Umwami Kigeli V Ndahindurwa wari utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akimara gutanga, inkuru yahise imenyekana haba mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi.
Kuri uyu wa kabiri takiki ya 18/10/2016 mu rukerera, Leta y’ u Rwanda ibinyujije mu rwego rushinzwe ubuvugizi bwa Guverinoma (OGS), yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko Leta y’u Rwanda yababajwe no kumenya inkuru yo gutanga kw’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.
Kugeza iri tangazo risohotse Leta yari itaramenyeshwa n’umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa uko gahunda y’itabarizwa rye (Umuhango wo kumushyingura) iteye ndetse n’aho bizabera.
Leta y’u Rwanda ikaba yaboneyeho gutangaza ko abagize umuryango nibamara gutangaza imiterere ya gahunda bateguye, Leta yiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose buzakenerwa."
Umwami Kigeli V Ndahindurwa wari warabatijwe Jean Baptiste yatanze ku itariki ya 16 Ukwakira 2016 nijoro azize uburwayi mu bitaro biri mu mujyi wa Oakton muri Leta ya Virijiniya yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITECYEREZO