RFL
Kigali

Menya byinshi ku kibazo cy’ubugumba gikunze gusenya ingo nyinshi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/01/2018 18:32
0


Nyuma yo gusanga ikibazo gihangayikisha benshi ndetse n’ingo zimwe na zimwe zigasenyuka biturutse ku kuba nta bwumvikane buri mu muryango bitwe no kubura urubyaro ndetse bamwe bakitana ba mwana ku waba afite ikibazo, twegereye Dr. Samuel KAGALI maze agira ibyo atuganirira ku kibazo cy’ubugumba



Ese ni iki gitera ubugumba?

Dr. Samuel: Umuntu ashobora kugira ibibyimba cyangwa akagira ikibazo muri nyababyeyi ndetse hari no kubura intanga cyangwa kutagira ovulation mu ndimi z’amahanga, aha bishatse kuvuga ko kujya mu mihango buri kwezi bitavuze ko ujya muri ovulation cyangwa ngo utange intanga nubwo tuziko kenshi umugore cyangwa umukobwa ujya mu mihango agomba no kugira ovulation.

Ikibazo rero gishobora guturuka ku kudatanga intanga cyangwa kutajya muri ovulation, kugira ikibazo mu miyobora ntanga cyangwa ukagira ikibazo muri nyababyeyi gitewe na za ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa se ibibyimba.

Ese ikibazo cy’ubugumba gishobora kuvurwa kigakira?

Dr. Samuel:Birashoboka cyane kuko turabivura buri munsi bitewe n’ikibazo umugore aba afite turabivura bigakira rwose ndetse no ku bagabo nubwo bidakunze kubaho ariko na bo turabavura.

Ese ni iki cyakowa kugirango hirindwe ikibazo cy’ubugumba haba ku bagore no ku bagabo?

Dr. Samuel: Abantu barasabwa kwisuzumisha kugira ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze cyane cyane abagore bakareba ko nta kibazo bafite mu nda yo hasi, ikindi ni ukwirinda gukuramo inda bakiri bato, kwivuza mu gihe uribwa munda yo hasi kuko bishobora kuzamuka bikagera mu miyoborantanga.

Ikindi kandi ntabwo abagore ari bo bahorana ibibazo by’ubugumba gusa kuko hari ubwo umugabo avuga ko ari muzima akohereza umugore kwa muganga ngo yivuze wenyine kandi ari na we ushobora kuba afite icyo kibazo bityo niba mu muryango mufite icyo kibazo nimujye kwa muganga mwembi musuzumwe harebwe ufite ikibazo abashe gukurikiranwa neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND