RFL
Kigali

Imvura ivanze n’umuyaga n’inkuba bikomeje guhitana cyane ubuzima bw’abantu binangiza ibyabo

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:27/11/2015 11:16
0


Imvura nyinshi ivanze n’imiyaga n’inkuba, bikomeje guhitana ubuzima bw’abantu hirya no hino mu Rwanda, ari nako amazu n’ibikorwa remezo byangizwa, n’ubwo Minisiteri ifite gukumira no kurwanya ibiza mu Rwanda igerageza gutabara no kugoboka imiryango y’abazahajwe n’ingaruka z’ibi biza.



Kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2015, imvura nyinshi ivanze n’inkuba yangije byinshi inahitana ibantu hirya no hino mu gihugu. Aho Inyarwanda.com yabashije kumenya hapfuye abantu, harimo nko mu murenge wa Gatunda muri Nyagatare aho inkuba yakubise abantu batatu babiri bagahita bapfa umwe akajyanwa kwa muganga. Uretse mu ntara, hirya no hino mu mujyi wa Kigali naho imvura nyinshi yasenye amazu n’inyubako zitandukanye ndetse inabangamira amamodoka kugenda kubera umwuzure watewe n’amazi yari yabaye menshi mu mihanda.

Habinshuti Philippe; Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutabazi muri Minisiteri ifite ibyo gukumira ibiza mu nshingano zayo (MIDIMAR), yabwiye Inyarwanda.com ko imvura ivanze n’inkuba n’umuyaga byahitanye ubuzima bw’abantu 31 guhera muri Nzeri uyu mwaka kugeza tariki 24 Ugushyingo 2015, bivuga ko habariwemo n’abandi bakubiswe n’inkuba kuri uyu wa Kane, basaga 33. Kuva muri Nzeri kandi abantu basaga 57 barakomeretse, hasenguka amazu y’abaturage 933, hasenyuka ibyumba by’amashuri 44 naho imihanda 3 yo ikaba yarangiritse bikabije mu gihe ibiraro 11 nabyo byasenyutse. Amatungo y’abaturage agera ku 2619 nayo yarapfuye hanangirika imyaka myinshi y’abaturage mu turere 19 twibasiwe cyane.

Uretse imvura n’umuyaga byagiye byangiza ibintu bitandukanye; ubuzima bw’abantu bwatwawe ahanini n’inkuba zagiye zibakubita bamwe bagahita bapfa, abandi bagapfira mu bitaro naho abandi bagakomereka. Mu butumwa bwagiye butangwa na MIDIMAR, yagiye isaba abanyarwanda gukaza ingamba zo kurwanya gukubitwa n’inkuba zitwara ubuzima bwabo.

Ni gute abantu bakwiye kwitwara kugirango birinde ibiza bituruka ku nkuba?

Nk’uko bigaragazwa n’amabwiriza yatanzwe na Minisiteri ifite gukumira Ibiza mu nshingano zayo, hari ibyo abantu bakwiye kwitwararika kugirango babashe kwirinda kuba bakubwitwa n’inkuba, baba bari mu nzu cyangwa hanze. Mu by’ibanze bijyanye n’inyubako, hasabwa ko inyubako zose, cyane izihurirwamo n’abantu benshi (amashuri, insengero, ibitaro, inzu z’ubucuruzi, amazu y’imyidagaduro, amagorofa, inyubako zitandukanye n’ahandi hose hahurira abantu benshi) zigomba kuba zifite iminara irinda inkuba.

Mu gihe kandi hagwa imvura ivanze n’inkuba n’imirabyo, abaturage basabwe kwirinda gukoresha ibyuma bizamukamo abantu mu nyubako z’amagorofa; kwirinda gukorakora no kwegera amadirishya ariho ibyuma bya giriyaje, inzugi n’imiryango bikozwe mu byuma, amatiyo y’amazi n’ibindi bikoresho byose bikozwe mu byuma no kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe umuntu atizeye neza ko inyubako birimo ifite umurindankuba

Kugirango kandi umuntu yirinde inkuba mu gihe ari hanze cyangwa ku misozi miremire, agomba kwihutira kujya kugama mu nzu iri hafi, mu gihe imvura yiganjemo imirabyo n’imihindo y’inkuba; kwirinda kuguma ahantu hahanamye no mu mpinga z’imisozi; kwirinda kugama munsi y’ibiti, cyane cyane igiti kirekire kandi kiri cyonyine; kwirinda kugama ahegereye iminara y’itumanaho itariho imirindankuba; kwirinda kuba mu metero mirongo itatu (30) z’uruzitiro rukozwe mu byuma (senyenge, ferabeto, inkingi z’ibyuma n’ibindi) kuko byakongera amakuba yo gukubitwa n’inkuba;

Mu gihe imvura igwa kandi umuntu uri ku gasozi agomba kwirinda kujya mu nkengero z’ishyamba mu gihe inkuba zitangiye gukubita, waba uzirimo ukihutira kujya kugama mu nzu, bitashoboka ukajya hagati mu ishyamba hatari munsi y’ibiti birebire. Ugomba kandi kuva mu mazi vuba mu gihe imvura itangiye kugwa, by’umwihariko ku bantu barimo koga mu ruzi, ikiyaga cyangwa pisine n’ahandi nk’aho. Ugomba kwirinda kugumana mu ntoki ibyuma no guheka ikintu icyo aricyo cyose gifite akuma gasongoye kareba hejuru no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare cyangwa amapikipiki.

Mu bindi buri wese agomba kwitwararika aho yaba ari hose, harimo:

-Kwirinda gukorakora no gutwara ibikoresho bizwiho gutwara amashanyarazi vuba, ni ukuvuga ibyuma binyuranye nk’umutaka ufite agatwe gasongoye gakozwe mu cyuma, mu gihe ibyo bikoresho bisumba umutwe w’ubitwaye;

-Kurinda ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi, hifashishwa ibyuma byabugenewe no kwihutira gucomokora ibyuma bikoresha amashanyarazi, mu gihe bitarindishijwe ibyuma byabugenewe;

-Kwirinda kuba ahantu uzi neza ko inkuba yigeze kuhakubita kuko ishobora gusubira aho yigeze, iyo nta murindankuba wahashyizwe;

-Aho bishoboka, kwirinda gusakaza inzu amabati akozwe mu byuma; aho akoreshejwe, hagashyirwaho insinga zihuza inguni zose z’inzu n’ubutaka. Ni byiza gusakaza amategura, aho bishoboka hose;

-Mu gihe nta mvura igwa kandi hari inkuba n’imirabyo, abaturage basabwe gukurikiza amabwiriza yose yo kwirinda inkuba, cyane cyane hirindwa kujya munsi y’ibiti birebire biri byonyine no gukoresha ibyuma bisongoye bitunze mu kirere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND