Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yahagaritse amashami 3 ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha. Amashami atatu y'iyi Kaminuza yahagaritswe ni iryigisha ubuganga, irya Laboratwari ndetse n’ishami ry’ubuforomo.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa 16 Werurwe 2017 rigenewe abanyeshuri ba Kaminuza ya Gitwe ryateweho umukono na Dr Jered Rugengande umuyobozi w'iyi Kaminuza ya Gitwe, rivuga ko tariki ya 15 Werurwe 2017 ari bwo iyi kaminuza yabonye ibaruwa ya Minisitiri w’Uburezi isaba iyi kaminuza guhita ihagarika ibikorwa byose mu ishami ry’ubuganga na Laboratwari ndetse n’ishami ry’ubuforomo.
Kaminuza ya Gitwe ifunzwe na MINEDUC bivuye ku kuba hari ibyo ngo itujuje bijyanye ahanini n’abarimu, ubushobozi bwa Laboratoire yifashishwa mu gutanga ubumenyi n’ibindi. Abanyeshuri bigaga muri ayo mashami bahise basubira iwabo. Abanyeshuri basabwe gutaha ari nabo bigaga muri ayo mashami basaga 1500. Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwasabye abanyeshuri gusenga Imana ikazayobora ibiganiro bigamije gusaba Minisitiri w'Uburezi guhindura icyemezo yafashe.
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe buvuga ibyo basabwe na Minisitiri w’Uburezi bwagerageje kubyubahiriza, ariko bukaba batunguwe n’umwanzuro wa MINEDUC wo guhagarika ibikorwa byose mu mashami atatu twavuze. Abanyeshuri b’iyi kaminuza basabwe gutaha ariko bakabishyira imbere y’Imana kugira ngo izayobore ibiganiro bizahuza abayobozi b'iyi kaminuza na MINEDUC. Iri tangazo rigira riti:
“(...)Ejo tariki ya 15 Werurwe 2017 ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe bwabonye ibaruwa ya Minisitiri w'Uburezi isaba ko iyi kaminuza ihagarika ibikorwa byose byo mu ishami ry'ubuganga na Laboratwari kandi ko ku birebana n'ishami ry'ubuforomo naryo riba rihagaze rikabanza gukorerwa igenzura. Muri iyo baruwa Minisitiri avuga ko afashe icyo cyemezo ashingiye ku igenzura ryakozwe mu mwaka ushize tariki 25/10/2016.
Iki cyemezo kije kidutunguye twese kuko ikintu cyose Kaminuza yasabwe gukora cyarakozwe ndetse ubuyobozi bwa Kaminuza mu mabaruwa yo kuwa 20/12/2016 na 7/02/2017 bwasabye Minisitiri kuza gukora igenzura kubyo yakoze nyuma ya ririya genzura ryo ku itariki ya 25/10/2016.
Iryenzura kaminuza yasabye ntaryakozwe ahubwo itunguwe n’icyemezo cyo guhagarika ariya mashami. (…) Abanyeshuri bose b’ayo mashami basabwe kuba batashye kugeza ubwo kaminuza izabamenyesha ikizaba kivuye muri ibyo biganiro bityo icyemezo cya Minisitiri kikubahirizwa. Tukaba dusaba kandi ko buri wese abishyira mu masengesho kugira ngo Imana izayobore ibiganiro bigamije gusaba Mibisitiri guhindura kiriya cyemezo. Dusabye buri wese kwihangana kuko twiringira ko amasomo azongera gutangira mu gihe kitarambiranye.
Iri ni ryo tangazo ryagenewe abanyeshuri ba Kaminuza ya Gitwe
Kaminuza ya Gitwe ngo yatunguwe n'iki cyemezo
Ubwo basomaga itangazo ribasaba guhita bataha
Ishavu ryari ryose nyuma yo gusabwa guhita bataha/Ifoto:Izuba Rirashe
Abanyeshuri bahise bataha nyuma y'iri tangazo
TANGA IGITECYEREZO