Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kugira ubuzima buzira umuze, ivuriro la confiance rikorana bya hafi n’ibitaro bya Apollo bikomeye mu gihugu cy’ubuhinde biyemeje kuzana abaganga b’inzobere mu kubaga no kuvura abana bafite uburwayi bw’umutima ndetse no kubaga kanseri zitandukanye
izi kanseri zirimo iy’amabere, urwagashya, amara, umuhogo, ubwonko, prostate n’izindi hakoreshejwe uburyo bwa laprascopic aribwo buryo bwo kuvura kanseri bidasabye kubaga ahubwo bakinjiza akuma kabugenewe mu mubiri kagashiririza igice kirwaye ndetse n’ubwo bita robotic
Ni ukuva tariki ya 8 kugeza tariki ya 9 ugushyingo, bikazabera ku cyicaro cy’iri vuriro kimironko mu gikari cya KCB aho abo baganga ari bo Dr. Ajit Pai, inzobere mu kuvura indwara ya kanseri
ndetse na Dr. Anuradha Sridhar, umuganga w’inzobere mu kuvura no kubaga abana bafite uburwayi bw’umutima
Jobin Jerome, umuyobozi mukuru w’ivuriro la confiance avuga ko intego y’iki gikorwa ari nyinshi zirimo:
Kugabanyiriza abanyarwanda igiciro bajyaga bishyura mu gusuzumwa izi ndwara
Gukurwaho kw’ingendo abarwayi bakoraga bajya mu buhinde gushaka umuganga ubasuzuma gusa
Kubonana n’inzobere mu buryo bworoshye aho hazajya hakoreshwa uburyo bwiswe iyakure hifashishijwe amashusho, ni ukuvuga ko umuganga azajya agusuzuma ndetse amenye ikibazo ufite kandi ari mu buhinde narangiza avuge imiti ukeneye uyihabwe n’abo muri kumwe ariko hamaze kugaragara ikibazo umurwayi afite
TANGA IGITECYEREZO