RFL
Kigali

Menya ibizirana n'umuti wa Amoxicillin n'uburyo ukoreshwa

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:26/11/2015 10:39
19


Amoxycilline(soma “amogisisiline”) ni umuti wo mu bwoko bwa antibiyotiki(=imiti ihangana ikanica mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri) ubarizwa mu cyiciro cya penicillin.



Amoxycilline yageze ku isoko mu mwaka 1972 nyuma yo kuvumburirwa mu gihugu cy’Ubwongereza. Uyu muti ukaba ubarizwa mu rutonde rw’imiti nkenerwa rushyirwa hanze n’ishami ry’umuryangow’abibumbye ryita ku buzima OMS.Akaba uri mu miti yandikwa n’abaganga cyane ku isi.

Ni hehe winjirira mu mubiri?

Ubwoko buboneka kugeza ubu ni ubucishwa mu kanwa cyangwa bugaterwa mu maraso.Mu isaha imwe uba ugeze mu mubiri nyuma yo kuwufata.

Uboneka usa ute?

-Nk’ibinini(tablets) byo kumira ,gushongesha mu mazi (disipersible)cyangwa guhekenya(chewable tables)

-Nka kabusire(capsules=Ifu y’umuti iba iri imbere mu tuntu tumeze nka parasitiki)

-Puderi (powder)zifungurwa za abana

-Izifungurwa mu miti ya serumu

-Sashe zirimo puderi ifungurwa mu mazi

http://www.drug3k.com/img4/amoxicillin-capsule_12599_10_(big)_.jpeg

Amoxicillin iboneka mu moko atandukanye

Ni umuti ushobora guca mu ngobyi ukaba wagera ku mwana ku mugore utwite,ndetse ukaba ushobora no kujya mu mashereka ku mugore wonsa,ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko nta bibazo bihambaye aha hose ushobora gutera umwana.

Ibisigazwa byawo mu mubiri bisohokera mu nkari niyo mpamvu uwufata agomba kuba afite impyiko zikora neza.

Ni iki kizirana nawo?

-Ugabanya ubukana iyo ufatanywe n’imiti yo kuboneza urubyaro icishwa mu kanwa(oral contraceptives),ndetse umuntu akaba yanasama kuko iyi miti yo kuboneza urubyaro nayo ihita ikora nabi.

-Igabanya ubukana iyo ifatanywe n’indi miti nka doxycycline,cloxacilline ndetse na chlorampenicol

-Iyo ifatanywe n’ibiryo bituma ingano igera mu maraso igabanuka ndetse ikanatinda.Uyu muti ugomba gufatwa isaha imwe mbere yo kurya cyangwa amasaha abiri nyuma yo kurya.

Kimwe nizindi antibiyotiki zose ,uyu ni umuti ugomba gufatwa iminsi yose yagenwe na muganga ,nta kuwuhagarika ngo nuko umuntu yorohewe.

Mu gihe amoxycilline y’abana imaze kuvangwa n’amazi ntirenza nibura iminsi 14 ikiri nzima.Igomba kubikwa ahantu hakonje kandi mbere yo gukoresha umuti umuntu abanza kuwucuguza.

Ni izihe nyito zindi za amoxycilline?

Hariho amazina y’inganda menshi ya amoxycilline(brand names)ariko izikunze kuboneka mu Rwanda ni izi:clamoxyl,hiconcil,bactox,amoxy-denk,…

Displaying 4.jpg

Ni ryari ushobora gufata amoxycilline ntikuvure?

Amoxycilline ibangamirwa cyangwa se igabanyirizwa ubukana n’akantu bita “beta lactamase”gakorwa na zimwe muri za bagiteri ,ibi bituma amoxycilline iba itakibashije guhangana ndetse no kwica za mikorobe zitandukanye,ibi bisaba kuyivanga na acide clavulanique(soma aside karaviraniki)kugirango yongere igarure ubushobozi bwo kwica mikorobe.

Uruhurirane rwa amoxycilline na acide clavulanique abenshi barumenyereye ku izina rya Augmentin(soma ogumante).

Abakunzi bacu tuzajya tubagezaho ibisobanuro birambuye kuri buri muti mwifuza,niba hari umuti ukeneyeho ibisobanuro watwandikira ubinyujije ahagenewe ibitekerezo cyangwa ugacisha ubutumwa kuri e mail:baumarco81@gmail.com.

Phn N.Marcelo Baudouin

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • masaka8 years ago
    coaritem
  • rukundo kevin8 years ago
    Biradufasha cane kandi murakoze.muzahore mudushikiriza irwara umuti uvura.
  • irumva ededie8 years ago
    clomide
  • liza8 years ago
    mutubwire kuri aminophiline salbutamol na pridinesolore ya asthma murakoze
  • NGABIZIRANGA Ernest8 years ago
    Mutubwire kuri Paracetamol.
  • herve8 years ago
    Murakoze cyane. Muzatugezeho na Cloxacilline
  • Ally8 years ago
    Mutubwire Itandukaniro Riri Hagati Ya Amoxy Na Ampi
  • Marcel Baudouin8 years ago
    Mwaramutse bakunzi bacu,Kabisa ikijyanye n'umuti cyose cyangwa n'ubuzima muri rusange tuzajya tukibagezaho ku bwinshi.
  • Sentia8 years ago
    Gewe iyo nkoresheje uwo muti wa amoxycilline ngira allergie; amaso agafatana simbone nkabyimba umubiri wose nkishimagura nkaruka.... mbese nkagira ububabare bwinshi, mwangira inama yuko nabigenza cg se niba hari undi muti nawusimbuza bikora kimwe. Murakoze
  • mukeshimana jeanne marie vianne8 years ago
    ndabashimiye cyane kuko ibyo nibyakamaro kuri buri muntu yaba uwusanzwe cyangwa umuganga (infirmière)mukomeze cyane imiti ikunze kutera allergie muzayivugeho nayo
  • aimable 8 years ago
    murakoze kubisobanuro bya amoxyciline. mudusobanurire no kuri coartem
  • Marcel Baudouin8 years ago
    Sentia bite?sasa rero inama nakugira nuko mbere yo kugira umuti ufata ugomba kumenya ko udakomoka kuri penicillins ,kuko buriya si amoxy buriya wagiraho allergy gusa ahubwo usanga nindi miti ikomoka kuri penicillins ushobora kuyigiraho allergy.so mbere y'ibindi byose ugomba kubanza ukabibwira umuganga uguhaye imiti.ku bijyanye nindi miti wakoresha ,byaterwa n'indwara ufite.hari izindi antibiyotiki nyinshi zasimbura amoxy kandi zitakugiraho allergy.kugeza ubu ubuvuzi bwo kuvura allergy ntiburatera imbere ,ubundi wakagobye kuvurwa iyo allergy ubundi ukazacya uyikoresha nta kibazo.
  • Habi James 8 years ago
    Murakoze kubusoba muduhaye muzadusobanurire kuri paracitamol na cloxicirine Murakoze Je suis au Cameroun mugire amaho IMana
  • lily8 years ago
    bactrim muyitubwiyeho na diclofenac suppositoire byadufasha ko nimiti mbona abantu bagura nkugura ibitoki.murakoze
  • Mutabaruka fred8 years ago
    Murakoze kudusobanurira musobanurire nuyu Spectinomycin 2g Injection BP
  • 8 years ago
    Murakoze muzatubwire aminophiline na salbutamol
  • Marie Mukarugiza6 years ago
    Murakoze kubusobanurobwiza mutanze kubyerekdranye nimiti
  • lea4 years ago
    mwazadusobanurira umuti bita nitrofurantain hamwe na azithromycin
  • Ngirabatware vincent1 year ago
    Mujye mutubwira umuti n'indwara ivura n'ibimenyetso by'iyo ndwara





Inyarwanda BACKGROUND