RFL
Kigali

UBUSHAKASHATSI: Igihombo mu mafaranga, intandaro yo gukenyuka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/04/2018 20:41
0


Ubushakashatsi bushya bw’abanyamerika bwagaragaje ko ku kigero kirenga 50% ibyago byo gupfa byiyongera ku bantu bahuye n’igihombo runaka bagatakaza ibyo bari ufite byose.



Ubu bushakashatsi bushya bwashyizwe hanze n’abaganga bo muri kaminuza ya Michigan,University of Michigan’s School of Public Health, bwakorewe ku bantu bigeze gutunga baranizigamye mu buryo butandukanye bakaza gutakaza ibyo bari bafite byose ndetse no bantu batigeze bagira imitungo bari barizigamye runaka.

Ubu bushakashtsi bugaragaza ko gutakaza ibyo wari ufite byose bitunguranye bituma imyaka yawe yo kubaho igabanukaho 20. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko iki cyizere ko kubaho ngo kigabanywa no guhangayika ndetse no kutiyakira k'uwo bibayeho. Ibi ngo ni byo bihindukira bikangiza imitsi y’ubwonko ndetse bikanakurura indwara nyinshi zirimo umwijima,igifu ndetse n’indwara z’umutima.

Icyakora ubu bushakashatsi bugaragaza ko iki kibazo gikunze kwibasira abari mu myaka iri hejuru ya 30 n’abageze mu myaka y’ubukure. Dr Pool umwe mu bakoze ubu bushakashatsi yemeza ko kugira ubukire ukaza kubutakaza ari byo bigabanya icyizere cyo kubaho bikangiza ubuzima kurusha kutabwigera namba. Ikinyamakuru The Telegraph cyanditse iyi nkuru kivuga ko amafaranga n'ubwo atagura ibyishimo, ariko nyuma y’ubu bushakashatsi bishoboka ko yagura ubuzima.

Source:The Telegraph






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND