RFL
Kigali

Menya byinshi ku ndwara yo kudidimanga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/04/2018 16:21
0


Mu buzima busanzwe, hari abantu usanga iyo bagiye kuvuga bibagora cyane ndetse bajya kuvuga bakabanza kurwana n’amagambo umwanya munini ijambo ryanze gusohoka ndetse ryanasohoka ugasanga umuntu aragenda asubiramo amagambo inshuro nyinshi cyane ku buryo uwo ari kubwira bimusaba gutega amatwi cyane kugirango abashe kumva neza ibyo undi ashatse kuvu



Ahanini rero umntu ufite iki kibazo gitangira akiri umwana muto ufite imyaka hagati y’ibiri n’itanu nyuma yayo bikazashira nkuko abahanga babivuga, gusa ngo iyo iki kibazo gikomeje kikagera mu myaka icumi umwana ataramenya kuvuga neza biragorana gukira

Umuntu ufite iki kibazo rero usanga akunze kwigunga cyane ndetse akerekana ko ntacyo kuvuga afite kandi mu by’ukuri gihari ariko akabyibuza kuko aba aziko biri bumugore kuvuga ndetse bagenzi be bakamuseka agahitamo kubyihorera

 Ese mu byukuri iyi ndwara iterwa n’iki?

Abahanga mu by’ubuzima  bavuga ko kudidimanga biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye zirimo kuba hari agace k’ubwonko kaba gashinzwe gutekereza kagira akabazo gato, hakaba ikindi kibazo gituruka ku kudatembera neza kw’amakuru y’ubwonko n’imikaya ishinzwe gutanga ijwi iba mu kanwa no mu muhogo

Ibi kandi ngo bishobora gukura iyo umwana akiri muto akajya abuzwa kuvuga igihe icyo ari cyo cyose abishakiye  cyangwa se yarakunze gutotezwa akiri muto

Ikindi abashakashatsi bavuga nuko ngo iyi ndwara ikunda gufata abantu b’igitsina gabo kurusha ab’igitsina gore

Ikindi bagaragaza nuko abantu bafite iki kibazo ngo bakunze kurangwa no kugira umujinya mwinshi n’amahane bitewe no kutabona uko bavuga ikibari ku mutima byihuse bigatuma bagira umujinya bakaba bakora ikintu kibi batatekerejeho neza

Mu gihe ufite umwana ukiri muto kandi akaba afite ikibazo cyo kudidimanga gerageza kumujyana kwa muganga hakiri kare kuko iyo akuranye icyo kibazo arinda agisazana bityo akabaho mu bwingunge ndetse afite ipfunwe ryo kuganira n’abandi

Src: Top santé

       Le livre Comprendre le bégaiement

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND