RFL
Kigali

Justin Timberlake na Kerry Washington bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:31/01/2018 10:47
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 5 mu byumweru bigize umwaka tariki 31 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 31 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 334 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1865: Mu mpera z’intambara yo hagati mu gihugu yari ishyamiranyije igice cy’amajyaruguru n’amajyepfo ya Leta zunze ubumwe za Amerika, inteko y’igihugu yatoye itegeko rya 13 mu itegekonshinga rya Amerika rikuraho ubucakara burundu.

1915: Mu gihe cy’intambara y’isi ya mbere, ubudage bwazanye intwaro nshya ariyo y’imyuka y’uburozi bwa mbere, aho barwanaga n’uburusiya mu rugamba rwa Bolimów.

1950: Uwari perezida wa Amerika Harry S. Truman, yatangaje umushinga mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika wo gukora igisasu cya kirimbuzi cyo mu bwoko bwa Hydrogen.

1958: Ubumenyi bw’ikirere: Explorer 1, icyogajuru cya mbere cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyoherejwe mu isanzure, mu rwego rwo gufata amashusho y’ibibera hirya no hino ku isi.

2009: Mu gihugu cya Kenya nibura abantu 113 basize ubuzima abandi 200 barakomereka, mu nkongi y’umuriro yafashe ikigega cy’amavuta muri Molo, nyuma y’iminsi micye nanone iguriro rya nakumatt mu mujyi wa Nairobi rifashwe n’inkongi y’umuriro yaguyemo abagera kuri 25.

2010: Filime Avatar yujuje miliyari 2 z’amadolari yinjije nyuma yo gusohoka mu mpera z’umwaka wa 2009, iba filime ya mbere iciye aka gahigo, kugeza n’ubu ikaba ari filime ya mbere yinjije amafaranga menshi mu mateka ya sinema.

Abantu bavutse uyu munsi:

1884: Theodor Heuss wabaye perezida wa mbere w’ubudage nyuma y’uko bwongeye kwiyunga nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1963.

1977: Kerry Washington, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Olivia Pole muri filime z’uruhererekane za Scandal nibwo yavutse.

1978: Fabián Caballero, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine nibwo yavutse.

1981: Julio Arca, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine nibwo yavutse.

1981: Justin Timberlake, umuhanzi, umubyinnyi, akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika wabarizwaga mu itsinda rya ‘N Sync yabonye izuba.

1982: Andreas Görlitz, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1982: Salvatore Masiello, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1983: Fabio Quagliarella, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1986Yves Ma-Kalambay, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umubiligi nibwo yavutse.

1987: Marcus Mumford, umuhanzi w’umunyamerika ukomoka mu bwongereza ubarizwa mu itsinda rya Mumford & Sons nibwo yavutse.

1990: Nicolò De Cesare, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1990: Jacopo Fortunato, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1994: Kenneth Zohore, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyadanemark nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1888: John Bosco, umupadiri akaba n’umwarimu w’umutaliyani, akaba ariwe washinze umuryango w’abasaleziyani yitabye Imana, ku myaka 73 y’amavuko.

1954: Edwin Howard Armstrong, umukanishi w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye umurongo wa radio wa FM yaratabarutse, ku myaka 64 y’amavuko.

1999: Shohei Baba, umukinnyi wa catch w’umuyapani akaba ariwe washinze ishyirahamwe ry’abanyamwuga ba catch b’abayapani yitabye Imana, ku myaka 61 y’amavuko.

2013: Hassan Habibi wabaye perezida wa mbere wa Iran yaratabarutse, ku myaka 76 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND