RFL
Kigali

Ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere 'RDB' cyazamuye mu ntera amahoteli n'amazu y'ubukerarugendo

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/10/2017 9:22
1


Iki kigo kuri uyu wa gatatu tariki 25 Ukwakira, 2017, cyazamuye amahoteli atatu ku rwego rw'inyenyeri eshanu, amahoteli arindwi ahabwa inyenyeri enye. Igikorwa nk'iki cyo kuzamura mu ntera amahoteli, cyaherukaga mu mwaka w'2012.



Hoteli zazamuwe mu ntera zigashyirwa ku rwego rw'inyenyeri eshanu ni Kigali Serena Hotel, Kigali Marriott Hotel na Radisson Blu Hotel.
Mu cyiciro cya hoteli zashyizwe mu rwego rw'izifite inyenyeri enye, hagaragaramo Lemigo Hotel, Hotel des Mille Collines, Ubumwe Grande Hotel, Hotel Golden Tulip La Palisse (Nyamata), Gorilla Golf, Sabyinyo Silverback Lodge na Lake Kivu Serena.
Uretse aya mahoteli, RDB kandi yazamuye mu ntera amazu yakira  ba mukerarugendo, , ama resitora n'amakompanyi ayobora ba mukerarugendo.


15089721281

Minisitiri w'Urubyiruko Rosemary Mbabazi ashyikiriza umuyobozi wa Kigali Serena Hotel icyemezo cy'inyenyeri eshanu (Photo: New Times)


Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubukerarugendo muri RDB Belise Kariza, avuga ko kuzamura mu ntera amahoteli bagendeye ku bipimo mpuzamahanga biba bigamije kugenzura ko abari mu uru rwego bubahiriza ibisabwa. Yongeyeho ko ubwiyongere bw'amahoteli ari ikimeyetso cy'uko uru rwego rurimo gutera imbere haba mu mubare w'abarushoramo imari no mu ireme batanga
Minisitiri w'urubyiruko Rosemary Mbabazi, we yasabye abafite amahoteli n'amazu y'ubukerarugendo gutoza urubyiruko mu kongera ubumenyi muri uru rwego hagamijwe kuzamura ubumenyi bazakenera igihe bageze mu kazi
Minisitiri w'urubyiruko kandi yavuze ko bifuza gukorana bya hafi n'abafite aho bahurira n'ubukerarugendo ngo harebwe icyuho gihari n'uko bakiziba
Muri uyu mwaka w'2017, ibigo n'amahoteli byari basabye kuzamurwa mu ntera, bigera kuri 75 harimo ama hoteli 50
Si ukuzamurwa mu ntera gukorwa gusa kuko iyo RDB isanze ikigo cyangwa Hoteli runaka itujuje ibisaba yari yarazamuwe iba ishobora kumanurwa. Nko mu mwaka w'2011, The Manor Hotel y'i Nyarutarama yari yahawe inyenyeri enye ariko iza kumanurwa ishyirwa mu cyiciro cy'inyeyeri eshatu.
Ibipimo bigenderwaho mu kuzamura hoteli n'ibindi bigo bifitanye isano n'ubukerarugendo nk'ama resitora, logde... bivuga ko Hoteli ishyizwe mu cyiriciro cy'izifite inyenyeri eshanu iba iri ku rwego mpuzamahanga mu gutanga serivisi nziza kandi ikaba ifite ibikenerwa byose abayigana bakwifuza
Gahunda yo kuzamura amahoteli mu ntera, yatangiye mu mwaka w'2014 ubwo hatorwaga itegeko rirebana n'ubukerarugendo ryaje kwemezwa n'inama y'abaminisitiri mu kwezi kwa cumi umwaka ushize w'2016.
Urwego rw'ubukerarugendo kugeza ubu nirwo rwinjiriza igihugu amadevise menshi
Umwaka ushize, uru rwego rwinjije million zirenga magana ane z'amadorari ya Amerika ($404 million)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nde6 years ago
    ese Meridien yo byayigendekeye gute. na yayindi yo muri Nyungwe mperuka yari ifite inyenyeri 5





Inyarwanda BACKGROUND