RFL
Kigali

Kuba Alyn Sano ari bumurike amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Rwiyoborere’ uyu munsi ntibimubuza kujya muri Ambassador’s Park

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:3/08/2018 15:54
0


Umuhanzikazi Alyn Sano kuri uyu munsi araza gushyira hanze indirimbo ye nshya ari bumurikane n’amashusho yayo. Ni imwe mu ndirimbo zitegerezanyijwe amatsiko ku bw’ubuhanga uyu mukobwa amaze kumenyerwaho ndetse n’utundi dushya abahanzi bahorana.



Uyu munsi uyu muhanzikazi agomba kugaragara ahantu hatatu hatandukanye. Ibi byateye Inyarwanda.com gushaka kumenya niba koko aho hantu hose aza kuhaboneka cyangwa hari aho ari ku mpapuro zamamaza gusa, adusubiza ko yabiteguye neza hose ari buhaboneka kandi nta na kimwe kiri bubangamire ikindi na gato.

Araza guhera muri Ambassador’s Park aho ari bwifatanye na Auddy Kelly mu gitaramo ari buhakorere na EL Familia, itsinda ry’abafana be ubwo baba bizihiza isabukuru y’imyaka 5 uyu muryango w’abafana ba Auddy umaze ubayeho. Aha haraza kuba hari n’abandi bahanzi batandukanye aho kwinjira biba ari ibihumbi 5000 harimo n’icyo kunywa ndetse nibihumbi 10000 harimo ibyo kunywa n’ibindi.

Auddy Kelly

Alyn Sano arabanza kujya muri Ambassador's Park i Gikondo

Nyuma yo kuva muri Ambassador’s Park, Alyn Sano arahita ajya muri Repub Lounge, Kimihurura ahantu aririmba buri kuwa Gatanu akore nk’uko bisanzwe maze ahave yerekeza mu gikorwa kimuraje inshinga cyane kuri uyu munsi cyo kumurika amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Rwiyoborere’.  Ni amashusho ari buze kuba yerekana ku nshuro yayo ya mbere, aho biri buze kubera mu mujyi ahitwa muri Ssivaa River, imbere ya Hotel Okapi.

Alyn Sano

Nyuma yo kuva Ambassador's Park, Alyn Sano arajya muri Rebup Lounge

Alyn Sano yadutangarije ko aya mashusho y'iyi ndirimbo ye nshya birimo udushya twinshi ararikira abantu kutahabura bakihera ijisho ndetse ko kwinjira biza kuba ari ubuntu akaba ahamagarira abakunzi b’ibihangano bye kuza kumushyigikira mu buryo bwose.

Byose biraza gusozwa no kumurika amashusho y'indirimbo ye nshya 'Rwiyoborere'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND