Muri iki gitondo cyo kuwa kabiri tariki 29 Nyakanga 2014, mu mujyi wa Kigali rwagati ku muhanda w’ahazwi ku izina rya Peage (Peyaji) habereye ibintu byateye benshi urujijo, umwana w’umuhungu w’imyaka 20 y’amavuko akaba yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari mu muhanda agenda.
Hari saa yine zirengaho iminota micye, ubwo abantu benshi babonaga uyu musore afatwa n’inkongi y’umuriro kandi nta kintu kigaragara giturutseho uwo muriro, bamwe batangira gutekereza ko uyu musore yaba yitwitse cyangwa se akaba yatewe n’amarozi, niko guhita bamwe bagira ubwoba barahunga bariruka, abashinwa bakoraga imirimo y'ubwubatsi hafi aho bo bakaba bahungabanye bakayoberwa ibyo aribyo bakarebera gusa.
Aha niho ibisigazwa birimo n'imyenda ye byakongotse
Ibi bikimara kuba polisi yahise ihagera maze bagerageza kumuzimya, baza no kumusangana irangamuntu yemeza ko yavutse mu mwaka w’1994, hanyuma ahita ajyanwa kwa muganga bwangu kuko ubushye bwari bwuzuye umubiri wose, ubu akaba ari mu bitaro bya Kigali bizwi nka CHUK.
Inyarwanda.com iganira n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Sup. Modeste Mbabazi, yadutangarije ko amakuru barimo kubona ari uko yaba yitwitse akoresheje essence, n’ubwo kugeza ubu hataramenyekana impamvu yaba yatumye yitwika.
Polisi yatangaje ko uyu musore kugeza ubu byamenyekanye ko yitwa Nsengiyumva Diedonné, n'ubwo atarabasha kugarura ubwenge bikaba bigaragara ko mu byatumye yitwika harimo no kuba yari yafashe ku biyobyabwenge n'inzoga, ibi bikaba byatangajwe n'umuvugizi wa Polisi ku rwego rw'igihugu Damas Gatare.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO