RFL
Kigali

Marriott Hotel yakiriye urubyiruko ruri kwiga ku ikoranabuhanga ryagira uruhare mu kurwanya uburwayi bw’amaso

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/12/2017 19:20
0


Kuri uyu wa 5 tariki 22/12/2017 muri Kigali Marriott Hotel hateraniye uburyiruko ruri gushaka ibisubizo byafashe mu buvuzi bw’amaso binyuze ku gukora software. Ibi bikorwa byateguwe na Silver Back ifatanyije na Light for The World.



Tim Keytens wo muri Silver Back yateguye iki gikorwa yavuze ko ibi bikorwa bigamije gukusanya inkunga zo gukora ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza, bikaba bishoboka ko kuri ibi bjyanye n’ikibazo cy’indwara z’amaso, uwakora software nziza kurusha abandi ishobora guterwa inkunga ikabasha kugira akamaro.

SoftwareTim asobanura uko gahunda igiye kugenda

Benshi mu bitabiriye iki gikorwa ni abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda, bavuga ko mu gihe isi turi kuganamo ishingiye cyane  ku ikoranabuhanga, ari umwanya mwiza wo kurikoresha hashakwa ibisubizo ku bibazo bitandukanye abantu bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Iki gikorwa kandi cyarimo inzobere mu by’ubuvuzi bw’amaso Mutsinzi Karama Edson, akorera ku bitaro bya Kabgayi.

Software

Muganga Mutsinzi asobanura iby'indwara z'amaso

Yasobanuye byinshi bitandukanye bijyanye n’uburwayi bw’amaso avuga ko mu Rwanda hakiri imbogamizi zo kuba abaganga bavura amaso ari bacye cyane ugereranyije n’umubare w’abatuye u Rwanda ibi bikaba bituma hari n’abantu bahuma nyamara ntibamenye ko barwaye indwara zavurwa cyangwa se bikaba byakwirindwa hakiri kare. Yanavuze ingorane zihari bitandukanye zirimo kuba abantu bakora ingendo ndende, kudasobanukirwa, n’ibindi.

Software

Software

Hari hitabiriye urubyiruko

Uru rubyiruko rwari rufite umukoro wo gutekereza ibisubizo bishoboka bijyanye n’ingorane ziri mu buvuzi bw’amaso.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND