'ukwezi kwa Gatanu nzataha.

InyaRwanda.com: None ni iki waba uteganiriza abakunzi bawe nyuma yo kuva mu Buhinde mu kwa Gatanu ?

Israel Mbonyi: Nzaza ndi muri gahunda yo gutegura amashusho, mfite no kuzamurika Album ku buryo buri Live. Mfite n’ibindi bikorwa byinshi byiza bitandukanye na Album ya kabiri izaza bidatinze.

InyaRwanda.com: Mu buhanzi bwawe nyuma yaho indirimbo zawe umunani zisohokeye ni iki cyagutunguye?

Israel Mbonyi: Natunguwe no kubwirwa ko nahawe Groove Award ya Best Diaspora, ntungurwa n’ukuntu izi ndirimbo zakunzwe cyane bitandukanye n’ahantu twazikoreye n’uburyo twazikoze. It wasn't proffessional kabisa (Nta bunyamwuga bwarimo rwose).

InyaRwanda.com: Ni iki cyaba cyarakubabaje?

Israel Mbonyi: Ubusanzwe sinkunda kubabara, n'iyo mbabaye ntibingumamo, ntacyambabaje nakwibuka kuko simbiha agaciro. Ubuzima ni imbere naho inyuma haratwangiza akenshi.

InyaRwanda.com: Waba witeguye ute gukorana n'abahanzi bakuru bawe ubwo uzaba wagarutse mu Rwanda?

Israel Mbonyi: Oooh ni ibyishimo bikomeye kuri njyewe kuko abahanzi b’Abanyarwanda ndabakunda, rero nzakorana nabo uko Umwuka w'Imana azanshoboza.

Hano Israel Mbonyi yari hamwe n'abanyeshuri bigana mu Buhinde mu gikorwa cyo kubagezaho Album y'ibihangano bye

InyaRwanda.com: Ni gute uzabasha kubangikanya ibijyanye na Pharmacy wize ndetse n'umuziki?

Israel Mbonyi: Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga, nzabishobora. I dont know how (Sinzi uburyo nzabikoramo) ariko nzabishobora neza cyane kandi nta na kimwe kizapfa.

InyaRwanda.com: Waba witeguye kubyaza umuziki wawe amafaranga?

Israel Mbonyi: Mu byo ntekereza ibyo ntibirimo, burya Imana ni yo itanga umugisha. Njyewe gahunda yanjye ni ukuvuga ubutumwa ngakorera Uwiteka byuzuye nta yindi nyungu ku ruhande, hanyuma Imana ni yo izampemba. Uretse n'ibyo ndangije amashuri rero nzakora, nzabaho neza ariko gahunda nyamukuru ni ukugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu.

InyaRwanda.com: Benshi ni ko bavuga ariko ugasanga si ko babikurikiza kuko mbere yo kujya mu gitaramo runaka babanza kwaka amafaranga, kuri wowe ni iki kigaragaza ko utazabikora nk'uko babikora? Ku bwanjye simbibonamo ikosa kuko icyo umuntu yaruhiye agomba kugihemberwa.

Israel Mbonyi: Ibyo uvuga ni ukuri. Ijambo ry'Imana riravuga ngo abayoborwa n'Umwuka ni bo bana b’Imana, nanjye nta kosa mbibonamo rwose kuko nanjye ndishyura kenshi nkajya kwitabira ibitaramo by’abandi. Rero ku bwanjye icyo Imana izatubwira ni cyo tuzakora".

Israel Mbonyi

Umuhanzi Israel Mbonyi wakuze ari umucuranzi byamufashije kuba umuhanzi uririmba anicurangira

 InyaRwanda.com: Mu Buhinde ubarizwa muri he torero?

 Israel Mbonyi: LLF (Lords Light Fellowship)

 InyaRwanda.com: Ryashinzwe n’Abanyarwanda se?

 Israel Mbonyi: Yego.

 InyaRwanda.com: Ese hari amatorero ya gikristo yashinzwe n'Abahinde aba aho ngaho?

 Israel Mbonyi: Yego arahari, si menshi ariko arahari.

 InyaRwanda.com: Bajya babatumira mukajya gukorayo ivugabutumwa se?

 Israel Mbonyi: Rimwe na Rimwe.

 InyaRwanda.com: Gira icyo ubwira abanyarwanda bumva ibihangano byawe batakuzi.

Israel Mbonyi: Oooh icyo nababwira ni uko nta murimo mutoya imbere y'Imana kandi gukorera Imana nta gihombo kibamo. Imana itanga ubuzima ndetse n’ubugingo. Ikindi abatanzi nababwira ko nzaza vuba tugataramana tugahimbaza Uwiteka turi kumwe twese hamwe. 

InyaRwanda.com: Watubwira ibitaramo umaze kwitabira aho mu Buhinde ukabiririmbamo.

Israel Mbonyi: Hewe, ni byinshi bitandukanye. NNC CONFERENCE, GOSPEL FESTIVAL, n’ibindi byinshi bitegurwa buri mwaka.

InyaRwanda.com: Murakoze ku bw’umwanya mwigomwe mukemera kuganira na InyaRwanda.com.

Israel Mbonyi: Yesu abahe umugisha ku bwo kuganira nanjye, mwakoze.


Umwanditsi: Dushimirimana Onesphore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • diane9 years ago
    IMANA imwongerere imbaraga numugisha mwinshi....... turagukunda indirimbo zawe ziradufasha
  • diane9 years ago
    IMANA imwongerere imbaraga numugisha mwinshi....... turagukunda indirimbo zawe ziradufasha
  • Dinah9 years ago
    Yooo.Imana iguhe umugisha Israel, kd igukomeze mu rugendo yaguhamagariye . kuyikorera nta gihombo kirimo, kd ufite umuhamagaro ukomeye turagukunda kd indirimbo zawe zose zikomeza imitima yihebye, zigasubiza imbaraga mu bugingo. mu mugi aho uciye hose nizo baba bacuranga, nange ku giti cyange ndyama arizo zirimo, nkabyuka arizo numva kugirango ntangire umunsi neza. we cant wait to praise lord with you alive. GBU
  • Kamariza9 years ago
    Imana iguhe umugisha Israel
  • MWEMA berthe9 years ago
    Uyumwana numuhanga cyane indirimboze zirapfasha cyane kuburyo na USA bazicuranga cyane munsengero cg mumodoka.imana izamugwirize impano nimigisha myinshi
  • Neza9 years ago
    Wawuhh!! Usubiza neza muhungu wange nkagukunda!! Ngo nuko uwo mwana arakura agwiza imbaraga akundwa n Imana n abantu!! Komeza ukurire kubirenge Bya Yesu
  • irabaruta vanessa9 years ago
    kbsa uranyubaka cyane indirimbo zawe zirimo amavuta ndagusengera imana ikongerere amavuta
  • Phocas9 years ago
    Vraiment indirimbo za Mbonyi ni nziza cyane ,ziratwubaka pe, komeza ujye mbere. Ni byiza turagushyigikiye.
  • JADO9 years ago
    UWO MUHANZI MBONYI AJE NEZA KOMEREZAHO TURAGUSHYIGIKIYE.
  • 8 years ago
    Nukuri urenzeho pe sinz uku nav uga unyubaka Umutima pe Courage!
  • Havyarimana8 years ago
    kuv numis music zaw numvis ko nokor ibishobok kamumnya mb mu buruni vrmnt IMANA IKUZAMUR
  • Habumungisha leonard8 years ago
    Oky mbonyi mbabarira umpe nimeroyawepe,murakoze.
  • Shalom Right Ndayikunda8 years ago
    Yego Pe!N'umunezero Mwinshi Iyo Numvirije Indirimbo Za Israel Mbonyi! Je Nd'umurundi Ariko Uburyo Nkunda Mbonyi,nta N'uwundi Muririmvyi Nkunda Nka Mbonyi!! . N'ukuri Nta Bubeshi Burimwo N'ubu Ndimwo Ndumviriza Indirimbo Yiwe"ku Musaraba"ndayikunda Cyane!
  • Enock Nzubahimana7 years ago
    Nukuri... Inyarwanda.com Imana rurema ibahe umugisha... Icyi kiganiro cyanphashije cyaaaaaaane... Byatumye menya neza cyane kurushaho unuhazi wange number 1. Kandi... Byanteye imbaraha nange mugukorera rurema. Bitangira mumikino... Bikagira umusaruro nyuma.
  • Chadrack Axel Ishimwe5 years ago
    It's true: "Imana yacu ninziza cyane ibihe byose, ikora ibiruta cyane ibyo twibwira" Brother Yesu akomeze kukwugururira, unadusengere twe batoyi bawe muri uwo murimo wa Data!
  • munyarukatu teresphore4 years ago
    nukuri nkunda indirimbo za yisiraheri imana izamukumereze impano,
  • Uwamahoro Valentine4 years ago
    Yezu niwe nzira" Israel,indirimbo zawe,zikora ku mitima ya benshi nihereyeho".Imana igukomeze mu nganzo yawe.
  • Mushaija emmanwel3 years ago
    Yesu agukomeze, kandi nange utsengere nzagere nk'aho ugeze. kuko ndi umuririmbyi mugenzi wawe ,ariko ndacyari muto mu buhanzi.
  • Mushaija emmanwel3 years ago
    Yesu agukomeze, kandi nange utsengere nzagere nk'aho ugeze. kuko ndi umuririmbyi mugenzi wawe ,ariko ndacyari muto mu buhanzi.
  • Eric2 years ago
    Imana igufashe, ikonderere imbaraga mukozi wayo!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND