RFL
Kigali

Ikiboko cyakubiswe abakobwa bafatiwe mu butinganyi cyahagurukije imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/09/2018 7:03
1


Abakobwa babiri bafatiwe mu modoka bagerageza gukora ubutinganyi mu gihugu cya Malaysia bahanishwa gukubitwa ibiboko mu ruhame. Ibi byateje umwuka uteri mwiza mu nzego ziharanira uburenganzira bwa muntu aho bavuga ko ibi ari akarengane.



Ibi bihano byahawe abakobwa mu rukiko rw’idini ya Islam rugendera kuri sharia muri leta ya Terengganu, umwe muri bo afite imyaka 22 undi akagira 32, bombi bakaba abayoboke b’idini ya Islam. Iyi ni inshuro ya mbere iki gihano gitanzwe muri iyi leta, gusa ubutinganyi ni icyaha gihanirwa yaba n’idini ya Islam ndetse n’amategeko ya leta muri Malaysia.

Uku gukubita aba bakobwa ikiboko byabaye ku karubanda abantu bagera ku 100 bakaba babonye iki gikorwa. Women’s Aid Organisation muri Malaysia yatangaje ko ibi ari uguhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku rwego rukabije. Satiful Bahri Mamat, umwe mu bagize njyanama ya leta ya Terengganu yatangaje ko iki gihano kitari kigamije kubabaza abakobwa ahubwo byari ugutanga urugero no ku bandi bajya mu ngeso y’ubutinganyi.

Imyirondoro y’aba bakobwa ntiyigeze itangazwa gusa bafashwe bakora ibi byaha by’ubutinganyi muri Mata ubwo bari mu modoka ku karubanda. Mu kwezi gushize nibwo bahamwe n’ibyaha byo guhonyora itegeko rya sharia, bahabwa igihano cyo gukubitwa ndetse no kwishyura amafaranga agera ku bihumbi 700 (800$). Women’s Aid Organisation yo ivuga ko imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu babiri bakuru kandi babyumvikanyeho itagakwiye gufatwa nk’icyaha gihanirwa n’amategeko, nkanswe gukubitwa ikiboko mu ruhame.

Malaysia ni igihugu gikorishye ku bijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina, benshi mu bagituye ni abayoboke b’idini ya Islam ndetse benshi bagendera kuri sharia abandi bo mu yandi madini bakagendera ku itegeko nshinga bisanzwe.

SRC: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aaaaaaaa5 years ago
    aba nabo vyarabayobeye MNYAMAR abasiram bishwe iyica rubozo ntakintu bigeze bavuga ariko abasiram barahana gusa bakigira abanyamategeko





Inyarwanda BACKGROUND