RFL
Kigali

Loana wabaye Miss Christmas Kids Festival 2016 yatunguriwe ku ishuri akorerwa ibirori by’isabukuru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/04/2017 15:27
2


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mata 2017 ni bwo Loana wabaye Miss Christmas kids festival 2016 yakorewe ibirori bishimishije byo kumufasha kwishimira umunsi we w'amavuko.



Miss LOANA wari wibereye ku ishuli yagiye kubona abona itsinda ry’abantu baje kwishimana nawe ku isabukuru ye.  Ibi birori bye byateguwe n’ubuyobozi bwa Spiderman Game Center bufatanyije n'abahanzi Aline GAHONGAYIRE na Regy BANKS ndetse n'umuryango wa Loana.

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire na Regy Banks bari muri ibi birori byakorewe Miss Loana

Ahagana ku isaha ya saa sita nibwo Miss LOANA yatunguwe no kubona Mama we asesekaye ku ishuri aho asanzwe yiga(les bien-Amies) aherekejwe na Spiderman ubwo ibyishimo biba byose cyane ibi birori byari bitunguranye kuri we ndetse na bagenzi be bigana mu ishuri ry'incuke.

Ku isaha ya saa sita n’igice ni bwo ibirori byatangiye bikaba byaranzwe no gukata umutsima, gusangira, kuririmba, gukina na Spiderman n’ibindi byinshi. Nyuma y'iminota micye ibirori bitangiye ni bwo Aline GAHONGAYIRE yahasesekaye yitwaje impano zitandukanye ubwo atangira gusabana n’abana bigaragara ko basanzwe bamuzi kandi bamukunda ukurikije amagambo bamubwiraga harimo ko bamubona kuri televisiyo ndetse n’ahandi hatandukanye.

Miss Christmas 2016

Loana hamwe n'abana bigana mu ishuri ry'incuke

Jovia NKURUNZIZA umuyobozi wa Spiderman Game Center (ikigo cy'imikino n’imyidagaduro by'abana) gikorera mu mujyi wa Kigali rwa gati mu nyubako izwi ku izina rya M.PEACE PLAZA yadutangarije ko iki ari kimwe mu bikorwa kompanyi ayoboye yiyemeje kuzakorera aba bana bafite amakamba ya Miss na Mister Christmas kids festival 2016 mu rwego rwo gukomeza kubaba hafi mu gihe bacyambaye amakamba batsindiye umwaka ushize bakaba bazayamarana umwaka umwe.

Miss Christmas 2016

Miss Loana wakorewe ibirori

Biteganyijwe ko aba bana bazambika amakamba bagenzi babo bazabasimbura mu mpera z’uyu mwaka wa 2017 binyuze mu gitaramo cya Noheri cyiswe Christmas kids festival kiba buri mwaka kikaba kigamije gufasha abana kwishimana n’ababyeyi babo mu gihe cy'ibiruhuko bisoza umwaka.

Ibi birori by’isabukuru ya Loana bibaye bikurikira ibya Mister Christimas kids festival 2016 ariwe Ganza RICKY uherutse gutungurirwa kw’ishuri  ku itariki ya 19 Mutarama 2017 ubwo yizihizaga isabukuru  y’amavuko aho yari yuzuje imyaka itanu.

Andi mafoto y'iki gikorwa

Regy BanksJovia

Jovia NKURUNZIZA umuyobozi wa Spiderman Game Center

Loana

Loana hamwe n'abana bigana

Spiderman Game centre

Aline Gahongayire

Bishimiye kubona Aline Gahongayire

Spiderman Game centreSpiderman Game centre

Ganza Ricky wabaye Mister Christmas Kids Festival 2016 yatunguriwe ku ishuri rye akorerwa ibirori by’isabukuru

Mister Ganza ubwo yakorerwaga isabukuru y'amavuko muri Mutarama uyu mwaka

Mister Ganza

Loana hamwe na Ganza

UKO BYARI BIMEZE UBWO BAHEMBAGA ABA BANA MU BIRORI BYA NOHELI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • William 7 years ago
    Spiderman mukomerezaho . Ndabona mutubereye igisubizo cya bana bacu Natwe Huye uyumwaka nituzabura muricyo cyirori abana tuzabazana.
  • William 7 years ago
    Spiderman mukomerezaho, ndabona mugiye kutubera igisubizo nangye uyumwaka abana bangye nzabakura Huye mbazane muribyo birori.





Inyarwanda BACKGROUND