RFL
Kigali

Iyi ni imwe mu myitwarire utagakwiye kwigira ku byamamare

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:26/08/2015 16:33
2


Kuri ubu imyitwarire y’urubyiruko iteye impungenge abantu benshi by’umwihariko ababyeyi. Iyo myitwarire benshi bavuga ko iteye inkeke ituma bibaza ejo hazaza h’urubyiruko rw’ubu aho bamwe babura icyo barenza ho bakumirwa gusa bakabitega iminsi bati “nzaba ndora iyi myitwarire y’abana bacu”.



Ni muri urwo rwego rero inyarwanda.com yabakoreye isesengura ry’imwe mu myitwarire itari myiza y’urubyiruko rukura ku myitwarire y’ibyamamare nk’ingaruka zo kubakunda no gushaka kubigana. Ubundi icyamamare ni umuntu abantu benshi bamenya ku buryo ibikorwa bye biba akarorero ku bandi ndetse bakanamwigana mu migenzereze imwe n’imwe.

Dore imwe mu myitwarire itari myiza y’urubyiruko rw’ubu rukura ku byamamare ukaba ukwiye kuyigendera kure:

1. Imyambarire:

Imyambarire y’urubyiruko rw’ubu yinubirwa na benshi. Kenshi usanga imyambarire urubyiruko rwadukana haba hari aho rwayibonye nko mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bazwi, mu ma filimi n’ahandi. Iyo myambarire akenshi ibyamamare biyikoresha nko kwiyamamaza kugira ngo bavugwe cyane mu itangazamakuru cyangwa kwamamariza inganda z’imyenda baba bakorana ari akazi, ariko ugasanga urubyiruko rurayiganye.

Nko ku bakobwa, kuri ubu usanga baharanira kwambara imyenda igaragaza bimwe mu bice byabo bitakagombye kugaragara, ari byo baba babonye mu mashusho y’indirimbo z’ibyamamare cyangwa muri film. Iyi myambarire y’abakobwa rero yiganje mo utujipo tugufi cyane, udukabutura duto nti yishimirwa n’ababyeyi aho usanga bavuga ko ari uguta umuco.

Uretse kutishimirwa n’ababyeyi, iyi myambarire itera ingaruka nyinshi zirimo kurangaza abasore aho baba barangariye Imiterere y’umubiri w’umukobwa dore ko uba wibereye hanze wose bigatera benshi mu basore bababonye gushaka gukorana imibonano mpuzabitsina na bo ndetse bikaba byamutera no kumufata ku ngufu.

Ku bahungu, imyambarire yiganje ni ukwambarira ipantalo munsi y’ikibuno umwenda yambariye ho ukagenda ugaragara,iyo  myambarire ikaba inengwa cyane n’abantu bakuru. Iyi myambarire y’abahungu b’iki gihe rero baba bayikuye ku myambarire y’ibyamamare bizwi by’umwihariko abaririmbyi baba babonye mu mashusho y’indirimbo nabo bagashaka kuyigana.

2. Kunywa ibiyobyabwenge:

Akenshi usanga ibyamamare bikoresha ibiyobyabwenge ndetse rimwe na rimwe ku mugaragaro aho baba bashaka ko bibafasha mu buzima bw’akazi kabo. Ibi iyo urubyiruko rubibonye, rubyumva nk’ibigezwe ho! Ko utabikoze aba yarasigaye inyuma mu iterambere! Nyamara iyi myitwarire itera ingaruka nyinshi ku rubyiruko ruyigana ndetse no ku gihugu cyose.

Ikiyobyabwenge gikoreshwa cyane n’ibyamamare ni icyo mu bwoko bwa Marijuana (urumogi) akaba ari nacyo usanga urubyiruko rwinshi rukoresha. Ibiyobyabwenge bikaba bigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’ababikoresha ndetse no ku gihugu muri rusange.

3. Gusambana:

Ibyo urubyiruko rubona mu mashusho y’indirimbo, amafilm ndetse n’ibyo bumva ku byamamare aho gukora imibonano mpuzabitsina babikorera imbere y’amaso ya rubanda binyuze kuri camera (mu mashusho), bitera urubyiruko kubyigana.

Rimwe na rimwe urubyiruko ruba rwumva ko umuntu utabikora aba atari muzima ndetse wavuga ko utabikora ukaba wacibwa muri bagenzi bawe bitewe n’uko baba bumva ari ibintu bigezwe ho. Ubusambanyi buturuka ku gushaka gukurikiza imyitwarire y’ibyamamare buri mu bihangayikishije ababyeyi muri iki gihe ndetse bikaba biri mu biri mo gutuma ubwandu bw’agakoko gatera SIDA no kubyara bitateganyijwe bwiyongera mu rubyiruko rw’ubu.

4. Gutukana:

Hari amagambo n’ibimenyetso byo gutukana bikunze gukoreshwa n’ibyamamare byo mu muziki na sinema byamaze kujya mu rubyiruko rw’ubu nk’ibintu byiza. Nyamara nta wakwirengagiza ko gutukana ari icyaha ariko ugasanga urubyiruko rurabyigana nk’ibintu byiza biturutse ku mikoreshereze yabyo mu magambo y’indirimbo nyinshi z’abahanzi urubyiruko ruba rwiyumva mo ndetse no muri film.

5. Imvugo nyandagazi n'iz'ikinyabupfura gicye:

Hari amagambo menshi yaduka mu rubyiruko ndetse rimwe na rimwe bakumva ko agezwe ho akenshi aba yaturutse ku magambo ibyamamare biba byakoresheje mu itangazamakuru ndetse no mu mashusho y’indirimbo bibasira cyangwa basubiza abo baba bahanganye.

Nyamara aya magambo iyo uyasesnguye neza bitewe n’uyabwiwe usanga mo ikinyabupfura gicye no gusuzugura ndetse rimwe na rimwe no gutukana. Ntawakwirengagiza ijambo “No fear” uburyo ryakoreshejwe n’urubyiruko cyane, ariko urebye neza ukarisobanura mu Kinyarwanda usanga uramutse uribwiye umuntu mukuru akubwiye gukora nk’ikintu waba umusuzuguye cyane ndetse umweretse ko nta bwoba aguteye.

Amagambo nka ‘Mind your business’ n’andi  nayo yagiye akoreshwa cyane n’urubyiruko biturutse ku byamamare biba byayakoresheje agaragara mo ikinyabupfura gicye cyane cyane iyo abwiwe abantu bakuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri8 years ago
    Mwibarenganya,indero ivehe?! Ntabundi bwoko ndabona bwikomeraho nkabenewacu(Kanyarda). Umukene ntashaka kwitwa umukene,umukire we banza yumva yarabaye nk' Imana. Buriwese arireba ukwe,ntawushaka gusarangana na duke duhari. Noneho aho kuvuga ibitagenda ngo byigweho,nugushakira ibisubizo mwiterambere risekeje. Ubusazi ni bwinshi kdi buriwese yafashwe ukwe. Mumbabarire sinigize umucamanza,ariko ibisigayeho birenze igipimo.
  • 8 years ago
    ahhs





Inyarwanda BACKGROUND