RFL
Kigali

Inkomoko, ubusobanuro n’imiterere y’abitwa ba Mireille

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/05/2016 18:34
6


Iri zina rifite inkomoko muri Occitan, ryakoreshejwe bwa mbere n’umusizi witwa Frédéric Mistral mu muvugo we aho umuntu w’imena uba uvugwa aba yitwa Mirèio hari mu mwaka wa 1859. Iri zina risobanura “Gushima (to admire)”



 

Imiterere ya ba Mireille

Mireille ni umukobwa utangaje, ntiwapfa kumenya ikimubabaje n’ikimushimishije. Akunda ubukire, aba yumva yaba umugabo, akunda kwigenga kandi ashyira inyungu ze mbere ya byose. Aba yumva yaba uwa mbere muri byose, kandi agakunda kwishingikiriza ku bantu akeka ko bagira icyo bamumarira. Gufata imyanzuro biramugora ariko agira marangamutima menshi cyane cyane iyo hari umuntu abonye ufite ikibazo. Agira agahinda kenshi iyo hari ibimubayeho bikomeye ariko akagerageza kubirenzaho agaseka. Iyo akiri umwana akunda kwica integer no kumva ko abantu bamusuzugura. Aba ari umunyamahane ariko agakunda abavandimwe be cyane. iyo ubuzima bwe bujemo kirogoya ashobora gucika integer cyane ndetse akarekera aho gukurikira inzozi ze kuko aba akeka ko byarangiye.

Ibyo Mireille akunda

Akunda kuba umuyobozi ku buryo abantu bamureberaho, kandi akunda cyane ibikorwa by’urukundo bijyanye no gufasha.aharanira kuba inshuti idahemuka kandi agira ibanga cyane ku byerekeranye n’amarangamutima ye, birakomeye cyane kubona ikimuri ku mutima. Kuba umubyeyi biramugora kuko kuri we kwigwizaho ubumenyi n’inshuti aba yumva bihagije. Ni umunyamatsiko cyane kandi akunda kwiyungura ubumenyi cyane cyane iyo ari we wiyigisha. Mu rukundo agira amategeko menshi kandi aba ashaka ko ibitekerezo bye aribyo bigenderwaho. Imirimo aba yifuza gukora ni ijyanye no kuyobora cyangwa ibindi bijyanye no gukoresha ubwenge nko kwigisha, ububanyi n’amahanga n’amategeko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • christian7 years ago
    Muzongere mu nsobanurire izina joselyne,jocelyne,anastase,evariste na freddy.murakoze
  • Manzi7 years ago
    Muzatubwire Aimée icyo risobanura
  • Umwizerwa gentille gomez7 years ago
    muzansobanurire icyo gomez risobanura
  • frodouard7 years ago
    muzadusobanurire ayamazina nka beatrice na frodouard icyat.d muzac mukwoze.
  • Maurice4 years ago
    Muzambabarire mumbwire ubusobanuro bwizina Gomez ndabinginze
  • Fidèle Habumugisha3 years ago
    Mwadusobanurira izina Anuarite





Inyarwanda BACKGROUND