RFL
Kigali

Itariki ya 10 Mata mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/04/2018 12:27
1


Tariki 10 Mata 1994 Jenoside yakorewe abatutsi imaze iminsi 3 itangiye,ibitero byakomeje kwiyongera.Kuri iyi taliki ibihumbi n’ibihumbi by’abatutsi barishwe mu buryo butandukanye, hirya no hino mu gihugu.



Ibi ni bimwe mu bitero byatwaye ubuzima bw’abatutsi kuri iyi taliki mu myaka 24 ishize.

1.Ku itariki ya 10 Mata 1994:Abatutsi barenga 7564 biciwe kuri Kiliziya Gatorika, mu cyahoze ari komini Kanombe.

2. Ku itariki ya 10 Mata 1994: Abatutsi barenga 2522 bicirwa i Karembure.

3.Ku itariki ya 10 Mata 1994: Abasirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana, barashe ibisasu bikomeye ku bitaro byitiriwe umwami Faysal, bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka.

4.Ku itariki ya 10 Mata 1994: Abarwayi 100 biciwe mu bitaro bya kaminuza bya Kigali, CHUK bishwe n’abasirikare ba Leta y’uwari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

5. Ku itariki ya 10 Mata 1994: Abatutsi bari bahungiye ku Bitaro bya Kiziguro barishwe.

6. Ku itariki ya 10 Mata 1994: Imibiri ivangavanze n’inkomere, bagera ku 10,000 batoraguwe mu mihanda ya Kigali maze bajyanwa mu bitaro binyuranye.

7. Ku itariki ya 10 Mata 1994: Interahamwe zo muri Komini Ngororero na Giciye ku Gisenyi, zishe abatutsi barenga 14 500 bari bahungiye ku Ngoro ya Muvoma (MRND Palace), ). Harokoka abantu 2 gusa.

8. Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komine Gashora no mui ISAR Karama barishwe.

9. Abatutsi bagera ku 14,000 biciwe kuri Kiliziya ya Ruhuha no mu nkengero zayo, muri komini Ngenda, muri Bugesera, bishwe n’impuzamugambi ndetse n’interahamwe.

10.Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yarafunzwe abari abadiplomate bayo bahunga u Rwanda.

11. Ingabo zari iza RPA zageze muri CND ziturutse i Byumba, zije gutabara abatutsi bicwaga hano mu mujyi wa Kigali.

Hirya no hino mu Rwanda hishwe abatutsi benshi kuri iyi taliki ya 10 Mata 1994, Si aba bonyine, aba ni bamwe muri bo twabashije kukubwira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Grace6 years ago
    Imana yarabakiriye kd natwe ntituzabibagirwa.





Inyarwanda BACKGROUND