RFL
Kigali

VIDEO:Twaganiriye n'urubyiruko rukina umukino w'amahirwe uzwi nk'Ikiryabarezi rutanga inama ku bakina uyu mukino

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:12/03/2018 17:03
0


Ahagana mu mwaka wa 2015 ni bwo hadutse imashini (Slot machines) abantu bashyiramo amafaranga bagatombora batsinda bikabaha amafaranga banahusha bikabarya amafranga, bitewe nuko abantu benshi bahushaga cyane kandi umubare w'abantu bakomeza gukina uyu mukino bagakomeza kwiyongera byatumye iyi imashini (Slot machines) yitwa ikiryabarezi.



Uyu mukino w’amahirwe benshi bazi nk’ikiryabarezi wagiye uhagarikwa kubera ibibazo wagiye uteza birimo gusenya ingo, guteza umwiryane wanaviriyemo bamwe urupfu ndetse n’umuco wo kwizigama kuri bamwe ukaba wari utangiye gucyendera, ubu abawukina bamaze kumenya ibibi byawo n'ubwo bakiwukina.

(Slot machines) yiswe ikiryabarezi 

Iyo uzengurutse mu mujyi wa Kigali hari ahakirangwa n'ibiryabarezi unasanga hari abantu benshi bari gukina bashyiramo 100F ndetse ntihabura na bashyiramo 200F kuzamura gusa batangaza ko ngo hari amafaranga batsindira bityo bigatuma bakomeza gukina uyu mukino.

Papa Kibizu uzwi kw'izina rya Kazungu uyobora imwe mu mashini zibarizwa muri Kicukiro yadutangarije ko nyuma yo kuva mu buzunguzayi mu mwaka wa 2017, mu mwaka wa 2018 yagiriwe icyizere n'uwo yita 'Boss' we amuha akazi ko gukoresha iyi mashini (Slot machines) ibintu avuga ko byamuhesheje amahoro. Yagize ati;

Ahangaha njyewe hari umushinga nakoraga w'ubuzunguzayi aho nazunguzaga inkweto nyuma yo kuwureka mbona umushinwa angirira icyizere cyo kuyobora iki cyuma (Tokenman) ariko ngereranyije aka kazi n'ak'ubuzunguzayi byose ni akazi kuko birantunze. Hano ku munsi nshobora kunguka ibihumbi bitanu.

vc

Kazungu ni we ukora kuri iyi mashini

Tuganira na kazungu twifuje kumenya uko umuntu atsinda, Kazungu yadutangarije ko ari amahirwe, abandi batubwira ko biterwa n'aho uba wakanze, inka wateye, uko icyuma cyaramutse n'ibindi.

gv

Ubwo twaganiraga na Kazunga umusore wiyise Bill machine yahise atsindira amafaranga 1500Frw ashyizemo 100Frw, gusa nawe yatubwiye ko uyu mukino ari amahirwe nta bundi bufindo akoresha. Papa Kibizu yadutangarije ko ku munsi arenze amafaranga 5000frw ariyo yinjiza kandi aka kazi akaba yazagakomeza agize amahirwe umukire wamuhaye akazi agakomeza kumuha agaciro.

gg

Bill machine yahise atsindira 1500frw ashyizemo 100frw gusa

ikiryabarezi

Urubyiruko rukina Ikiryabarezi

Urubyiruko rusanzwe rukina ikiryabarezi n'ubwo rutemera kuzarekeraho gukina gusa bagira abandi inama ko atari byiza ko bafata umutungo wose ngo bawusesagure bajya gukina ikiryabarezi, bo bagira abandi inama ko bajya bagira amafaranga make basiga mu rugo kuko hari igihe ushobora kuyajyana yose mu kiryabareze ugataha amaramasa bityo ukaba witeje ibibazo bikomeye mu rugo. 

Reba i kiganiro n'urubyiruko rukina i kiryabarezi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND