RFL
Kigali

Kuri iyi tariki abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/04/2018 11:02
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 15 mu byumweru bigize umwaka tariki 10 Mata, ukaba ari umunsi w’100 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 265 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1815: ikirunga cya Tambora, giherereye ku kirwa cya Sumbawa mu gihugu cya Indonesia cyatangiye kuruka, byamaze amezi 3 kugeza tariki 15 Nyakanga, kikaba cyarahagaze kuruka gihitanye abantu bagera ku 71,000 ndetse giteza ingaruka zikomeye ku kirere zamaze imyaka igera kuri 2 zikigaragaza.

1826: Abaturage bari batuye umujyi wa Missolonghi mu Bugereki bagera ku 10,500 batangiye kwimurwa muri uyu mujyi nyuma y’umwaka hari intambara bari batewemo na Turukiya, ariko bacye muri  bo nibo babashije kurokoka.

1866: Ikigo cya Amerika gishinzwe kurengera uburenganzira bw’inyamaswa (ASPCA mu magambo ahinnye y’icyongereza), cyarashinzwe, gishingwa na Henry Bergh mu mujyi wa New York.

1912: Kuri uyu munsi nibwo ubwato bwa Titanic bwahagurutse I Southamptom mu bwongereza bwerekeza I New York, urugendo rwabwo rwa mbere butigeze busoza dore ko nyuma y’iminsi 5 gusa buri mu Nyanja ya Atlantika bwahise burohama, impanuka yaguyemo abantu bagera ku 1500.

1957: Umuyoboro wa Suez wongeye gufungurwa nyuma y’amezi agera kuri 3 ufunze.

1970: Umuhanzi Paul McCartney, umwe mu babarizwaga mu itsinda rya The Beatles yatangaje ko avuye muri iri tsinda ku mpamvu ze bwite.

1972: Ibihugu bigera kuri 74 byo ku isi byashyize umukono ku masezerano ahagarika ikorwa ry’intwaro zikoresha uburozi bw’udukoko zizwi ku izina rya Biological weapons.

1994: Uyu munsi ni umunsi wa 4 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iba.

2010: Indege ya Pologne itwara umukuru w’igihugu (Polish Air Force) yakoze impanuka igwa mu gace ka Smolensk ko mu burusiya, igwamo uwari perezida w’iki gihugu n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta, abantu bose hamwe bagera kuri 96.

Abantu bavutse uyu munsi:

1847Joseph Pulitzer, umunyamakuru, umunyapolitiki, akaba n’umwanditsi w’ibitabo w’umunyamerika ukomoka muri Hongriya akaba ariwe washinze inzu ya Pulitzer ishyira hanze ibitabo ndetse akanitirirwa igihembo cya Pulitzer gihembwa abanditsi b’ibitabo nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1911.

1947: Bunny Wailer, umuhanzi w’umunyajamayika akaba wabarizwaga mu itsinda ry’abahanzi rya Bob Marley and the Wailers nibwo yavutse.

1952: Steven Seagal, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1973: Roberto Carlos, wahoze ari umukinnyi w’umupira w’umunyabrazil kuri ubu akaba ari umutoza nibwo yavutse.

1980: Charlie Hunnam, umukinnyi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1984: David Obua, umukinnyi w’umupia w’amaguru w’umugande nibwo yavutse.

1986: Barkhad Abdi, umukinnyi wa filime w’umunya-Somalia wamenyekanye muri filime Captain Philips nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1954Auguste Lumière, umufatansa ufatwa nk’uwavumbuye sinema yaratabarutse, ku myaka 92 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikomeje.

2010: Perezida wa Pologne Ryszard Kaczorowski, madamu we Maria KaczyƄska, n’abandi bantu baguye mu mpanuka y’indege ya perezida w’igihugu bagera kuri 96.

2013: Robert Edwards, umuhanga mu by’imiterere y’umubiri (physiologist) w’umwongereza, akaba ariwe wavumbuye uburyo bwo kuremera mu byuma (in-vitro fertilisation) akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 88 y’amavuko.

Mu izina ry’ubuyobozi, n’abakozi ba Inyarwanda Ltd, dukomeje kwifatanya n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND