RFL
Kigali

Inkomoko n'imikoreshereze y'inyito "First Lady-Pemiere Dame" ikoreshwa ku bagore b'abakuru b'ibihugu

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:1/09/2014 9:57
1


Iyi mvugo ikomoka mu gihugu cy’Ubwongereza ariko yatangiye gukoreshwa mu buryo bugaragara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari imaze kwiyunga ibaye Leta imwe maze umugore w’umukuru w’igihugu kuva ubwo yitwa “First Lady” ndetse n’umuryango we, ni ukuvuga umugabo n’abana bakitwa “First Family”.



Ubusanzwe rero imvugo First Lady cyangwa se Premiere Dame ikoreshwa mu kugaragaza umugore uruta abandi cyangwa se ubabanziriza mu bijyane n’imiyoborere y’igihugu cye nk’umwamikazi cyangwa se n’umugabekazi. Uyu mugore aba agomba kugira uruhare mu mibanire y’igihugu cye n’ibindi bihugu n’ubwo nta  bundi buyobozi bwihariye yaba afite.

Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabaga igihugu, abayobozi bakomeye b’iki gihugu batiye iri zina, “First Lady”ryakoreshwaga n’ubwami bw’Ubwongereza mu kugaragaza umwamikazi cyangwa umugabekazi maze rihabwa umugore wa perezida wacyo. Iyi nyito kuri we ntiyari ivuze ko hari ubundi bubasha yaba afite ku bindi bihugu atari muri USA gusa. Uko iminsi yagiye ihita niko iri zina ryagiye rirushaho guhindurirwa imikoresherezwe maze rikajya rihabwa buri mugore wese w’umuyobozi wa Leta yaba afite uburenganzira ku miyoboborere y’igihugu cye cyangwa se ntabwo afite.

Ariko mu bihe bimwe na bimwe hari ubwo iyi nyito ihabwa undi muntu utari umugore w’umukuru w’igihugu. Nko mu bihugu biyoborwa n’abami iyi nyito ihabwa umugore wa minisitiri w’intebe. No mu gihe umugore w’umukuru w’igihugu yaba yumva atarishaka cyangwa se yarapfuye, iyi nyito ihabwa umwe mu bagize umuryango we ushobora kubahiriza inshingano zijyana naryo.

Urugero nka Madamu Ngo Dinh Nhu wo muri Vietinam. Yabaye “First Lady”mu gihe Ngô Đình Diệm yari umukururu w’iki gihugu dore Ko we yari ingaragu maze Ngo Dinh Nhu  wari umugore wa murumuna we aba ari we uhabwa iyo nyito ndetse na Leiko Fujimori wo muri Perou yabaye First Lady mu gihe cya manda ya Se, Alberto Fujimori.

First Ladies

Abagore b'abakuru b'ibihugu bitandukanye

First Lady rero cyangwa se Premiere Dame ubusanzwe nta nshingano zihamye agira ngo zibe zimwitiriwe by’umwihariko n’ubwo akomeza agaragara mu bikorwa bitandukanye byo mu gihugu cye. Gusa mu bihe bimwe na bimwe uyu mugore uba akomeye cyane mu gihugu cye aba ashobora kuba yashyiraho nk’imiryango itandukanye ifasha abantu mu bice bitandukanye nk’ubuzima, uburezi, imiyoborere myiza ndetse akaba aba agomba kwitabira ibirori byose byaba ibyo mu gihugu ndetse n’ibirori mpuzamahanga igihugu cye cyatumiwemo.

First Ladies

Abagore b'abakuru b'igihugu cya USA. Uhereye ibumoso Michelle Obama, Laura Bush, Hillary Clinton, Barbara Bush na Rosalynn Carter

First Lady/Pemiere Dame kandi aba agomba mugira ibiro bye byihariye, umunyamabanga wihariye ndetse n’umusoferi we bwite ndetse mu bihugu bimwe na bimwe bakaba bagira ibiro mu nyubako ya perezidansi nko muri USA, agira ibiro muri White House/Maison Blanche, mu Bufaransa aba mu cyumba cyitwa “Salon Bleu de l’Élysée muri Champs Élysée.

Nubwo bikomeza kugenda bigaragara ko nta nshingano zihariye aba afite muri guverinoma no mu miyoborere yo se y’igihugu, First Lady/Pemiere Dame ni icyitegererezo gikomeye kandi abaahanzwe amaso na benshi bityo bigatuma agomba guhora ari umugore nyawe, umugore wambara neza, umugore uhora agaragaza ko ashyigikiye umugabo we n’ubwo rimwe na rimwe byamusaba kwitanga no kugira ibyo yigomwa.

Nk’uko bisanzwe no mu buzima busanzwe bw’abantu, iyo umenyenereye kuba mu bintu bituma ubimenyera ndetse ukanabikunda. Rimwe na rimwe rero ibi bintu bukinze kuba kuri aba bagore kubera guhora muri politiki cyane ugasanga hari abaganzwa nabo bagashiduka baramaze kuba abanyepolitiki bakomeye. Urugero rufatika ni nka Hillarie Clinton nyuma y’uko umugabo we Bill Clinton yari perezida wa USA, nawe yaje kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.

Mu gihe kandi umugore ashobora kuba ariwe ubaye Perezida, umugabo we nawe ahabwa inyito ya 'First Gentleman' nk'icyubahiro cy'uko umugore we afite inshingano zo kuyobora igihugu runaka!

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Reba ariko uburyo umwiraburakazi ari mwiza! Arashinguye, araberewe ni mwiza cyane ureke bariya bazungu bamubanjirije





Inyarwanda BACKGROUND