RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Rebecca

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/01/2017 18:07
12


Rebecca ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igiheburayo, risobanura “gufatanya cyangwa guhuza”. Iri zina ryamenyekanye muri Bibiliya aho Rebecca aba ari umugore wa Isaac babyaranye Yakobo na Esawu.



Imiterere ya ba Rebecca

Rebecca ni umuntu ukunda kwigenga, gutegeka no gukora ibituma abantu bamuhanga amaso. Asa nk’ufite impande 2, rumwe rugizwe no gutegeka no gukunda ubukire ku buryo aba yiteguye gukora ibishoboka byose ngo agere kucyo ashaka atitaye ku muntu uwo ariwe wese.

Urundi ruhande rwo rumugaragaza nk’umuntu ushaka gukorana n’abandi, ukunda ubwiyunge, akaba umunebwe ndeste ntanashamaduke, witeguye gukora ibishoboka byose ngo arebe ko yagirana amahoro n’abantu bose. Rebecca iyo agize amahirwe yo kugira ubutunzi aba umwirasi, ntakunda abantu batari mu rwego rwe kandi ashaka kugenda ahari inyungu z’amafaranga gusa.

Rebecca aba yifuza abantu bamuhora hafi, nta kwihangana agira, arahubuka kandi amarangamutima ye ahindagurika bitewe n’ibihe arimo, ntiwakwizera ibyo agaragaza aka kanya kuko ejo ashobora guhinduka undi wundi. Muri we aba yumva yaba umugwaneza ndetse akanafasha abantu nyamara ntazi kugaragaza uko yiyumva. Iyo akiri umwana, Rebecca aba acecetse kandi yumvira, nta cyizere yigirira ku buryo aba akeneye cyane ubufasha bw’ababyeyi kugira ngo yiyumve nk’umuntu ugize icyo ashoboye.

Ibyo Rebecca akunda

Rebecca akunda ibijyanye n’imibanire y’abantu, ubuzima bwo mu mutwe, uburezi n’ibindi bituma ahora yita ku bantu. Azi gutega amatwi ababimukeneyeho, agendera mu kigare kandi agakunda umutekano. Kuri we kugira umwanya wo kuba wenyine acecetse ni ingenzi cyane, mu rukundo amarangamutima ye yose ayamarira mu wo bakundana, kandi ahora yizeye ko azabona uwo bakundana byuzuye banahuza muri byose.

Imirimo aba yumva yakora ni ijyanye no kwita ku bantu nk’ubuganga, ashobora kandi gukunda ubucuruzi, imirimo ifite aho ihuriye n’abana bato ndetse no kugira abantu inama.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kaliza 7 years ago
    Yooo! Mbega byiza mutugezaho ibintu dukeneye muzatubwire aya mazina Rose , joseph ,louis et benjamin .meeci.
  • Maniraguha Jean Paul7 years ago
    muzatubwire amazina akurikira:Fred,JPAUL,Theresie.merci
  • jojo7 years ago
    Plz mwazadushakiye ubusobanuro bw'izina Adélaïde....
  • alia7 years ago
    mwazadushakiy ariane carine na ornella
  • RoRo7 years ago
    Muzatubwire izina Adeline
  • ISSA NGABOYIMANZI7 years ago
    WOOOW great to hear that! mwazambabariye mukambwira izina AISHA, ndetse n'uko yitwara murukundo. mbaye mbashimiye? Allah abahezagire.
  • Erick4 years ago
    Murakoze chane! Muzadushakire ubusobanuro bwamazina akurikira. Patient Sadiki Jean Jonas
  • rebecca izabayo4 years ago
    hhhhhhhhhhhhhh Mbega mutugezaho ibintu dukunda muzabwire mujyambere, nshimiye,aline.
  • rebecca izabayo4 years ago
    murakoze ni rebecca wa nyagatare nabasabaga ngo mu zajye mutwereka namafoto yoa bantu bitwa amazina twasacinze
  • Jeado fisi4 years ago
    muzatsobanurire izina jean de dieu na rebecca murakoze.
  • Tumukunde Rebecca 1 year ago
    Murakoze Cyaneee kudusobanurira izina Kandi ibyo mutubwiye birahuye nuko duteye gusa ba Rebecca mbona tutizera abantu cyane! Murakoze
  • Byamukama 3 months ago
    Murakoze igyitecyerezo jyenatanga nuko mwagya mudufasha kudusha cyira andimazina Masha Nandi yomutarabonera ubusobanuro mukabudu sha cyira murakoze





Inyarwanda BACKGROUND