RFL
Kigali

Impanuka ikomeye y'imodoka ya Polisi i Kayonza yatikiriyemo ubuzima bw'abantu

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:27/08/2015 14:05
24


Imodoka ya Polisi y’u Rwanda yakoreye impanuka ikomeye mu karere ka Kayonza ahitwa i Mukarange, kugeza ubu abantu batatu bakaba bamaze kuhasiga ubuzima naho abagera ku munani bakomeretse bikomeye. Iyi mpanuka yabaye kumanywa yo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2015.



Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Sup Ndushabandi Jean Marie Vianney, yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko iyi mpanuka y'imodoka ya Polisi y'u Rwanda yatewe no gutoboka ipine y'imbere hanyuma imodoka ikadandabirana ikarenga umuhanda, abantu batatu bagahita bahasiga ubuzima.

Muri aba bapfuye ndetse n’abakomeretse, harimo umupolisi umwe n’abagororwa babiri, hanyuma abandi 8 bakaba bakomeretse bajyanwa ku bitari, iyo modoka ikaba yari itwaye abagororwa bari bavuye i Nyagatare bagiye kuburana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • varens nkundibije8 years ago
    bihangane nakundibyagenda imana ibakire
  • titi 8 years ago
    imiryango yabasize ubuzima muriyo mpanuka bakomeze bihangane.
  • Hormisda benamahirwe8 years ago
    May God receive them!
  • gisiga8 years ago
    harya bo ntibagomba kubahiriza amategeko yumuhanda kuki usanga aribo babangama kandi aribo bagatanze urugero nyamara police haribyo itanoza nkabanyamwuga ahaaahhaa
  • Eugenie8 years ago
    Imana yakire ababuriye ubuzima miri iyo mpanuka,kandi imiryango yabo ikomeze kwihangana.
  • anna kalinganire8 years ago
    niba ntamuturage waguyemo ari abapolice gusa ntacyo .....
  • Willy Ngabo8 years ago
    Imana ibakire mubayo kbs! Ariko uyu witwa kalinganire iyi comments avuga ngo niba ari aba Police bapfuye gs arumva bifite ubwenge kweli??
  • collette8 years ago
    hari na famille yo muri tanzania numvishe ngwinzu yahiye umugore, abana, nyina wumugore, nabari baje kubasura bose hamwe abantu icyenda barapfa! harokoka umugabo we warukiri kukazi! its a tragedy! abantu barigupfa biteye ubwoba! Imana ibahe iruhuko ridashira bose abatuvuyemo. Imbere nibo inyuma ni twebwe!
  • emmy8 years ago
    inkuru yukuri nuko hamaze kwitaba Imana abantu 4 abandi batatu bararembye cyane bikomeye
  • oooooo8 years ago
    ko mbona Ari pic up ubwo yari ufite assurance yabo Bantu Bose koko? ko hariya Bantu Ari heza c koko buriya byagenze gute? imiryango yabuze ababo yihangane
  • Yamfashije Christophe8 years ago
    Imana ibahe iruhuko ridashira kd ifashe izo ndimbe zikire rwose.
  • 8 years ago
    yooo.pole
  • vicky8 years ago
    wowe ngo ni kalinganire urigicucu cyane ntabwenge ufite ubwose abapolice sabantu nkabandi ntawakurenganya niho ubwenge bwawe bugarukira ariko nihahandi hawe bazakuyobora
  • 8 years ago
    mana birandenze gusa imana ibahe iruhuko ridashira ibakire mubayi kandi nizo ndembe zikire mwizina ryayesu
  • Juma8 years ago
    Nigute police yacu yigisha abantu ibyo yo idashyira mubikorwa? Batubwire: iyi modoka buriya yagendaka kuwuhe muvuduko?? Gutoboka ipine ntibitera guhirima kw'imodoka igihe imodoka itarengeje umuvuduko
  • Twige8 years ago
    Karinganire ntiyatukanye, niba wararezwe nabi, amagambo mabi ujye uyavugira iwanyu murugo, nuza kurubuga uzane imvugo itari inshumba, uru rubuga si "mpangara nguhangare"
  • ruhinda john hope8 years ago
    plz plz my God frm heaven plz help us
  • NANA PEACE8 years ago
    YEWE KARINGANIRE WE URI IGICUCU UBUSE ABA POLICE SI ABANTU NABA BATURAGE UVUZE SUKO UBAKUNZE KUKO WIGARAGAJE NTUKUNDA ABANTU UZIBANIRE NIMPISI NIZO MWASHOBOKANA CG IBIRURA
  • NANA PEACE8 years ago
    UBUSE WOWE WIYISE TWIGE WANDITSE KURUBUGA RWAWE CG RWIWANYU NDUMVA NTACYO UMURUSHIJE
  • annick8 years ago
    Imana ibacyire mubayo.nabarembye muracyira.





Inyarwanda BACKGROUND