RFL
Kigali

Menya byinshi utari uzi kuri Watermelon

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/12/2017 20:05
0


Watermelon ni rumwe mu mbuto zifitiye umuntu akamaro kanini cyane ku buryo nubwo bwose ruhenda ariko bitabuza abantu kurugura umusubirizo kubera akamaro karwo.



Abashakashatsi batanduknye bagerageje kurebera hamwe akamaro k’uru rubuto maze basangango rwongera amazi mu mubiri w’umuntu rugafasha impyiko gukora neza ndetse rukoza n’amara umuntu akabasha kwituma neza bitewe nuko igizwe na 92% by’amazi nkuko urubuga Healthline.com rubivuga.

Irindi banga ngo ryaba ryihishe inyuma y’uru rubuto ngo nuko kubera amazi yarwo. Umugore waruriye abasha kunezeza umugabo mu gihe cyo gutera akabariro. Watermelon kandi ngo ikungahaye kuri vitamini, imyunyu ngugu ikomeza amagufa ikanagira ubushobozi bwo gusukura amaraso ndetse ngo ifite 17% bya vitamin A, 21% bya vitamin C, ikagira 1% by’imyunyu ngugu n’ubushobozi bwo gusukura amaraso bungana na 2%, mu kirahure kimwe gusa ushobora gusangamo calorie zingana na 46%.

Watermelon ifite ubushobozi bwo kugabanya umubyibuho ukabije mu mubiri n’ingaruka zawo, yifitemo kandi ubushobozi bwo kurwanya indwara zitandukanye zizwi nk’izizahaza umubiri w’umuntu nka diyabete,Asima, umutima n’umuvuduko w’amaraso ukabije. Muri make abahanga mu by’ubuzima bavuga ko iyo ukunda kurya watermelon uhorana ubuzima buzira umuze. 

Src: Healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND