RFL
Kigali

Marguerite Barankitse wegukanye Aurora Prize yasangije ibyishimo bye abarundi n’abanyarwanda

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/06/2016 13:45
2


Mu mugoroba wo ku itariki 31/05/2016 nibwo Marguerite Barankitse wegukanye ku nshuro ya mbere Aurora Prize, afatanije na Maison Shalom yashinze, basangije ibyishimo abanyarwanda n’abarundi bahungiye mu Rwanda aboneraho no kwerekana iki gihembo ku mugaragaro.



Marguerite Barankitse ni umurundikazi waje mu Rwanda ahunze imvururu ziri mu Burundi, niwe washinze Maison Shalom mu mwaka wa 1993 ahitwa mu Ruyigi I Burundi, agamije gufasha abababaye, cyane cyane abana. Uyu muryango yawushinze mu gihe cy’intambara mu Burundi igihe wasangaga hari abana benshi babuze imiryango akagerageza kubahuriza hamwe no kubakirana urukundo. Marguerite ageze mu Rwanda yakomeje ibyo bikorwa byo gufasha abantu, cyane cyane ku barundi bahungiye hirya no hino mu Rwanda.

Marguerite

Marguerite na George Clooney, umwe mu batangije igitekerezo cya Aurora Prize

Ibi byose n’ibindi bikorwa bitandukanye byo kwimakaza ubumuntu n’urukundo mu bantu nibyo byamuhesheje kwegukana Aurora Prize, igihembo cyari gitanzwe ku nshuro ya mbere. Marguerite yatangaje ko iki gihembo cyari giherekejwe n’amafaranga angana na miliyoni y’amayero, ni ukuvuga Miliyoni 870 z’amanyarwanda. Marguerite yavuze ko yari afite umushinga wo gufasha yari yaratekereje ariko akabura inkunga, bityo ngo aya mafaranga azamufasha gushyira umushinga we mu bikorwa. Maison Shalom kandi yafunguye amarembo mu Rwanda, aho kugeza ubu 20% bafashwa nayo ari abanyarwanda naho 80% bakaba abarundi.

Marguerite

Yari yasazwe n'ibyishimo bakimara kuvuga ko ariwe watsindiye Aurora Prize

Aurora Prize ni igihembo cyatekerejweho kujya gihabwa abantu bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bafashe abari mu kaga. Iki gihembo kandi cyagiriyeho kwibuka inzirakarengane zaguye muri Jenoside yakorewe abanya Armeniya.

Marguerite

Yaje gusangiza ibyishimo abanyarwanda n'abarundi

Muri ibi birori byabereye kuri Hotel Umubano mu mujyi wa Kigali, hari hatumiwe na Ministiri wa MIDIMAR Serapfine Mukantabana wavuze ko ibyo Marguerite yakoze bikwiye kubera urugero rwiza abarundi bose bahungiye mu Rwanda, ndetse yuko badakwiye kwiyumvamo ubuhunzi, bagakura amaboko mu mifuka bagakorera imiryango yabo kugira ngo abana babo batazakurana agahinda ko kumva ari impunzi.

aurora winner

Marguerite yahawe igihembo kubera ibikorwa by'urukundo yakoze guhera mu 1993

Abajijwe icyo atekereza ku bijyanye n’uko Perezida Nkurunziza wigeze kumwita umubyeyi w’igihugu (Maman Nationale) nyuma akaza kuba ari nawe utanga amabwiriza yo kumuta muri yombi nk’umunyabyaha, Marguerite yabanje kwisegura avuga ko icyatumye abantu bahura ari ukwishimira Aurora Prize ndetse bagatekereza uko bakohereza abana mu mashuri n’uburyo bashobora gutaha. Ariko yongeyeho ati:

Petero Nkurunziza ni umurundi nkanje ndamurusha imyaka cumi, ndamubwira,namubwira nk’umukurira, nk’uwamuboneye izuba nkamubwira nk’umuvukanyi. Ntuhave uhohotera uwo muvukana. Kuko umubyeyi dusangiye na Petero Nkurunziza ni umwe, yitwa u Burundi. Dufise ubutumwa bwo kubaka, bwo guhoza, bwo kudasambura umubyeyi wacu u Burundi. Nibwo butumwa nzokwama ndavuga. Ni bwo butumwa bwo kuvuga ko nta n’umwe adafise uburenganzira bwo kuba mu gihugu Imana yamuremeye. Igihugu cyamwibarutse. Nibwo butumwa.

finalists

Yageranye kuri Finali n'abandi 3

Marguerite yashimiye cyane Leta y’u Rwanda yakiriye abarundi kivandimwe, avuga ko kandi afite icyizere cy’uko umunsi umwe bazasubira mu gihugu cyabo barabaye aba dogiteri n’inzobere mu bindi bitandukanye. Muri ibi birori herekanwe umuhango wo kumuha igihembo uko wagenze, ndetse abari aho barasangira. Ibi birori kandi byitabiriwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo n’umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda. Marguerite yagarutse cyane ku rukundo, yuko abantu bakwiye kugira urukundo. Iki gihembo cyari icya 37 ahawe ku rwego mpuzamahanga.

Kanda hano urebe ibirori bya Aurora Prize:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • j7 years ago
    twese turamushigikiye, kubwurukundo yamanye,afise.Yarigoye cane araturungika kuma universite atandukanye yo murwanda gutangira canke kubandanya amashule.Turiteguye kumushimra vy,invamutima . imana imwongerereze umugisha kubwurukund rwiwe.
  • j7 years ago
    twese turamushigikiye, kubwurukundo yamanye,afise.Yarigoye cane araturungika kuma universite atandukanye yo murwanda gutangira canke kubandanya amashule.Turiteguye kumushimra vy,invamutima . imana imwongerereze umugisha kubwurukund rwiwe.





Inyarwanda BACKGROUND