RFL
Kigali

Ikiganiro na Kiongozi umunyarwenya washenguye imbavu za benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/08/2018 9:13
0


Yitwa Ntwari Theoneste azwi na benshi nka “Kiongozi” yavutse ku wa 12 Kanama 1990, avuga ko hari mu gitondo ahibereye. Ni umusore w’imibiri yombi washenguye benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane abadakura ijisho kuri WhatsApp.



Yaboneye izuba mu karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare, Akagari ka Rububa mu Ntara y’Uburasirazuba. Mu muryango w’umukobwa umwe n’abahungu babiri, Kiongozi ni we wenyine ukora urwenya ariko ngo iwabo bafite ibiganiro bituma abantu batarambirwa.

Uvuze izina Ntwari Theonetse ntabwo ari benshi bapfa kumenya uwo ariwe. Ariko uvuze “Kiongozi” hari abahita bibuka neza urwenya basomye kuri WhatsApp no ku zindi mbuga nkoranyambaga zanditswe n’uyu musore ukiri muto. Ni urwenya kenshi rukora ku mpande zombi z’ubuzima, ku byo abantu bibaza n’ibindi bisiga benshi badahishe inyinya.

Wigeze gusoma uru rwenya aho Kiongozi yanditse ati “Ubuzima butugejeje hamwe uganira n'umunyamakuru ukifuza ko yakubaza ati ukeneye angahe yagufasha mu buzima ngo nyaguhe* ariko bikaguma mu nzozi nka kwa kundi urota utwaye imodoka wakanguka ugasanga utwaye umusego.”

Ibuka n’aka se, “Nta kintu kibabaza nko kuba ugeze mu mpera z'ukwezi nta faranga wibitseho kandi wishyuzwa amezi atatu y'ikirarane mu nzu ubamo.
 Ubundi umukobwa w'umurokore akakunyuraho aririmba ati "Mwijuru dufiteyo amazu meza . Uhita wumva wamubaza niba hari numero y'umukomisioneri afite uhazi neza byibura akugezeyo.”

Aka se ko: Umuntu iyo aje kwikopesha iwawe azana Discipline ihambaye mbese aza yuzuye penetensia ku buryo azasuhuza n'amatungo ahasanze. Ati iyi mbwa ya hano yitwa gute?  Nawe uti 👉 yitwa Hatari. Nawe ati uraho hatari we! Sha umoka neza cyane!

Kiongozi

Kiongozi, Umunyarwenya usetsa benshi abinyujije mu byo yandika kuri whatsApp

Uyu musore usigaye atuye muri Kenya, avuga ko yize amashuri abanza aho bita i Rushenyi, ayisumbuye ayiga muri  TTC Zaza ari naho yavuye yerekeza muri Tanzania. Mu kiganiro yagiranye na  INYARWANDA yavuze ko impano yo gusetsa yatangiye kuyiyumvamo ubwo yigaga i Zaza aho yajyaga aganiriza abanyeshuri biganaga bagakunda ibiganiro bye n’uturingushyo yashyiragamo bikanogera abamutegaga amatwi. Yagize ati:

Ubwo nigaga i Zaza naganirizaga abanyeshuri bagakunda ibiganiro byanjye. Ariko twari bato ntacyo byatanze. Nyuma turangije twakoze urubuga rwa whatsapp nkajya mbasetsa nka mbere bansaba kuzamura urwego rw’inkuru zanjye ndabikora nkajya nandika nkaha n'abandi ku buryo hari ibyo mpimba nkabiha n'abandi bakabikoresha.

Avuga ko n’ubwo yakoraga ibyo byose atatekerezaga y’uko bizagera ku rwego rw’aho bimwagurira umwuga we amaze kubonamo umuryango mugari. Ati “ Gusa ntabwo nigeze ntekereza ko byagera kure kuko nkunda ubuzima bwo guseka nashakaga gusetsa abandi kugeza ubu maze kugira inshuti nyishi higanjemo abakobwa kubera gukunda urwenya mbaha.’

Ibyo Kiongozi yandika hari benshi bazi ko yatangiye kubibyaza umusaruro kuburyo yategura n’ibitaramo bikamwinjiriza amafaranga ariko ngo kuba kure y’abafana be bituma ibyo akora byose biba iby’ubuntu.  Ati “ Kutabibyaza umusaruro cyangwa kudakora igitaramo n’uko abafana banjye tutari hamwe kuko mba hanze. Ariko mfite gahunda yo kubigira akazi kuko ndabishoboye. Mu by’ukuri maze gukora “jokes” nyishi cyane kuburyo nsagurira n'abandi.”

Inyungu ikomeye amaze kubikuramo ngo ni ukumuhuza ni nshuti aho anavugaga yashinze urubuga rwa WhatsApp ahuriramo n’abamukunda akabagezaho ibihangano bye. Ngo yatangiye kugabanya kwandika kuri whatsApp ubu ari gushaka uwo bafatanya bakabibyaza umusaruro. Ati “Ubu ntangiye kugabanya kwandika kuri whatsApp ahubwo nshyire imbaraga mugushaka abamfata akaboko duteze imbere “comedy” mu Rwanda kandi nifuza kugera kure cyane.”

Avuga ko imyandikire ye ayitsa cyane ku buzima busanzwe no kubyo abona mu buzima bwa buri munsi. Ati “Nibanda mu buzima busanzwe no kubyo mbona kuko n’ubu tuganira nahita mpimba akantu kajyanye nabyo. Ibyo mvuga hari abo bihwitura cyane nk'abagabo bafite imico ya gikobwa cyangwa abakobwa badakora bumva ko barya iby'abasore gusa bibagiraho ingaruka nziza kuburyo bamwe bambwira ko hari inama bungutse."

Uyu musore uteganya kugaruka mu Rwanda yasabye abakora “Comedy” gukomeza gushakisha udushya dukomeza kuryoshya uru ruganda, anasaba abamaze gutera imbere kwibuka n’abandi bakora “Comedy” batarazamuka. Ati “Abakora comedy nababwira nti bakomereze aho ntibacike intege. Ariko bakore “Comedy” ifite udushya kuko ibintu byarahindutse nkongera ho ko abadutanze kugera ku rwego rwo hejuru bazamura impano za “comedy” zitaramenyekana kuko turahari kandi turashoboye.

Ariko kandi anavuga ko hari ibintu bitatu abona bibura muri “Comedy” yo mu Rwanda nko kuba hari benshi bizirika ku ndimi z’amahanga bigatuma abanyarwanda bataryoherwa.

Ati “Hari ibintu nka bitatu maze kubona bibura muri “comedy” nyarwanda n’ubwo maze igihe gito nyikurikirana. Icya mbere, turaburamo abakobwa byaryosha cyane hajemo igitsina gore byari ari byiza.  Ikindi hari abana bakora inkuru zidasekeje kubera babikora batekereza gukuramo akantu gusa apana guha abantu ibyishimo. Ikindi ni ukwizirika mu ndimi z'amahanga nyamara hari benshi bakeneye kubona “live comedy” mu kinyarwanda.”

Rumwe mu rwenya rwanditswe na Kiongozi:

Urukundo rwa getto Mutangira gukirana mu nzu girl agukubita umusego urawukwepa. Umesego uragenda no mugasafuriya k'imboga ngo baaaaaaa
Mukarara inzara kubera ubujyinga bwanyu.

Kiongozi: Iyo wanzwe n'umuntu wakundaga birababaza cyane kandi bizana stress* ushobora *gutera ipasi imyenda yo mu nzu yose ugashyiramo na supernet
Warangiza ugasanga wibagiwe gucomeka urutsinga rw'Ipasi kumuriro. Urukundo ntambabazi rugira.

Kiongozi: Yvette ageze kwa muganga. Yvette: munda harandya kuva ejo. Doctor ejo wariye iki ? . Yvette ifiriti n'inkoko ndenzaho Jus. Doctor vugisha ukuri hano ni kwa muganga ntabwo ari Instagram cyangwa Facebook. Yvette mbabarira Doctor ejo nariye Isombe n'umutsima w'amasaka ndenzaho na voka..

Kiongozi: Mugihe cyo gutangira Amashuri Umubyeyi iyo atekereje Minerval y'umwana, Ntaba akigize Morale yo kureba Television. Ushobora kumubaza uti "Ukunda ikihe kiganiro cya Tv" Akagusubiza ati "Nkunda ikiganiro cya TTC BICUMBI". Ibintu biba byamucanze.

Kiongozi: Nakurijemo kwanga inzoga. Nyuma y'uko mbonye umuturanyi abyina umuziki wa generator yibeshya ko yageze club. Icyansekeje maze kuzimya Generator yaje kumbaza ngo iyo ngoma yaririmbwe nande? Nanjye nti : iyo ni collaboration hagati ya Yamaha na Petrol.

Kiongozi: Utereta umukobwa akakubaza ngo Ese Nta wundi muchr ufite?  Ubuse wamusubiza ute Ubundi se mwabonye hehe umuntu ujya kugura Umwenda yambaye ubusa?

Kiongozi: Ugasanga Umugabo abasha gufungura ijipo y'umukobwa mu masegonda 2, niyo haba mu mwijima w'inzitane, ariko wamubwira gufungura Bibiliya ngo akwereke muri Luka 5:1 ku manywa y'ihangu niyo wamuha amasaha 2, akahabura. Uwiteka abonekere abagabo mwese.

uyu musore

Uyu musore avuga ko ateganya kuza mu Rwanda agafatanya n'abandi basanzwe bakora uyu mwuga wo gusetsa abantu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND