RFL
Kigali

Gisagara:Imibiri isaga ibihumbi 43 y'Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya rwa Kabuye-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/06/2018 16:27
2


Muri iki gihe cy’iminsi 100 y’icyunamo hakorerwamo ibikorwa bitandukanye byo kwibuka abazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho uduce dutandukanya tugira iminsi yihariye yo kwibuka. Mu Karere ka Gisagara habereye igikorwa cyo kwibuka no kwimura imibiri y’inzirakarengane.



Ni igikorwa cyabereye ku musozi wa Kabuye, mu murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, kuwa 6 w’iki cyumweru tuvuyemo, tariki 09 Kamena 2018. Iki gikorwa cyabanzirijwe n’ijoro ryo kwibuka ryabaye mu ijoro ryo kuwa 5 hasomwa Missa yo gusabira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hanatangwa ubuhamya bwa bamwe mu barokokeye kuri uwo musozi wa Kabuye ahahoze urwibutso rw’abazize Jenoside, hanakanakinwa umukino utanga ubutumwa bwo kwibuka no kwiyubaka ndetse ukanagaruka ku mateka y’u Rwanda rwa mbere ya Jenoside, muri Jenoside na nyuma yayo.

Ku munsi wakurikiyeho, kuwa 6 wari umunsi wo kwibuka no kwimura imibiri y’abazize Jenoside, umunsi utari woroshye na gato kuri uyu musozi. Abantu bari benshi bitabiriye iki gikorwa cyane ko mu mibiri yimuwe harimo n’itari ishyinguye mu cyubahiro, yari iri muri shitingi, ni benshi bahoraga bashengurwa no kuba hari abantu babo batarashyingurwa mu cyubahiro kibakwiriye, bikaba byarabateye ishyaka ryo kuza muri iki gikorwa n’ubwo bari biseguye agahinda.

Kwibuka

Imibiri isaga 43000 yimuwe ivanwa mu rwibutso rwa kera ijyanwa mu rushya

Imibiri irenga ibihumbi mirongo ine na bitatu (43,000) y’Abatusti bazize Jenoside yakuwe aho urwibutso rwahoze mu masanduku 100, izamurwa ijyanwa mu rwibutso rushya narwo ruherereye ku musozi wa Kabuye, umusozi w’amateka muri aka Karere wanatikiriyeho imbaga nyinshi y’Abatutsi muri Jenoside. Nyuma yo gushyingura iyi mibiri mu rwibutso rushya, hakurikiyeho igikorwa cyo kwereka abayobozi n’abaturage bitabiriye iki gikorwa imwe mu myenda, amashapure, ibikoresho bimwe na bimwe abishwe bari barafite dore ko nabyo biri mu rwibutso nk’ibimenyetso bizatuma amateka adasibangana na gato.

Hacanwe urumuri rw'Icyizere, umuhango wayobowe na Min. Uwacu Julienne

Hashyizwe indabo ku rwibutso ndetse habaho n’igikorwa cyo gusura urwibutso, abantu bagenda berekwa amateka mabi yaranze igihugu cy'u Rwanda, umushinga mubi wateguwe ndetse ukanashyirwa mu bikorwa na Leta yari iriho icyo gihe. Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme mu ijambo ry’ikaze yongeye gukomeza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi abibutsa ko batari bonyine kandi ko kuba bararokotse ari ryo shingiro ryo kubaho neza.

Mayor wa Gisagara yavuze Ijambo ry'Ikaze

Uwatanze ubuhamya, Ngabo Jean Damascene, wari utuye muri Ndora ku gasozi ka Dahwe gateganye na Kabuye, yavuze ukuntu kuri uyu musozi wa Kabuye habereye ubwicani ndengakamere, ubwo mu bantu barenga 80 batangiye kwihisha, harokotsemo 3 gusa ndetse na Jenoside ikaza kurangira bo ntibabimenye bakajya bahora bihisha. Bigeze aho bakajya bajya ahirengeye ngo barebe ko bakomeza guhigwa bukware ariko bakabura ababahiga, nyuma bakazamenya ko Ingabo za FPR zamaze guhagarika Jenoside.

Urubyiruko rwa Gisagara ruhamya ko rufite ubuyobozi bwiza ruratanga icyizere cy'ejo hazaza heza

Yashimiye cyane izi ngabo zari zirangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame ku bwitange bagize bakabakura mu kaga gakomeye ndetse anavuga ko iyo izo ngabo zidahagarika Jenoside n’abakoraga Jenoside ubwabo (Abahutu) bari kumarana cyane ko bari batangiye gushwana barwanira imitungo basahuye.

Ngabo yatanze ubuhamya avuga ko Jenoside yarangiye ntabimenye

Uyu mugabo kandi yashimiye byimazeyo ubuyobozi bwiza bw’Akarere ka Gisagara ku bwa byose buri gukora byiza harimo no kubasha kubaka urwibutso rwiza, bakaba bavanye muri shitingi abantu babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi, bakabashyira mu rwibutso rwiza bagashyingurwa mu cyubahiro.

Ingabo za RPF zahagaritse Jenoside zitabiriye iki gikorwa

Umuhanzi Bonhomme yifatanyije n’abanyagisagara kwibuka, atanga ubutumwa mu ndirimbo ye ‘Ijambo Rya Nyuma’. Abantu benshi bahuye n’ikibazo cy’ihungabana kuko ingeri zitandukanye z’abari aho zisangaga muri iyi ndirimbo cyane.

Umuhanzi Bonhomme yatanze ubutumwa mu ndirimbo

Uhagarariye imiryango ifite ababo bashyinguye muri uru rwibutso rukuru rw’Akarere ka Gisagara ruherereye i Kabuye yagize ati “Iri hungabana riri kugaragara ni uko dusa n’abasubiye muri bwa buzima bwo ha mbere, tugomba gufatanya tugafatana mu mugongo. Abacu bishwe ku bw’amabwiriza yatanzwe n’uwari uyoboye icyo gihe, abarenga ibihumbi makumyabiri na birindwi (27,000) bari bakiri muri shitingi, ni kenshi twasabye kubakirwa urwibutso ntitwaruhabwa, twandikiye kenshi abayobozi, byavuzwe kenshi mu nama z’imishyikirano ariko ntibyakorwa…”

Kwibuka

Hashyizwe indabo ku mibiri irenga ibihumbi 43 yashyinguwe mu cyubahiro

Yakomeje avuga ko ashimira cyane ubuyobozi bwa Gisagara ndetse n’ubw’igihugu ko byakozwe urwibutso rukaba rwarubatswe. Yagize ati: “Turishimye kuko twabonye urwibutso n’ubwo turi mu gahinda ko twabuze abacu ariko basi ubu twarabyakiriye, dufite aho tubasanga tukabibuka, twabasura tukabaririra tukabashyiraho indabo bafite aho bari hatari muri shitingi.” 

Yagarutse kandi ku kibazo cy’uko hari bamwe mu batutsi batarashyingurwa kuko aho bajugunywe nyuma yo kwicwa hatarerekanwa kugeza ubwo umuturage ajya mu murima guhinga akajya ahingira ku bantu, ibintu bishengura cyane abacitse ku icumu iyo bava bakagera. Bahora basaba ubufashwa bwose bushoboka ngo abantu bagaragazwe aho bari bashyingurwe mu cyubahiro ku buryo kwibuka ku nshuro ya 25 byibuze abazize Jenoside yakorewe abatutsi, bose bazaba baramaze gushyingurwa kuko ari bwo n’ibikomere byazagabanyuka.

Ibintu byose bigaragaza ko habaye Jenoside yakorewe abatutsi bigomba gusigasirwa

Hibutse abazize Genocide yakorewe Abatutsi muri Gisagara

Abafashe umwanya bagatambutsa ijambo bose bavuze ko nk’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa n’abanyarwanda ubwabo barangajwe imbere n’abayobozi, ari nako abanyarwanda bagomba gufata iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo yayo, ipfobya n’ihakana ryayo kuko nta wuzabuza abanyamahanga gupfobya, guhakana no kugira ingengabitekerezo ya Jenoside bitararanduka burundu mu banyarwanda ubwabo, bityo uzajya agaragarwaho n’ibyo bibi, bifuza ko yajya ahanwa by'intangarugero.

Hagaragaye ibibazo by'ihungabana cyane bitewe n'amateka ya Kabuye

Uyu muyobozi yatanze ubusabe agira ati “Uru rwibutso rushyizweho ku rwego rw’igihugu ndetse byanashoboka rukaba urwo ku rwego rw’isi byadufasha cyane kujya twibuka abacu tunabona byose. Muri uru rwibusto hari ibyumba by’amateka, iby’ibitabo by’amateka, amashusho mbarankuru n’ibindi, turasaba cyane ko byazashyirwamo ku buryo abazajya basura urwibutso bajya babibona bikabasigira amateka n’intego y’ubumwe n’ubwiyunge.” 

Wanabaye umwanya mwiza kuri we wo gushimira cyane abaje kwifatanya n’abanyagisagara kwibuka no gushyingura ababo mu cyubahiro, ashimira BRD, CNLG, Ingabo za RPF n’abandi bafatanyabikorwa bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara hakubakwa urwibutso nk’uru.

Abayobozi batandukanye bagiye kwerekwa urwibutso barangajwe imbere na Mayor wa Gisagara

Nk’uko uhagarariye CNLG yabivuze, kwibuka bizahoraho kuko n’itegeko nshinga ribiteganya. Buri gace kagira amateka yako yihariye kuko ahuriweho ari uko Abatutsi bishwe ari benshi mu Rwanda mu 1994, muri Gisagara ho niho amwe mu mateka yatumye Jenoside iba ariho yatangiriye kuko n’abayobozi bari bayoboye Leta yari yariyise iy’inzibacyuho abenshi bakomokaga muri aka karere ka Gisagara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr. Bizimana J. Damascene 

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yagarutse ku mateka mabi yihariye yaranze u Rwanda akomeza cyane abacitse ku icumu rya Jenoside abibutsa ko batasigaye bonyine bafite Leta nk’umubyeyi kandi ubitayeho. Bakwiriye kurwanirana ishyaka mu kwiyubaka. Ibyabaye ni koko byarateguwe n’ubuyobozi bwariho icyo gihe ariko ubuyobozi bwiza buriho ubu bukora ibishoboka byose ngo bukumire icyashaka gusubiza ibihe uko byahoze.

Min. Uwacu Julienne ni we wari umushyitsi mukuru

AMAFOTO: CYIZA Emmy_Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    nyagasan uzabarinde tuzabasange tubonane abo twakundaga
  • emma5 years ago
    yego, jye mbona bitazibagirana mu mitima ya abahemukiwe. byabaye bibi cyane kuburyo buri gihe umuntu aba abona abe kandi baritahiye. Uwiteka abahe iruhuko ridashira. nta kundi





Inyarwanda BACKGROUND