RFL
Kigali

Kwibuka 23: Abiga muri KIM bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/06/2017 14:32
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2017 ni bwo ihuriro ry’abanyeshuli bacitse ku icumu biga muri Kaminuza ya KIM “AERG Inkumburwa” bifatanyije n’imiryango itandukanye bibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu Rwanda muri Mata 1994.



Ni igikorwa cyarimo n’urugendo rwo kwibuka (Walk To Remember), urugendo rwavaga ku kicaro cya kaminuza ya KIM kiri i Nyarugunga bagana ahitwa ku cya Mutzig hafi y’amarembo y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe nyuma bagaruka kuri Kaminuza ya KIM.

Ntawigenga Innocent uhagarariye abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bibumbiye mu muryango wa AERG-Inkumburwa yabwiye abanyamakuru ko umunsi nk’uyu ubagarurira icyizere cyo kongera kubaho bumva bashyigikiwe kandi bizera neza ko bari mu gihugu kibakunda.

“Umunsi nk’uyu kuri twe twabuze abacu mu 1994 ni umunsi utwibutsa ibyabaye kugira ngo hashakwe ingamba zituma bitazongera kubaho. Igikorwa nk’iki kandi gituma twongera guhura n’abantu tukaganira, tukisanzura ku buryo twongera gushyira umutima hamwe tukumva ko turi mu gihugu cy’abanyarwanda bakundana”. Ntawigenga Innocent

Muri uyu muhango wabaga ku nshuro ya kane (4) ku rwego rwa kaminuza ya KIM wari witabiriwe na Twahirwa Emmanuel umuyobozi (ku rwego rw’igihugu) w’abanyeshuli bose bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Aganira n’abanyamakuru, Twahirwa yavuze ko umuhango wo kwibuka utuma abantu bongera kwibukiranya ibihe bikomeye binateye ubwoba Abanyarwanda banyuzemo bityo hagatekerezwa icyatuma bitazongera kubaho ukundi.

“Uyu munsi ni umwanya mwiza wo kudufasha kwibuka ibihe bikomeye abanyarwanda banyuzemo. Uyu munsi udufasha kongera kwishakamo ibisubizo by’ibibazo twanyuzemo cyane turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”. Twahirwa Emmanuel

Rulisa Chris umukozi muri Kaminuza ya KIM ushinzwe guhuza iri shuli n’abaturage ndetse n’indi miryango, yabwiye abanyamakuru ko umunsi wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri Mata 1994 ari umwanya mwiza wo kugira ngo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bongere bibuke ibyabaye kugira ngo ingamba zo kubyirinda zibonerwe umuti.

 “Twakiriye inshuti n’abavandimwe ngo dufatane mu mugongo. Ikiba kigamijwe ni ukugira ngo amateka mabi twanyuzemo ntazongere kubaho ukundi. Kaminuza ya KIM mu burere itanga inatekereza cyane kucyatuma abanyarwanda babaho bakabana mu mahoro”. Rulisa Chris.

Abiga, abakora n'inshuti za KIM mu rugendo rwo kwibuka

Abiga, abakora n'inshuti za KIM mu rugendo rwo kwibuka (Walk To Remember)

 Mu nzira bagenda

Mu nzira bagenda

Bamanuka ku muhanda wa Nyandungu basubira kuri KIM

Bamanuka ku muhanda wa Nyandungu basubira kuri KIM

Inzego zishinzwe n'abashobora kwita ku buzima bw'abantu bari bahari

Inzego zishinzwe n'abashobora kwita ku buzima bw'abantu bari bahari

KIM University

Bamwe mu bakozi ba KIM

Bamwe mu bakozi ba KIM

Barenga benda kugera muri KIM

Barenga benda kugera muri KIM

Binjira mu marembo ya KIM

Binjira mu marembo ya KIM

Abageraga mu kigo bahitaga bafata ibyiciro

Abageraga mu kigo bahitaga bafata ibyicaro

KIM University

kwibuka bitera agahinda ariko nyuma umuntu akiyubaka bihereye mu mutima

Kwibuka bitera agahinda ariko nyuma umuntu akiyubaka bihereye mu mutima

Rulisa Chris yakira abashyitsi

Rulisa Chris yakira abashyitsi

Rulisa Chris yakira abashyitsi

 Bateze amatwi Rulisa Chris

Bateze amatwi Rulisa Chris

Umuriro ugaragaza ko hari ikiriyo

Umuriro ugaragaza ko hari ikiriyo 

Urumuri rw'ikizere

Urumuri rw'icyizere

Urumuri rw'ikizere

Urumuri rw'icyizere rugaragaza ko ubuzima buzakomeza kuba bwiza nyuma yo kubura imiryango

Bisangiza urumuri rw'ikizere

Batwaye urumuri rw'ikizere

Batwaye urumuri rw'icyizere

Innocent Ntawigenga uhgarariye umuryango w'abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 (AERG-Inkumburwa)

Innocent Ntawigenga uhagarariye umuryango w'abanyeshuli (biga muri KIM) bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 (AERG-Inkumburwa)

Umwe mu bari bashinzwe "Protocal"

Umwe mu bari bashinzwe kwakira abantu

Ikipe ya ''Protocal"

Ikipe ya ''Protocol"

Urumuri rw'ikizere rwageze kuri bose

Urumuri rw'icyizere rwageze kuri bose

Urumuri rw'ikizere ku banyeshuli bagiye bavuga amagambo y'ihumure

Urumuri rw'icyizere ku banyeshuli bagiye bavuga amagambo y'ihumure

Twahirwa Emmanuel

Twahirwa Emmanuel umuyobozi (ku rwego rw’igihugu) w’abanyeshuli bose bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

AMAFOTO: INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND