RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Louis

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/02/2017 18:59
2


Louis ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa, Louis bikaba bisobanura ‘umurwanyi uzwi’. Iri zina ryiswe abami 18 z’Ubufaransa, rikaba ari izina ryagarutse cyane mu bisekuruza by’abami bo muri iki gihugu.



Imiterere ya ba Louis

Louis ni umugabo ushoboye, ni umunyembaraga ugira intego mu buzima ariko wikunda, ibintu byose akurura yishyira. Ntakunda kuvuga, ntasabana n’abantu cyane kandi ubuzima bwe akora uko ashoboye kose ngo abantu batabwinjiramo. Arihangana cyane iyo ari ngombwa kugira ngo agere ku bintu bikomeye kandi azi kubyaza amahirwe umusaruro, ku buryo abonye n’uburyo ashobora kuvutsa undi muntu amahirwe akaba aye, arabikora bipfa kuba bituma aba umuntu ukomeye ku rwego yumva ashaka, ntiyita ku bandi cyangwa icyo abantu bamuvugaho iyo bigeze mu gushakisha amafaranga cyangwa ubutegetsi. Louis kandi azi gukurura abantu no kwigira umuntu mwiza, akunda gutegeka kandi akishyira imbere mu bandi.

Yanga ikintu gituma atakaza umwanya mu bintu bitari ngombwa, ntapfa gucika intege ku byo yiyemeje, agerageza kuba umugwaneza ariko akenshi ashiduka byamurenze akagaragaza amahane menshi. Agira gahunda kandi agira uburyo akoramo ibintu bye byose. Iyo akiri umwana, Louis aba acecetse cyane cyane yanga kuvuga iyo abona abantu batamwumva cyangwa akeka ko batamukunda. Akunda kuba afite utuntu twe adatizanya cyangwa ngo ahurireho n’abandi bana, ibi bireba n’abavandimwe be. Mu ishuri aba ari umwana ukurikira kandi wita ku masomo ye.

Ibyo Louis akunda

Akunda kuba mu bantu benshi, gukora ingendo zituma ashobora guhunga ubuzima butamuryoheye. Aba yumva yategeka ibintu byose cyangwa ahantu ari bakagendera ku bitekerezo bye. N’ubwo muri kamere yikunda, agira n’umutima wo kwita ku bantu. Akunda ubusizi, umuziki, ibijyanye n’idini n’ibindi. Mu rukundo nta kizere gihagije yigirira ariko igihe akunze yitanga wese nyamara agakomeza kumva ko bidahagije, mbese aba yumva ubwe adashoboye mu rukundo. N’ubwo bimeze bityo ariko, mu rukundo ntiyoroshye kuko akunda amafaranga, ntiyumva ibitekerezo by’uwo bakundana kandi ntapfa kubabarira na twa dukosa duto, kandi akabika inzika. Louis aba yumva mu mirimo yakora harimo politiki, ubuganga n’icungamutungo.

Bamwe mu byamamare bitwa ba Louis

Louis Tomlison: Ni umuririmbyi wo mu itsinda rya One Direction, afite imyaka 26.

Louis De Funes: Ni umwe mu banyarwenya bakomeye isi yaba yaragize, yavutse muri 1914 yitaba Imana mu 1983

Louis Vuitton: Yari umuhanzi w’imideli, no kugeza ubu imyenda ya Louis Vuitton n’ibindi bitandukanye nk’ibikapu ni bimwe mu bizwi cyane ku isi, yavutse muri 1821 aza gutabaruka muri 1892

Louis Pasteur: Ni umuhanga mu by’ubutabire, nawe yavutse muri 1822 aza kwitaba Imana muri 1895






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Mwatubwiy ibiranga abantu bitwa ba rene cyangwa sano
  • Louis 7 years ago
    hhhhh,bimwe mubyo mwavuze n'ukuri.





Inyarwanda BACKGROUND