RFL
Kigali

Ingo zirenga 1000 zimaze guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba ya Mobisol

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:28/08/2014 11:20
2


Mu rwego rwo gukomeza gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu gihugu,uburyo bwa mobisol bukoresha amashanyarazi y’imirasire y’izuba bumaze kugezwa mu ngo zirenga 1000 ku bufatanye na sosiyete y’itumanaho ya MTN.



Kuri uyu wa kabiri nibwo mu karere ka Bugesera ho mu ntara y’uburasirazuba hatashywe urugo rw’1000 rwagejejweho izi ngufu z’amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba,uburyo buzwi nka Mobisol .Urugo rw’1000 rwashikirijwe amashanyarazi ya Mobisol ni ikigo cy’ababikira kirera impfubyi kizwi ku izina rya “Aba Jambo”giherereye mu karere ka Bugesera.

ddd

Bimwe mu bikoresho bya Mobisol

ff

AUmuyobozi wa Mobisol Rwanda asobanura uko Mobisol ikora

Klaus Maier ukuriye umushinga wa Mobisol mu Rwanda yatangaje ko nyuma yo kubona ingamba za leta y’u Rwanda zo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda benshi,bifuje kuyifasha kugeza amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba aho kugeza ubu bahisemo guhera mu ntara y’uburasirazuba ubu bakaba bamaze kugeza aya mashanyarazi kun go zirenga 1000.Klaus akomeza avuga ko Mobisol ifite intego yo kugeza aya mashanyarazi mu ngo 2500 muri uyu mwaka ndetse ndetse ko bifuza ko mu mwaka wa 2015 aya mashanyarazi yaba yageze mu ngo 8000 mu Rwanda.

ff

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Ebenezer Asante yishimira iki gikorwa

Ku ruhande rwa sosiyete Y’itumanaho ya MTN,ari nayo mufatanyabikorwa w’umushinga wa Mobisol,umuyobozi wayo Ebenezer Asante yavuze ko nk’uko bisanzwe MTN iharanira icyateza imbere abanyarwanda ari nayo mpamvu yafatanyije na Mobisol aho abafatabuguzi ba MTN bashobora kwishyura aya mashanyarazi bakoresheje uburyo bwa MTN Mobile Money.

cc

Ababikira barera impfubyi mu kigo Aba Jambo bashimiye Mobisol na MTN

umuturage ushaka ifatabuguzi afite gutoranya mu buryo bune buhari ubukwiranye n’ubushobozi bwe, noneho akaba yariha icya rimwe ibikoresho bitanga umuriro ari byo pano yakira ingufu zituruka ku zuba, icyuma kigenzura imirasire y’izuba, bateri, ampure, itara rigendanwa n’igikoresho cyo gusharija telefone igendanwa.

Mobisol yorohereza abaturage ku ifatabuguzi. Bariha ibyo bikoresho byose mu myaka itatu kandi hagakurikiranwa isanwa, cyangwa ihindurwa ryabyo ku buntu. Nyuma y’icyo gihe cyo kuriha, umufatabuguzi yegukana burundu ibyo bikoresho biramba kugera ku myaka makumyabiri.

Mobisol Limited ni ikigo cy'abadage gikora ibijyanye n'amashanyarazi aturutse ku mirasire y'izuba hirya no hino ku isi cyane cyane ku mugabane wa Afrika.

Reba hano video igaragaza ibikorwa bya Mobisol mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HAKIZIMANA Charles8 years ago
    Muraho neza mbanje gushimira ibikorwa byiza bya Mobisol mutugezaho kuko mufite abatekinisiye beza kandi bashoboye mu kwesitara urugero Nzeyimana jean Baptiste kuko atanga service nziza kandi zihuse mukomeze mugire akazi mboneyeho no kubifuriza umwaks mushya 2016.
  • NIYOMUCAMANZA8 years ago
    niyihempamvu nyagatare rwamagana pano izana na ecarantoya itahaboneka bivungwako mwayikuye kwisoko jeniyoshaka nayibonante musubize ku 0783503793





Inyarwanda BACKGROUND