RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Pauline

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/01/2017 15:38
3


Pauline ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa, umwimerere waryo no Paulina, hari n’abagabo bitwa ba Paulin na ba Paulinus, mu gitaliyani hari abitwa iri zina ari Paula cyangwa Paola, rikaba risobanura “umuto”



Imiterere ya ba Pauline

Pauline ni umuntu w’amarangamutima menshi, agira imico myiza kandi ashishikazwa no gushimisha abantu ndetse agashaka ko abantu babimukundira. Akunda gusohoka kandi akunda kugira inshuti, azi kuvugisha abantu kandi nawe kumuvugisha biroroshye, muri we azi kwakira abantu kandi arafasha. Ashobora gukenera kuyoborwa no kugirwa inama kuko agira gushidikanya cyane, dore ko kuba maso no gucunga ibintu byazamo ibibazo atabishoboye cyane.

Akunda ibintu bikeye no kwiyitaho ku giti cye agahora asa neza, nta mahane agira gusa acika intege vuba. Iyo hari ikintu cyamubabaje ntapfa kubikira vuba kandi bikamugirao ingaruka mu buzima bwe bwa buri munsi, urugero ashobora kuba yashwanye n’umukunzi we akazi kakamunanira. Iyo yiyumva nk’aho adakunzwe bimuca integer cyane. Iyo akiri umwana, Pauline aba ari umunebwe aba akeneye gukundwa cyane, yanga guhozwaho amategeko kandi iyo umuryango we utamufata neza ashobora kuwuzinukwa burundu agahitamo kubaho ubuzima nk’ubw’umuntu utagira umuryango. Pauline ntakunda ibibazo, iyo bije aho guhangana nabyo ashobora guhitamo kubihunga.

Ibyo ba Pauline bakunda

Pauline ntakunda ibintu n’amafaranga, ashyira imbere cyane iby’imyemerere ye, aba yumbva arota kuba mu isi yuzuyemo umunezero, ntakunda gutekereza ku bibazo n’amagorwa ahura nayo, akunda gukora ingendo. Mu rukundo aba ari umuntu ufite amarangamutima menshi ariko mu by’ukuri adafite ibintu runaka ashingiraho mbere yo gukunda umuntu, ikindi ni uko aba yumva ashaka umusore w’agatangaza. Ashobora kubabaza cyane umukunzi we kuko iyo asanze uko yamushakaga atari ko ameze ahita abivamo. Ni wa muntu uba wumva ashaka ubukwe akumva ni bwiza nyamara ashobora kubwitegura akanabwica ku munota wa nyuma kubera uburyo atanyurwa cyane ku bijyanye n’abasore.

Ashyira imbere cyane ubuzima bw’umuryango, mu mirimo aba yumva yakora harimo ubugeni, ubuganga n’ibindi bijyanye no kwita ku mibereho y’abantu.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric7 years ago
    munsobanurire marianne
  • Twizerimana 1 year ago
    Muzansobanurire izina Theogene na Olive
  • poline1 year ago
    murakoz





Inyarwanda BACKGROUND