Perezida Kagame yashimiye perezida wa Burkinafaso wifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Burkinafaso ku butumwa bwo kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ni mu butumwa bugira buti “Muvandimwe Roch M.C KABORE, urakoze cyane ku magambo meza y’ubugwaneza no kwifatanya n’igihugu cyacu, nanjye! Twishimiye guhagararana nawe ndetse n’igihugu cyawe mu bihe bitoroshye byo kujya imbere. Imana iguhe umugisha”.Perezida Kagame
Perezida Kagame ubwo yacanaga urumuri rw'icyizere
Ni ubutumwa Perezida Kagame yahaye mugenzi we wa Burkinafaso nyuma y’ubwo perezida Roch M.C KABORE yari yanjujije ku rukuta rwe rwa Twitter taliki 7 Mata uyu mwaka wa 2018 yihanganisha abanyarwanda na Perezida Kagame. Pereziza Roch M.C KABORE yanditse agira ati:“Nifatanije n’abanyarwanda n’imiryango y’ababuze ababo mu myaka 24 ishize, muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, imitima yabo niruhukire mu mahoro.”
U Rwanda na Burkina Faso bihuriye ku isoko rimwe mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (Single African Air Transport Market) biha ababituye amahirwe yo gufungurirana amarembo mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, kugabanya ibiciro by’ingendo, guhanga imirimo no guteza imbere ubuhahirane n’ubukerarugendo.
Perezida Roch M.C KABORE wa Burkinafaso
TANGA IGITECYEREZO