Iri zina rifite inkomoko muri Occitan, ryakoreshejwe bwa mbere n’umusizi witwa Frédéric Mistral mu muvugo we aho umuntu w’imena uba uvugwa aba yitwa Mirèio hari mu mwaka wa 1859. Iri zina risobanura “Gushima (to admire)”
Imiterere ya ba Mireille
Mireille ni umukobwa utangaje, ntiwapfa kumenya ikimubabaje n’ikimushimishije. Akunda ubukire, aba yumva yaba umugabo, akunda kwigenga kandi ashyira inyungu ze mbere ya byose. Aba yumva yaba uwa mbere muri byose, kandi agakunda kwishingikiriza ku bantu akeka ko bagira icyo bamumarira. Gufata imyanzuro biramugora ariko agira marangamutima menshi cyane cyane iyo hari umuntu abonye ufite ikibazo. Agira agahinda kenshi iyo hari ibimubayeho bikomeye ariko akagerageza kubirenzaho agaseka. Iyo akiri umwana akunda kwica integer no kumva ko abantu bamusuzugura. Aba ari umunyamahane ariko agakunda abavandimwe be cyane. iyo ubuzima bwe bujemo kirogoya ashobora gucika integer cyane ndetse akarekera aho gukurikira inzozi ze kuko aba akeka ko byarangiye.
Ibyo Mireille akunda
Akunda kuba umuyobozi ku buryo abantu bamureberaho, kandi akunda cyane ibikorwa by’urukundo bijyanye no gufasha.aharanira kuba inshuti idahemuka kandi agira ibanga cyane ku byerekeranye n’amarangamutima ye, birakomeye cyane kubona ikimuri ku mutima. Kuba umubyeyi biramugora kuko kuri we kwigwizaho ubumenyi n’inshuti aba yumva bihagije. Ni umunyamatsiko cyane kandi akunda kwiyungura ubumenyi cyane cyane iyo ari we wiyigisha. Mu rukundo agira amategeko menshi kandi aba ashaka ko ibitekerezo bye aribyo bigenderwaho. Imirimo aba yifuza gukora ni ijyanye no kuyobora cyangwa ibindi bijyanye no gukoresha ubwenge nko kwigisha, ububanyi n’amahanga n’amategeko.
TANGA IGITECYEREZO