RFL
Kigali

BIRATANGAJE: Igihugu cya Suwede kigura imyanda mu mahanga kugira ngo ibyazwe ingufu

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/05/2017 17:20
1


Igihugu cya suwede gisanzwe gitunganya imyanda yo mu gihugu kikayibyazamo ingufu, kuva mu mwaka wa 2012, cyiyemeje kugura imyanda mu bihugu bituranye nacyo nyuma yuko imyanda yo muri Suwede yari yabaye micye.



Ibi iki gihugu kibikora kugira ngo gishyigikire politiki nziza yo guteza imbere ingufu no kurengera ibidukikije. Iki gihugu cyatumije toni miliyoni 1.3 z’imyanda mu mwaka w’2015 kikaba no ku isonga mu gutunganya iyi myanda aho ½ cyayo kibyazwamo ingufu.

Iyi myanda 1% ni iyo mu rugo babona ku buntu naho 38% irishyurwa ikaba akenshi ituruka mu burayi cyane mu bihugu nka Noruveji n’u Bwongereza. Imyanda ingana na 36% itunganwa ku buryo bugezweho bwitwa resayikilingi(recycling),14% ikabyazwamo ifumbire indi igatwikwa kugira ngo itange 49% by’ingufu zikoreshwa n’ingomero muri iki ki gihugu. Izi ngomero zibasha gutanga umuriro w’amashanyarazi uhagije ku ngo 250,000 ndetse no gutanga ibicanwa ku ngo 810,000.

Nubwo gutunganya iyi myanda bidahagije ku bijyanye no kurengera ibidukikije ,Catanna Ostlund,umujyanama mukuru w’ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije muri Suwede yagize ati” Kongerera agaciro imyanda bizongerera kwihaza ku ngufu ku buryo tutazongera kugira ikibazo cy’ibicanwa.Ni ngombwa kuri Suwede gushaka uburyo bwo kugabanya umusaruro w’imyanda  no kongera itunganywa n’ivugururwa ryayo. Ariko kongera agaciro k’ibikomoka ku myanda ni wo mwanzuro uboneye”.

Suwede irateganya kongera ingano y’imyanda itumizwa mu mahanga aho mu mwaka wa 2020 iteganya gutumiza toni 2.3 z’imyanda mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego bihaye yo kurengera ibidukikije ndetse no kuba igihugu cyita ku bidukikije gishaka ibisubizo bishya.

Imyanda

Imyanda itunganywamo ingufu mu gihugu cya Suwede






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Homme6 years ago
    Bakoresha recycling iyindi bakayibyazamo ingufu za biogas Nasomye icyegeranyo cyuburyo bwo gutunganya biogas Muri Finland, Suede,Germany nubuholand na autriche Nigahunda nziza kbs mukurengera ibidukikije





Inyarwanda BACKGROUND