RFL
Kigali

IMYAMBARIRE:Ibintu 10 utagakwiye kuba wambara niba uri umugore wiyubashye urengeje imyaka 40

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/02/2017 13:06
8


Imyambarire ni kimwe mu bintu by’ingenzi bishobora kugaragaza uwo uri we, niyo mpamvu bifite icyo bivuze cyane ku muntu. Ku bagore, ni byiza kugaragara neza kandi ukanasirimuka ariko hari ibintu biba bidafite injyana iyo umuntu yamaze kurenza imyaka 40.



Ntihagire unyumva nabi ntabwo bivuze ko iri ari Itegeko ntakuka ariko usanga hari imyenda iba itajyanye n’abantu bitewe n’imyaka barimo binagendanye n’icyubahiro umuntu aba afite nk’umuntu mukuru.

1. Inkweto ndende zishashagirana

Glitter High-Heels

Hari inkweto abantu bajyana mu birori bitandukanye usanga ari ndende kandi zishashagirana, iyo uri umuntu urengeje imyaka 40 kwambara izi nkweto rwose ntibiba bigifite injyana washaka ibindi.

2. Inzara ndende bomeka

Ridiculously Long Fake Nails

Abakobwa n’abagore badafite inzara nziza cyane nk’uko babyifuza cyangwa zitari ndende hari igihe bajya ahantu bakiteraho inzara z’inkorano kugira ngo barusheho kugaragara neza, gusa ibi ntibijyana n’umuntu utangiye gusatira imyaka 50.

3. Utwenda rw’utuyungirizo bambara ku maguru

Fishnet Stockings

Iyi myenda ntikunze kwambarwa cyane muri ibi bihugu byacu bya Afurika ariko uko biri kose n’iyo wayambara wabikora ukiri muto kuko bitaberana n’umuntu umaze kurenza imyaka 40

4. Imyenda ishushanyijeho udutente tw’abana

Cartoon Shirts

Hari imyenda urubyiruko rwambara ugasanga ishushanyijeho utuntu dutandukanye tw’udusimba tw’abana, ariko niba umaze kurenza imyaka 40 utu twenda ushobora kutwihera abana bawe cyangwa abandi bakiri bato

5. Imitako yo ku maguru

Ankle Bracelets

Mu gihe waba wambara imitako yo ku maguru urengeje imyaka 40 uba warengereye rwose kuko imyaka iba yatangiye kuba myinshi

6. Utwenda tugufi

Rompers

Hari imyenda umuntu yambara yumva ashaka kwirekura akenshi ugasanga ni migufi ku buryo itaberanye no kwambarwa n’umuntu utangiye gusaza.

7. Ikanzu ikwegereye cyane


Ikanzu ni umwenda ubera abantu bo mu byiciro byose ariko ikanzu ifashe cyane ku mubiri yerekana imiterere y’umubiri ntiba iberanye n’umugore urengeje imyaka 40 wiyubashye.

8. Imyenda yanditseho amagambo atagize ikintu avuze


Hari imyenda usanga yanditseho amagambo mu by’ukuri y’urubyiruko nka “Killin’ it” n’ibindi nk’ibyo. Uretse n’umuntu urengeje imyaka 40 n’urengeje 25 ntaba akwiye kuba yambara imyenda nk’iyi.

9. Inkweto za sandari (sandals) zizamutse ku maguru

Gladiator Sandals

'Sandals' zizamuye ku maguru ziba nziza ariko iyo umaze kuba umuntu urengeje imyaka 40 uba uwiye kuba uziretse.

10. Ipantaro iciye (ripped jeans, dechiree)

Ripped Jeans

Ipantaro iciye ni imwe mu myenda igezweho ariko kubona umuntu urengeje imyaka 40 muri uyu mwenda nta kigenda cyabyo. Hari kandi n’udupira tuba duciye ku musozo natwo tutaberana n’umuntu umaze gukura kugeza ku myaka 40 y'ubukure.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hhahahah7 years ago
    UWANYEREKA UWANDITSE IYI NKURU hahahahahaha No sens . Whatever . Igihe cyose ufite umuburi mwiza uteye neza kandi bigishimishije naho wahira imyaka ijana iyo myenda wayambara upha kuyijyana aho bigendanye nibyo igiyemo. Forthy is fab fifty is fab sixty is sexy. Stop teaching women how to behave. Mubwire nabagabo. Whatever WHATEVER IBYO BYOSE YABYAMBARA AKABIJYANISHA NEZA
  • DIDI7 years ago
    Murakoze cyane nanjye ndemeranywa namwe hari imyenda iba itabereye abantu bageze muri iyo myaka kbsa. muzadushakire niyabagejeje mu kigero cyimyaka 30.
  • Hhh7 years ago
    Cyakora nanjye iyi nkuru iransekeje cyane!!! Biterwa n'imiterere y'umuntu ubyambaye. Nubyambara ufite imyaka 18 uteye nk'ikijumba undi akabyambara afite 40 ari mannequin wibaza ko uzaberwa kurusha undi arinde? Niba ujya ukurikirana iby'abastars uzarebe Jessica Alba arabura imyaka mike ngo agire 40 ariko urebe uko asa. Simvuze ba Beyonce, Kerry Washington, Jennifer Love, Sandra Bullock ( we aranayirengeje ariko uzamurebe)... n'abandi benshi. Turetse n'abastars, no mubuzima busanzwe abantu ntibasaza kimwe ntibanateye kimwe. Ushobora kubona umuntu afite 40 ugasanga abamureba bamukekera 25 mugihe undi bangana bamwitiranya na mukecuru wa 65!!! Wamugani ikingenzi ni umutima w'umuntu, uko ateye n'uko yiyumva. Hari inkuru nyinshi zakagize akamaro kabisa. Iyi ni nonsense. Whatever.
  • Lindsey7 years ago
    Lol ibyo uvuze wari ukwiye kubanza kubutekerezaho.ntago ibyo is igikora habe na gato nonese nimba umuntu wimyaka 30 yabyambara kuki uwa 40 atabyambara?icyonzicyo umuntu akora cg yambara ibintu bitewe naho atuye personality hari abantu batekerezako abantu bakuru bataba stylish abo rero nubundi nabo ntago baba bari stylish.ikibi nukurengera ark ntago muzahagarika abantu kwambara.ubwose nko muri summer umuntu ajye yambara amapants ngo nuko afite 40 sinzi kbs wenda uzabibwire abatuye mu Rwanda ahandiho ntibyakunda kbs
  • M O7 years ago
    Heeeee!! Akomye Rutenderi Nimugume Mwambarane Nabana Banyu Murushanwe Kwambara Ubusa Ngo Murigana Ropez Nabanandi Umuriro Witeka Urabategereje
  • 7 years ago
    Dressing up is Art, is a way to express yourself. Nobody has the right to define someone else's life. umuntu azambara icyashaka igihe ashaka kandi buriwese afite ubwenge bwo guhitamo uko yambara bitewe nuko ashaka ko abandi bamufata. And none is to judge.
  • heli7 years ago
    nukuri nobyo dukwiriye kwiyubaha
  • teta7 years ago
    yakora nanjye iyi nkuru iransekeje cyane!!! Biterwa n'imiterere y'umuntu ubyambaye. Nubyambara ufite imyaka 18 uteye nk'ikijumba undi akabyambara afite 40 ari mannequin wibaza ko uzaberwa kurusha undi arinde? Niba ujya ukurikirana iby'abastars uzarebe Jessica Alba arabura imyaka mike ngo agire 40 ariko urebe uko asa. Simvuze ba Beyonce, Kerry Washington, Jennifer Love, Sandra Bullock ( we aranayirengeje ariko uzamurebe)... n'abandi benshi. Turetse n'abastars, no mubuzima busanzwe abantu ntibasaza kimwe ntibanateye kimwe. Ushobora kubona umuntu afite 40 ugasanga abamureba bamukekera 25 mugihe undi bangana bamwitiranya na mukecuru wa 65!!! Wamugani ikingenzi ni umutima w'umuntu, uko ateye n'uko yiyumva. Hari inkuru nyinshi zakagize akamaro kabisa. Iyi ni nonsense. Whatever.





Inyarwanda BACKGROUND