RFL
Kigali

Kwibuka24: Minisitiri Mbabazi arasaba urubyiruko kwibuka rwiyubaka ntiruheranwe n’amateka

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/04/2018 11:05
0


Mu gihe u Rwanda rwitegura gutangira icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi yibukije abagize Ihuriro ry’urubyiruko rwibumbiye mu muryango ‘Never Again’, guharanira kwibuka ari nako biyubaka ntibaheranwe n’amateka.



Ibyo Minisitiri  w’Urubyiruko yabivugiye i Kigali ejo hashize ku wa kabiri, ubwo yatangizaga inama nkuru ya 7 yateguwe n’Umuryango ‘Never Again’ ku bufatanye  n’Umuryango Interpeace babifashijwemo n’Umuryango GIZ n’Ambasade ya Suwedi,  aho urubyiruko ku rwego rw’igihugu  rusaga  170, rurimo abanyeshuri, abo mu nzego za Leta, abakora mu isanamitima n’abandi, baganira n’inzobere mu by’ihungabana, abarimu muri kaminuza, aho bunguranye  ibitekerezo ku bibazo by’ihungabana ry’uruhererekane rikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uburyo babyifatamo muri ibi bihe byo kwibuka.

Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza uyobora ‘Never Again Rwanda'

Minisitiri Mbabazi akaba yarasabye urubyiruko guharanira kwibuka ari nako biyubaka, avuga ko asanga bizatuma bakira ibikomere no gufasha  abashobora kugira ibibazo by’ihungabana rikomotse ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri Mbabazi yatangaje ko asanga ari uruhare rw’urubyiruko kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta wundi ubibakoreye mu rwego rwo kwirinda abashobora kuyagoreka, aboneraho kunenga bamwe muri ibi bihe byo kwibuka  bakunze kugaragaza imvugo ndetse n’inyandiko zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati “Muri ibi bihe ni mwe rubyiruko musabwa guhaguruka mukandika  mubinyujije ku mbuga nkoranyambaga,  cyangwa ahandi mu rwego rwo kuvuguruza abashobora kugaragaza ibikorwa bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri ibi bihe byo kwibuka, kugira ngo murwanye abahakana”.

Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza, uyobora Never Again Rwanda, avuga ko nubwo hari  umubare munini w’urubyiruko rwavutse mu gihe cyangwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye gukura, ku buryo ibikorwa byo kwibuka biba hatagize abagira ibibazo by’ihungabana.

Yabasabye guharanira gukomera ku bumwe, gusobanukirwa no kumenya byimbitse amateka y’ibyabaye, asaba abagize amatsinda y’urubyiruko ruvuye hirya no hino mu gihugu  kungurana ibitekerezo ku nzira buri wese yagiye anyuramo ku birebana n’isanamitima, kuko bifasha gukira ibikomere by’umubiri. Banaganiriye uko nyuma ya Jenoside urubyiruko rwagira ubushobozi  bwo kwirinda ko ibibazo by’ihungabana bishobora kuba uruhererekane muri bo ahubwo bagaharanira kubaho kandi neza.

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary hagati, Dr Joseph Nkurunziza uyobora Never Again Rwanda ubanza ibumoso n’intumwa ya GIZ ubanza iburyo (Foto Gentil G.)

Src:Imvaho Nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND