Imodoka ya Polisi y’u Rwanda yakoreye impanuka ikomeye mu karere ka Kayonza ahitwa i Mukarange, kugeza ubu abantu batatu bakaba bamaze kuhasiga ubuzima naho abagera ku munani bakomeretse bikomeye. Iyi mpanuka yabaye kumanywa yo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2015.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Sup Ndushabandi Jean Marie Vianney, yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko iyi mpanuka y'imodoka ya Polisi y'u Rwanda yatewe no gutoboka ipine y'imbere hanyuma imodoka ikadandabirana ikarenga umuhanda, abantu batatu bagahita bahasiga ubuzima.
Muri aba bapfuye ndetse n’abakomeretse, harimo umupolisi umwe n’abagororwa babiri, hanyuma abandi 8 bakaba bakomeretse bajyanwa ku bitari, iyo modoka ikaba yari itwaye abagororwa bari bavuye i Nyagatare bagiye kuburana.
TANGA IGITECYEREZO