RFL
Kigali

Kuba telefone imara umuriro vuba ushobora kuba ubigiramo uruhare utabizi. Ibyo utagakwiye gukora

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/07/2016 17:08
2


Akenshi usanga abantu binubira uburyo telephone zabo cyane cyane smart phones zidashobora kwiriza umunsi zikirimo umuriro ariko hari igihe usanga ubumenyi buke mu byerekeye uko umuntu yagakwiye gushyira umuriro muri telephone ye nabyo bishobora kugira uruhare mu gutuma nyirayo yica batiri (battery) yayo.



Akenshi usanga abantu bafite imyumvire y’uko gucomeka telephone yenda kuzima burundu ari bimwe mu byica batiri ya telefone ariko si ibi gusa kuko hari ibindi bikorwa ndetse ba nyir’ukubikora ntibamenye ko byica ubuzima bwa batiri. Mu gihe wifuza ko telephone yawe yajya ibika umuriro mu gihe kirekire, hari ibintu bimwe na bimwe ugomba guhindura.

Ntukagumishe telefone ku muriro igihe yuzuye

Iri ni rimwe mu makosa ajya akorwa yica 'battery' ya telephone, ugasanga igihe telephone icometse igumye ku muriro ndetse no mu gihe yamaze kuzura umuriro isaba. Igihe telephone igumishijwe ku muriro kandi yuzuye, birayinaniza kandi igashyuha cyane kuko iba iri gukora akazi itakabaye ikora. Begereranywa n’umuntu, aho iyo umuntu ashonje akenera kurya ariko wagera aho wijuse ukaba utagomba gukomeza guhatirizwa kurya.

Gerageza ntuyicomeke ngo igere ku 100%

Hagendewe ku byatangajwe na kaminuza “Battery University” ngo batiri ntikeneye kuzura 100% ndetse ngo si na byiza kubikora. Ibi nabyo ngo impamvu atari byiza ni uko binaniza batiri. Ibi wakumva bigoye, ariko icyo uba ukwiye gukora ni ugucunga ni uko telephone itagera ku rwego rwo hasi cyane naho ngo kuyuzuza umuriro ni ukuyinaniza.

Rinda telefone yawe izuba n’ibindi byose bituma ishyuha

Ubushyuhe ni kimwe mu bintu byangiza telephone yawe ariko by’umwihariko byangiza batiri yayo. Mu gihe uri ku zuba, gerageza kudashyira telephone yawe mu zuba cyangwa igihe utetse ngo uyitereke hafi y’ubushyuhe kuko ibi ni bimwe mu bishobora kwangiza telephone yawe ntibike umuriro igihe kirekire nk’uko ubyifuza.

Comeka telefone yawe igihe cyose bishoboka

Akenshi usanga abantu barindira ko telephone itangira kujwigira mbere y’uko bibuka kuyicomeka. Igihe bishoboka, gerageza gucomeka telephone yawe kenshi ku buryo itamara umuriro burundu, gusa na none ntiwibagirwe kuyicunga kugirango ituzura umuriro cyane ikananirwa.kimwe mu bimenyetso bikwereka ko gucomeka telephone yawe ikajya umuriro mwinshi atari byiza, ni uko igera ku 100% yashyushye cyane.

Source: Tech Insider






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pascal Mutsinzi Mombasa7 years ago
    Icyo nakongeraho niuko byaba byiza bateri icometswe kumuriro ari uko uyijimije cyane kuba charja nijoro ikindi ni uko mwese muzi ukuntu bigoye gucomora telefone nijoro waryamye...aho rero inama nagira abatunze smart phones ni uko mwa downloadiga app yitwa *Du batery saver* igukorera ako kazi ko kukurindira bateri.
  • muhoza joseph4 years ago
    ham nanjye ico narinzi nuko telephone uyi charge ntuyuzuze ukayikoresha uhejeje umuriro ukaca wongera gucomeka navyo vyica batterie kuko batterie imenyereye kutuzura igaca imenyera kutamara umwanya munini ica ibigira akamenyero nka kurya umuntu yimenyereza kurya kane canke gatatu kumusi usivy rimwe mwuwo mwanya uba wihaye urumva ko uca umeregwa nabi munda





Inyarwanda BACKGROUND