Devota ni izina ryitwa ab'igitsina gore, rifite inkomoko mu rurimi rw'ikilatini, iri zina risobanura "indahemuka"
Imiterere ya ba Devota
Devota ni umuntu uhora ashyushye, aratangaje kuko iyo muri kumwe ntumenya ikintu kiri bumusetse, ujya kubona ikintu utatekereza ko cyamusetsa ukabona kiramusekeje cyane, ni cyo kimwe no kurakara, ntushobora kumenya ikintu kiri bumurakaze. Agira amarangamutima menshi kandi akunda guhora afite ibintu bimuhugije cyangwa agakomeza guca mu maso y’abantu. Yigirira icyizere, akunda guseka no kwigaragaza mu bantu.
Ntaguma hamwe mu buzima bwe, ashobora gukabya kugira ngo abantu bamwiteho, abantu bakaba babimumenyaho ntibanamwiteho kubera kubimenyera. Ababazwa n’ubusa kandi umuryango we n’inshuti ze nibo zingiro ry’ibyishimo bye. Agira impano yo kuba yamenya ibizaba mu minsi izaza ariko ntakunda kubyitaho ngo abihe agaciro.
Azi gukurikirana icyo ashaka kugeraho mu buzima, akunda gutegeka kandi ntapfa kwemera amakosa ye. Akunda umuryango we cyane, n’akazi ke. Akunda gushidikanya ku cyo ashaka gukora cyangwa kugeraho mu buzima. Akunda abantu ariko akunda guhabwa kurusha gutanga, agakunda n’ibintu bijyanye n’imyemerere. Yisanzura ku bantu bose, ni umunyamatsiko kandi atekereza vuba vuba agahita abona ibisubizo ku bibazo bitandukanye. Devota kandi ntapfa kwibagirwa, ubwonko bwe bubika buri kintu cyose cyane cyane ibyamushimishije cyangwa byamubabaje.
TANGA IGITECYEREZO