RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Devota

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/03/2017 15:02
8


Devota ni izina ryitwa ab'igitsina gore, rifite inkomoko mu rurimi rw'ikilatini, iri zina risobanura "indahemuka"



Imiterere ya ba Devota

Devota ni umuntu uhora ashyushye, aratangaje kuko iyo muri kumwe ntumenya ikintu kiri bumusetse, ujya kubona ikintu utatekereza ko cyamusetsa ukabona kiramusekeje cyane, ni cyo kimwe no kurakara, ntushobora kumenya ikintu kiri bumurakaze. Agira amarangamutima menshi kandi akunda guhora afite ibintu bimuhugije cyangwa agakomeza guca mu maso y’abantu. Yigirira icyizere, akunda guseka no kwigaragaza mu bantu.

Ntaguma hamwe mu buzima bwe, ashobora gukabya kugira ngo abantu bamwiteho, abantu bakaba babimumenyaho ntibanamwiteho kubera kubimenyera. Ababazwa n’ubusa kandi umuryango we n’inshuti ze nibo zingiro ry’ibyishimo bye. Agira impano yo kuba yamenya ibizaba mu minsi izaza ariko ntakunda kubyitaho ngo abihe agaciro.

Azi gukurikirana icyo ashaka kugeraho mu buzima, akunda gutegeka kandi ntapfa kwemera amakosa ye. Akunda umuryango we cyane, n’akazi ke. Akunda gushidikanya ku cyo ashaka gukora cyangwa kugeraho mu buzima. Akunda abantu ariko akunda guhabwa kurusha gutanga, agakunda n’ibintu bijyanye n’imyemerere. Yisanzura ku bantu bose, ni umunyamatsiko kandi atekereza vuba vuba agahita abona ibisubizo ku bibazo bitandukanye. Devota kandi ntapfa kwibagirwa, ubwonko bwe bubika buri kintu cyose cyane cyane ibyamushimishije cyangwa byamubabaje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    mundebere Gilbert
  • Mbarushimana Cyrille 5 years ago
    mwazansobanuriye izina Cyrille ko mwazaba mukoze
  • Zawadi devota4 years ago
    ibyo muvuze niby nigi tekerezo mukomeze mudushakire nandi mazina nka ba alice
  • Anita2 years ago
    Turashaka maurice
  • Ninganza céléus1 year ago
    Murakoze cane!nanj muze munsobanurire izina Céléus
  • Tubananimana theodore1 year ago
    Berianne cyangwa zawadi muyasobanuye byaba byiza cyane
  • Anselme TUYIZERE11 months ago
    Umva ahaho utubwije ukuri pe! Abo nzi bose kukigero cya 80% nibyo pe!
  • Nyunganira celeus1 month ago
    Munsobanurire izina celeus





Inyarwanda BACKGROUND