Imyambarire ni kimwe mu bintu by’ingenzi bishobora kugaragaza uwo uri we, niyo mpamvu bifite icyo bivuze cyane ku muntu. Ku bagore, ni byiza kugaragara neza kandi ukanasirimuka ariko hari ibintu biba bidafite injyana iyo umuntu yamaze kurenza imyaka 40.
Ntihagire unyumva nabi ntabwo bivuze ko iri ari Itegeko ntakuka ariko usanga hari imyenda iba itajyanye n’abantu bitewe n’imyaka barimo binagendanye n’icyubahiro umuntu aba afite nk’umuntu mukuru.
1. Inkweto ndende zishashagirana
Hari inkweto abantu bajyana mu birori bitandukanye usanga ari ndende kandi zishashagirana, iyo uri umuntu urengeje imyaka 40 kwambara izi nkweto rwose ntibiba bigifite injyana washaka ibindi.
2. Inzara ndende bomeka
Abakobwa n’abagore badafite inzara nziza cyane nk’uko babyifuza cyangwa zitari ndende hari igihe bajya ahantu bakiteraho inzara z’inkorano kugira ngo barusheho kugaragara neza, gusa ibi ntibijyana n’umuntu utangiye gusatira imyaka 50.
3. Utwenda rw’utuyungirizo bambara ku maguru
Iyi myenda ntikunze kwambarwa cyane muri ibi bihugu byacu bya Afurika ariko uko biri kose n’iyo wayambara wabikora ukiri muto kuko bitaberana n’umuntu umaze kurenza imyaka 40
4. Imyenda ishushanyijeho udutente tw’abana
Hari imyenda urubyiruko rwambara ugasanga ishushanyijeho utuntu dutandukanye tw’udusimba tw’abana, ariko niba umaze kurenza imyaka 40 utu twenda ushobora kutwihera abana bawe cyangwa abandi bakiri bato
5. Imitako yo ku maguru
Mu gihe waba wambara imitako yo ku maguru urengeje imyaka 40 uba warengereye rwose kuko imyaka iba yatangiye kuba myinshi
6. Utwenda tugufi
Hari imyenda umuntu yambara yumva ashaka kwirekura akenshi ugasanga ni migufi ku buryo itaberanye no kwambarwa n’umuntu utangiye gusaza.
7. Ikanzu ikwegereye cyane
Ikanzu ni umwenda ubera abantu bo mu byiciro byose ariko ikanzu ifashe cyane ku mubiri yerekana imiterere y’umubiri ntiba iberanye n’umugore urengeje imyaka 40 wiyubashye.
8. Imyenda yanditseho amagambo atagize ikintu avuze
Hari imyenda usanga yanditseho amagambo mu by’ukuri y’urubyiruko nka “Killin’ it” n’ibindi nk’ibyo. Uretse n’umuntu urengeje imyaka 40 n’urengeje 25 ntaba akwiye kuba yambara imyenda nk’iyi.
9. Inkweto za sandari (sandals) zizamutse ku maguru
'Sandals' zizamuye ku maguru ziba nziza ariko iyo umaze kuba umuntu urengeje imyaka 40 uba uwiye kuba uziretse.
10. Ipantaro iciye (ripped jeans, dechiree)
Ipantaro iciye ni imwe mu myenda igezweho ariko kubona umuntu urengeje imyaka 40 muri uyu mwenda nta kigenda cyabyo. Hari kandi n’udupira tuba duciye ku musozo natwo tutaberana n’umuntu umaze gukura kugeza ku myaka 40 y'ubukure.
TANGA IGITECYEREZO